Digiqole ad

Col Byabagamba na Rusagara basabye kurekurwa kuko baregwa ibyoroheje

Nyamirambo – Kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare barimo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Frank Rusagara wahoze mu basirikare bakuru rwasubukuwe. Baburanaga ku ifungwa n’ifungrwa ry’agateganyo.

Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara (hirya) hamwe n'abunganizi babo mu rukiko uyu munsi
Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara (hirya) hamwe n’abunganizi babo mu rukiko uyu munsi

Ubushinjacyaha bwatangiye busubiramo ibyo abasirikare baregwa kandi bareganwa na Francois Kabayiza wahoze ku ipeti rya Sergent mu ngabo.

Ubushinjacyaha bwabibukije ibyaha bashinjwa aho (Retired) Brig General Frank Rusagara ashinjwa  gutunga imbunda binyuranye n’amategeko no n’ibihuha bishobora guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Me Ntambara umwe muri babiri  bunganira Rusagara  avuga ko ku cyo guteza imidugararo nta giterane, inama cyangwa amashusho ubushinjacyaha bugaragaza uwo yunganira yakoresheje. Ikindi ibyo yaba yaravuze ataba yarabibwiye rubanda rwose kuko ngo ashinjwa n’abasirikari bakomeye.

Rusagara yarezwe gutunga imbuda mu buryo butemewe n’amategeko, abamwunganira bo bavuga ko gutunga imbunda ku musirikare wageze ku ipeti rya General bitari igitangaza kuko nubwo yavuye mu ngabo atavanyweho amapeti ye kandi n’umutekano we ukenewe.

Aba bunganizi bavuga ko nubwo umukiliya wabo bamushinja imbunda yari atunze bitari ngombwa ariko ngo ubushinjacyaha ntacyo buvuga izo imbunda zari gukora kandi ko umutekano w’u Rwanda utawahungabanywa n’imbunda ebyiri.

Abamwunganira bavuga ko ibyaha ashinjwa bidakanganye bityo yarekurwa akaburana ari hanze, ndetse ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko yafunzwe tariki 17/08/2014 akagezwa imbere y’urukiko tariki 23/08/2014.

Col Byabagamba we ashinjwa guhisha nkana ibimenyetso  byari kugaragaza uwakoze icyaha (kwakira imbunda ebyiri zivuye kwa Rusagara zizanywe na  (Rtd) Sgt Francois Kabayiza), gukwirakwiza ibihuha ndetse no gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi.

Abunganira Col Byabagamba bavuga ko yagombaga kwakira ziriya mbunda kuko nta tegeko ribimubuza kandi nk’umusirikare wari mu kazi yari afite kuzibika mu rwego rwo kurinda inyungu z’abaturage kandi nta byaha bigaragazwa byakozwe. Ndetse avuga ko ntacyamubuzaga kuzakira nk’umusirikari wari mu kazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko iwe hatari ububiko bw’imbunda naho abamwunganira bakavuga ko imbunda zose zitaba mu bubiko bwazo.

Mu byo gukwirakwiza ibihuha nabyo ashinjwa ngo Col Byabagamba ashinjwa ibyo yavuze ko ‘FDLR atari Major Threat ku Rwanda

We n’abamwunganira bavuga ko ibyo yavuze atariho ashima FDLR ahubwo yagaragazaga ko idakomeye ugereranyije n’ingabo z’u Rwanda.

Avuga kandi ko ibikorwa bya David Himbara (urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mahanga) ntaho bahuriye ahubwo ubushinjacyaha bwabikoze ngo bwumvikanishe ko ibyaha bye bifitanye isano na RNC na FDLR.

Abamwunganira bavuga ko nta nakimwe ubushinjacyaha buvuga cyakwiye guhabwa agaciro n’urukiko  kuko ngo imbunda yazakiriye afite umugambi wo kurengera abaturage.

Abamwunganira bamusabira ko afungurwa kuko ngo n’ubundi ntaho yajya nk’umusirikare ukora ikintu cyose ahawe uruhushya.

(Rtd) Sgt Francois Kabayiza we bamushinja ko yajyanye imbunda (2) ku musirikare (Col Byabagamba) kandi yaragombaga kuziha military Police. Izi yazikuye kwa Rusagara n’ibindi bikoresho bisanzwe.

Nkuko  umwunganira Me Mucyo Paul Emile yavuze ko niba hari umuntu ukenewe n’igihugu ni uwo yunganira, kuko ngo “ibya Kayizali yabihaye Kayizali”. Yashimaga ko Kabayiza imbunda yazihaye Col Byabangamba w’umusirikari  ibindi bikoresho (bitavuzwe mu rukiko) akabiha abasivili.

Abamwunganira bavuga ko iyo izo mbunda ziza kubura cyangwa ntazishyire umusirikare ukomeye aribwo byari kuba ikibazo.

Ndetse ngo ntabwo yagombaga gushyira izo mbunda Military Police kuko nawe atakiri umusirikare bityo Military Police itamureba.

