Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) rirateganya guhura n’umubare munini mu bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu karere ka Rwamagana, kugira ngo abaryitabiriye bashishikarizwe kandi bahabwe ibisobanuro birambuye ku kamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ubu bukangurambaga burakorwa bitewe n’uko benshi bagifata kwiga imyuga nk’amaburakindi. IPRC East iri gusobanurira abaturage ibyiza byo kwiga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014 ku kicyaro cya Minisiteri y’ibikorwa remezo ku Kacyiru Dr Alexis Nzahabyanimana wari uhagaririye Leta y’u Rwanda na Ambasaderi w’Ubudage Peter Fahrenhlz basinye amasezerano ku mikoranire y’ingendo z’indege hagati y’ibi bihugu byombi. Minisitiri wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr. Alexis Nzahabwanimana yavuze ko aya masezerano ari ingenzi cyane […]Irambuye
Inkuru y’ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzania, The Citizen ivuga ko nubwo higeze kubaho ikibazo mu mibanire y’u Rwanda na Tanzania biturutse ku magambo ya Perezida Jakaya Kikwete, wavugaga ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR, n’ubu Tanzania itigeze ihindura uruhande yariho. Ndetse umuyobozi utivuze izina avuga ko Tanzania idashyigikiye ko FDLR […]Irambuye
Umugabo w’imyaka 59 uvuka mu Rwanda yatawe muri yombi mu gihugu cya Sweden akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu mugabo utaratangazwa umwirondoro yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru ajyanwa mu kasho kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri akaba yari agifunze nk’uko bitangazwa na sverigesradio. Tora […]Irambuye
Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, byemerenyije ku masezerano agenga ubucuruzi hagati yawo n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ibikorwa by’uyu muryango mu Rwanda Mme Valentine Rugwabiza kuri uyu wa 23 Nzeri. Nubwo ibi bihugu by’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba byashyize umukono kuri aya masezerano bitegereje igisubizo kizava mu muryango w’ibihugu by’Uburayi. Ibyo ariko […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri abanyamakuru 20 baturutse hirya no hino ku mugabane w’Africa bahuriye i Remera mu Karere ka Gasabo mu rugendoshuri ruzamara ibyumweru bibiri bagamije kwigira hamwe na bagenzi babo mu Rwanda uko ibirebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye byakwitabwaho mu gutara, gutegura no gutangaza amakuru. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango w’abagore b’abanyamakuru mu Rwanda ARFEM […]Irambuye
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire mu rwego rwo guhugura abaturaga no kubigisha uko bahangana n’akarengane bagirirwa, mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri, yabibukije ko byaba byiza bagiye banyurwa n’imyanzuro y’inkiko aho guhora mu nkiko kuko bibahenda kandi ngo bamwe muribo baba baburana urwandanze. Ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage bo mu Murenge wa […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga muri gahunda y’imyaka 9-12 aho abana bigira ubuntu, kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri 2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kubwo kugabanya umubare w’abata ishuri no korohereza abanyeshuri kwiga neza aho kuba akanya abayobozo b’ibigo by’amashuri bakoresha mu gutanga […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeri ahagana saa tatu, inzu y’umuturage yakorerwagamo ubucuruzi mu murenge wa Remera Akagali ka Nyarutarama yafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi byari biri mu miryango ibiri y’iyi nzu birakongoka gusa ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere. Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana kugeza ubu nubwo bamwe bavuga ko yaba yaturutse ku mashanyarazi. Uwacururizaga […]Irambuye
Kuri iki cyumweru nibwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro, mu kiganiro kiganjemo urubyiruko bagiye bagaruka kuri bimwe bigituma amahoro mu Rwanda atagerwaho uko bikwiye. Muri iki kiganiro hagaragajwe bimwe mubyo abantu bagipfa nk’amasambu, inzangano za hato na hato ndetse na ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye. Ibi byose ngo bikaba bituma amahoro mu miryango nyarwanda atagerwaho uko […]Irambuye