Digiqole ad

Abapolisi 2 nibo bakekwaho kuba barishe Makonene wakoreraga Transparency

Kuri uyu wa 25 Nzeri Polisi y’u Rwanda yatangaje ibyavuye mu iperereza rimaze umwaka ku rupfu rwa Gustave Makonene wari umuhuzabikorwa w’umuryango mpuzamahanga “Transparency International Rwanda” i Rubavu. Polisi yerekanye abapolisi babiri ivuga ko baba bafite uruhare mu rupfu rwa Makonene wishwe tariki 17/07/2013.

Nelson Iyakaremye na Isaac Ndabarinze bashinjwa urupfu rwa Nelson Makonene
Nelson Iyakaremye (Ibumoso) na Isaac Ndabarinze bashinjwa urupfu rwa Makonene

ACP Theos Badege yatangaje ko abapolisi babiri ba Kaporali Nelson Iyakaremye na Isaac Ndabarinze aribo iperereza rimaze umwaka rigaragaza ko bagize uruhare mu rupfu rwa Makonene wiciwe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Makonene wari uvuye ku kazi ahagana saa tatu z’ijoro, ACP Theos Badege avuga ko iperereza ryasanze aba bapolisi babiri bari batiye imodoka ya Pick up y’umuntu w’umucongoman, maze bagafata Makonene bakamushyira mu modoka ku ngufu, bajya kumwicira hafi ya Nyamyumba mu nzira igana i Kigufi ku nkengero z’ Kivu.

ACP Badege avuga ko abakekwa mbere bari bane ari abacuruzi kuko ngo aribo bavuganye nawe bwa nyuma kuri telephone. Gusa ngo polisi yakomeje iperereza kugera kuri abo bapolisi.

Aba bapolisi bombi ngo binjizaga amabuye y’agaciro mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko maze Makonene aza kubimenya ndetse atera intambwe arabegera ababwira ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko.

Nelson Iyakaremye yaje kwimurirwa i Kigali Isaac Ndabarinze agumishwa i Rubavu maze bahita bibwira ko ibyo bakora byamenyekanye, niko gucura umugambi wo guhitana Makonene Gustave wari wababwiye ko azi ibyo bakora ndetse ngo yabasabye kubireka kuko atari byiza.

Abaregwa bagaragazaga ipfunwe no gushisha amasura yabo, bombi bahakanye ubu bwicanyi bashinjwa. Isaac Ndabarinze yavuze ko yiteguye kuburana kandi afite ibimenyetso bimurengera.

Nelson Iyakaremye nyuma y’urupfu rwa Makonene, we yaje gufungirwa icyaha cyo kwaka amabuye umucuruzi w’amabuye y’agaciro yitwaje umurimo we wa Polisi akamubwira ko ibyo ari gukora bitemewe. Ubu afungiye kuri gereza ya Kimironko.

ACP Badege ati “Iperereza tumazemo umwaka ntabwo twari kurireka kubera agaciro duha ubuzima bw’umuntu. Dufite ibimenyetso bihagije. Ubu igisigaye ni ukubashyikiriza ubutabera n’ibimenyetso bibashinja.”

ACP Damas Gatare na ACP Theos Badege babwiye abanyamakuru iby'iperereza Polisi imazemo umwaka ku rupfu rwa Gustave Makonene
ACP Damas Gatare na ACP Theos Badege babwiye abanyamakuru iby’iperereza Polisi imazemo umwaka ku rupfu rwa Gustave Makonene
Bamwe mu bakozi ba Transparency International baje kumva iby'abaregwa kwica mugenzi wabo
Bamwe mu bakozi ba Transparency International baje kumva iby’abaregwa kwica mugenzi wabo
Gustave Makonene yishwe anizwe mu nzira zigana Nyamyumba ku nkengero z'i Kivu
Gustave Makonene yishwe anizwe mu nzira zigana Nyamyumba ku nkengero z’i Kivu/Photo Facebook Makonene

 

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI Rubangura
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Naho ubundi niba aribyo, byaba bisekeje kuri Makonene waba warabagiriye iyo nama (keretse niba bari inshuti magara kuko ntibyumvikana urwego rundi yabagiramo iyo nama) no kuri abo bapolisi bumva ko byari kurangirira kumwica gusa!
    Nibaburane vuba iki kibazo kive mu nzira hanyuma na RNP yisuzume irebe impamvu abapolisi bashobora kwinjira mu bucuruzi butemewe ntibimenye ahubwo bikamenywa n’umusivire akarinda n’iyo abizira!

    • ni dange

  • erega iyo ukoze icyaha ntiwishishira , ndizerako bigiye guca amazimwe yarin hanza aha, Babura bahawwe cg babe abere, gusa dukomeje gushimira polisi kukazi keza igenda ikora kandi ikagakorera igihe,

  • Ingegera gusa. mumbabarire!!!
    Ubuse niba aribyo byajijije iki undi mwana?

  • igihe kitrageze ngo Makonene n’umuryango we babone ubutabera… kandi dushimiye na Police y’u Rwanda kuba bwashoboye guta muri yombi ababanyabyaha

  • ubutabera burebe iki kibazo maze bukore akazi kabwo maze iki kibazo cya makonene kive mu nzira kandi ya mahanga yasakuzaga abe acecetse yizere ubucamanza bw;u Rwanda

  • Ayomabuye bagezaga mu Rwanda bayagulishagahe?

  • Birutwa niyo aza kuba yarabivuze noneho akicirwa ukuri. None yababikiye ibanga anabagira inama ariko baranga baramwica. Iyo amahanga adahaguruka ku mukozi wabo byarikuzimira nk’ibindi byinshi bihishwa.

Comments are closed.

en_USEnglish