Rubavu – Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2014, urubanza ubushinjacyaha bwa girisikare buregamo Coporal Emmanuel Habiyambere kurasa abantu bane umwe akitaba Imana tariki 22 Nzeri ubwo bari mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Rubavu, rwatangiye kuburanishwa. Inteko y’abacamanza iyobowe na Maj Bernard Hategekimana yatangiye ibaza uyu musirikare niba yemera icyaha aregwa. Cpl Habiyambere yavuze […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Ukwakira Emmanuel Bahizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi hamwe n’abandi bagabo batatu mu muhezo bagejejwe imbere y’umushinjacyaha mu karere ka Muhanga. Ibyaha bakurikiranyweho ntabwo biramenyekana kugeza ubu. Emmanuel Bahizi yatawe muri yombi tariki 30 Ukwakira n’inzego z’umutekano, nyuma gato abandi bagabo batatu barimo umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rwa Rutobwe, umwe mu bo […]Irambuye
Musanze – Bamwe mu baturage baturiye ibyiza nyaburanga birimo ibirunga n’ingagi bavuga ko ibi byiza badafite ubushobozi bwo kubisura kuko bacibwa amafaranga 30 000 bo bavuga ko ari menshi. Mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ishami rishinzwe ubukerarugendo bo bavuga ko ayo mafaranga atari menshi ugereranyije n’agaciro k’ibyiza baba bashaka gusuura. Esperance Mukandayisenga atuye mu murenge […]Irambuye
Mu kiganiro President wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku ntiti ziri i Trieste mu Butaliyani mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50, ikigo cy’ubushakashatsi mu bugenge ICTP, Perezida w’u Rwanda yashimiye uruhare iki kigo cyagize mu guhugura abashakashatsi bo muri Africa n’ahandi ku isi mu kongera ubuhanga bwabo kandi ngo ibi byagiriye akamaro Africa muri rusange. […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 06 Ukwakira, Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro w’uregwa, rufata umwanya wo gusoma ingingo z’amategeko rwashingiyeho rufata umwanzuro wo gufungwa burundu kuri Prite Munyambabazi Theogene wishe arashe abantu batanu mu nzu y’imyidagaduro mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Maj Charles Madudu wari ukuriye iburanisha asoma uru rubanza yavuze ko bakurikiranye […]Irambuye
Mu gusoza ibiganiro by’iminsi ibiri mu bijyanye n’uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guhindura ubukungu bw’isi ariko by’umwihariko ubw’u Rwanda na Africa, mu nama yiswe ‘Smart Rwanda Days’, Perezida Paul Kagame yavuze ko igikomeye ari ugushora imari mu buryo bwiza n’aho ngo kuba u Rwanda ari ruto ntibikwiye kubangamira ishoramari. Impuguke zisaga 400, abayobozi mu nzego zifata […]Irambuye
Kuyi uyu wa mbere President Paul Kagame aritabira kandi ageze ijambo ku ntiti mu butabire n’ubugenge ziri mu nama iri bubere ahitwa Trieste mu Kigo cyiswe the Abdus Salam International Centre for Theoretical Physics (ICTP. Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwizihiza ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iki kigo kimaze gishinzwe. Ahitwa Trieste […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi aricyo gufungwa burundu ndetse yamburwa impeta za Gisirikari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwahitanye abantu baguye mu iterwa rya Gerenade ku Kicukiro kuko aricyo cyaha ubutabera bwasanze kiremereye kurusha ibindi yaregwaga. […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza ibiganiro byaberaga muri Serena Hotel muri Gahunda yiswe Smart Rwanda Days 2014, President Kagame yabwiye abatibiriye iyi nama imaze iminsi itatu ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n’amahanga mu rwego rwo kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga kandi asaba inzego zitandukanye gukorera hamwe mu rwego rwo guha amahirwe angana ku baturage bose […]Irambuye
Mu kiganiro Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko , Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo kubagaragariza ibyagezweho nyuma y’umwaka umwe manda ya gatatu itangiye, yavuze ko hatowe amategeko 60 andi 41 akaba yaramaze gutangazwa mu igazeti ya Leta. Iki kiganiro cyabereye mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, mu Karere […]Irambuye