(Retired) Sgt Kabayiza avuga ko ngo yumva arwaye kuko yakorewe iyica rubozo (ngo yakubiswe imbunda) kandi ngo nta buryo bwo kwivuza afite bityo yarekurwa akaburana ari hanze. Gen Rusagara  nawe yavuze ko arwaye umugongo bikaba mu mpamvu zatuma ngo arekurwa akaburana ari hanze.

Abaregwa bose bavuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha  butanga bigendanye n’amategeko bibahamya ibyaha.

Ubushinjacyaha bukavuga ko hari ibimenyetso bifatika bishinja ibyaha bikomeye aba basirikare kandi bifite aho bihurira.

Icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungura  kizasomwa tariki 30 Nzeri 2014.

Abaregwa uyu munsi nta mapingu bashyizwe ku maboko
Abaregwa uyu munsi nta mapingu bashyizwe ku maboko
Binjira mu modoka basubiye aho bafungiye
Binjira mu modoka basubiye aho bafungiye

Photos/Eric Birori/UM– USEKE

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • ibyaha bakoze brimo gukorana n’umutwe utera ibisasu mu Rwanda, guteza akavuyo mu Rwanda no kugambanira umukuru w’igihugu ibi byaha biraremereye kandi ubucamanza bubikorane ubushishozi maze buzabagenere igihano kijyanye nibyo bakoze, ntabwo byari bikwiye ku bantu bakunda igihugu twese

  • Ubwose amapingu baribayabashyiriyemo iki koko? Reka turebe Kizito mihigo ejobundi uko bizagenda.Turambiwe igihugu kidakurikizamategeko aho abacamanza bakorera kwijisho rya kanaka.

  • None se koko niba FDLR atari Major Threat ku Rwanda,Col Tom yumva FDLR ari igiki koko? Yewe FDLR yarenze ku ba threat ku Rwanda ahubwo ni Threat mu Karere kose(Central Africa). Ubutabera bukore akazi kabwo.

    • none niba azira kuvuga ko fdrl itari ikibazo kinini, gen kabarebe we azafungwa ryari ko yavuze ko nta munota bamara mu gihugu? bisobanuye ko fdlr itari ikibazo kinini nkuko tom yabivuze

  • Mana tabara abana bawe.ubohoze ababoshye barengana

  • Kuki imfungwa zimwe zambikwa amapingu izi ndi ntiziyambikwe kandi amategeko ari amwe ku imfungwa zose?

  • Arko mwagiye mutanga Comment zitabogama bavandi?ubuc turi kubaka cg turasenya??kandi reka mbabwire,..nako reka ndimire

  • Sinzi niba umuvandimwe wa Rusagara twavuganye yarambwiye ibyukuri ariko we ngo ibyo baregwa ntaho bihuriye n’ibyo bafungiye ,ahubwo ngo rusagara cyera rubaya yigeze gusuzugura umusirikare ukomeye kandi ngo ari no mu bwongereza yaramusuzuguye akaba aricyo cyatumwe asezererwa mugisirikare,ubwo rero ngo kwaba ari ukumwitura amufungisha ubwo rero bibaye aribyo ntaho twaba tuganisha igihugu.noho ibya Byabagamba byo ntibikanganye niba ntabindi bibri inyuma kuko twese abasirikare FDRL turayizi twarwanye nayo,imbere yacu ntacyo ivuze kuko nanjye ahantu henshi natanze ibiganiro mugihe cyo kwibuka nabwiraga abanyarwanda ko FDRL idashyitse umutamiro wa RDF,twihangane tubabarirane kandi tuve ku ibyashize.

  • Ntawe uburana n’umuhamba. ubundi ubukane bwa fdrl natwe abaturage turabubona, nubwo tutabuvuga.

  • Gufatwa no gufungwa kwa Col Byabagamba na Brig General Frank Rusagara birimo ibitekerezo bidasobanutse ukurikije ikirego uburyo giteye!!!!

    Kuba imbunda 2 zitateza umutekano byo uburyo bisobanurwa biragaragaza ko umutekano abantu tutawufata kimwe kuko imbunda 2 zawuteza biterwa n’icyo zakoze cyangwa zakoreshejwe.

    Ku birebana n’umuvandimwe wa Col Byabaganba Tom jye mbona ntaho bihuriye keretse ari afatanya cyaha kuko icyaha ni gatozi

    Abanyarwanda niba twamenyaga ko umutekano w’igihugu utangira ari nk’akabatsi gato cyane kakaza kuba ikibatsi cyatwika isi twajya twitonda mu mitekerereze ndetse no bikorwa bigendanye nabyo

    Ntarugera François

  • niba ibyaha bagirizwa bibahama bazakanirwe urubakwiye.

  • hano abantu ndabo bacanyakiwe bavugishije , bashizweyo, aba bafite ibyo bazire aribyo bari gusomerwa nibibahama bazahanwa nibitabahama barekurwe nicyo ubutabera bumaze, hano ndabo inshyanutse zabagize abere nkaho ubutabera buri muntoki zabo,

  • Urwanda ruraganaheee mwokabyaramwe???

Comments are closed.

en_USEnglish