Digiqole ad

Matayo Ngirumpatse na Karemera bongeye gukatirwa icya BURUNDU

Mu rugero rw’ubujurire rw’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa 29 Nzeri rwakatiye Mayato Ngirumpatse na Eduard Karemera gufungwa burundu, igihano cyari cyabafatiwe n’ubundi mu 2011 kubera ibyaha bya Jenoside.

Matayo Ngirumpatse na Eduard Karemera
Matayo Ngirumpatse na Eduard Karemera wari umwungirije muri MRND

Matayo Ngirumpatse wari umuhanzi ukomeye akaba na Perezida wa MRND na Edward Karemera wari Umuyobozi Wungirije w’iryo shyaka, bombi bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Aba bagabo bombi Urukiko ruvuga ko ntacyo bakoze ngo babuze Interahamwe zo mu ishyaka MRND bari babereye abayobozi, gukora ubwicanyi ku batutsi nk’uko bitangazwa na AFP.

Ngirumpatse yatawe muri yombi muri Kamena 1998 afatirwa mu gihugu cya Mali, agezwa Arusha mu kwezi kwa karindwi uwo mwaka, naho Karemera we yafatiwe muri Togo mu 1998.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ayo makafiri imana izabibishyure igitangaje nibya bagosora Nawe ibye bazabisubiremo

  • ubundi se buriya nti bigizaga nkana koko Ngirumpatse na Karemera koko ubuse iyo badahanywa hari guhanywa bande ko aribo babiteguye bose bakabishyira no mubikorwa… ahubwo nuko nyine igihano cya burundu aricyo gikuru naho ubundi bari bakwiye ikindi gihano … ariko nyine nuko yenda ubutabera burabaye nubwo bitakwishyura miliyoni irenga y’inzirakarengane z’abatutsi yashywe muri jenocide yakorewe abatutsi

Comments are closed.

en_USEnglish