Digiqole ad

Ryumugabe wasambanyije UMUKOBWA WE ku ngufu yakatiwe imyaka 15

Iburasirazuba – Faustin Ryumugabe utuye mu kagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kirehe wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 17 yahamwe n’icyaha kuri uyu wa gatanu akatirwa igifungo cy’imyaka 15 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.

Ryumugabe imbere y'inteko iburanisha n'abaturanyi be aho yakoreye icyaha/photo Umuseke
Ryumugabe imbere y’inteko iburanisha n’abaturanyi be aho yakoreye icyaha/photo Umuseke

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’tegeko ngenga numero 01/2012  ryo ku italiki ya 02-05-2012 mu ngingo ya 78 agace ka mbere aho gufungwa burundu by’umwihariko urukiko rwisumbuye rwa Kireherwamukatiye imyaka 15 n’ihazabu kubera ko ataruhanyije mu iburana kuko yemeye icyaha cyo gusambanya umukobwa we.

Ubwo yisobanuraga kuri iki cyaha Ryumugabe yavuze ko atibukaga ibyo yakoze ko n’ikimenyimenyi yazindutse ajya guhinga aho guhunga abashinzwe umutekano gusa ariko akemera ko ibyo umkobwa we avuga byose abyemera ngo kuko yari yanyweye inzoga nyinshi.

Ryumugabe yasonewe amagarama y’urubanza kubera ko yaburanaga afunze.

Isomwa ry’uru rubanza ryabereye nanone ahakorewe icyaha mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe, urubanza rwasomwe na Prezida w’inteko yaburanishaga uru rubanza ni Rwubusisi Samuel.

Ryumugabe Faustin yashakanye na Mukabugingo Esperence babyaranye abana batanu abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Igihano cyahawe uyu muntu kirahagije. Ahubwo iyo uwoyasambanyije aba atari umukobwa w’imyaka 17 tuvuge ari hejuru ya 18 aba yagabanyirijwe cyane.

  • Yewe yahuye n uruvagusenya

  • ariko uyu mugabo mbere yuko anafungwa abanzwe anyuzwe kwa muganga njye ndumva rwose atuzuye habe nagato , afite ikibazo mumutwe gikomeye cyane, babanze barebe niba ari muzima ubundi babone kumushyira muburoko

  • Uwo Mugabo Ashobora Kuba Ari Umurwayi,kuko Niyo Yaba Yanyweye Izayose ,ntiyagombye Gufata Umwana Yabyaye

  • birakomeye rwose kandi biteye agahinda aho umubyeyi asigaye afata kungufu uwo yibyariye,ni ukwihekura pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish