Digiqole ad

Abashoferi batwara abantu bagiye guhabwa amakarita y’umwuga

Mu mahugurwa ku bashoferi n’abakomvayeri (conveyors)batwara abantu mu mujyi wa Kigali yatangiye kuri uyu wa 29 Nzeri, bari kuganira banungurana inama ku gutwara abantu neza no guha servisi nziza ababagana.

Abashofeli baratunga agatoki abakoresha babo
Abashofeli baratunga agatoki abakoresha babo

Aya mahugurwa yateguwe n’inzego z’Umujyi wa Kigali, Polisi ishami ryo mu muhanda n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere, RURA hagamijwe ahanini gukumira impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu.

Atangiza aya mahugurwa, Fidel Ndayisaba uyobora umujyi wa Kigali yabwiye aba bashoferi n’ababafasha ati “Gutwara abagenzi bitandukanye no gutwara imigati , kuko umugenzi utwaye  aba agukeneyeho byinshi kandi nawe umukeneye. Ni ubuzima uba utwaye.”

Ndayisaba yabwiye aba bashoferi ko abagenzi bo mu mujyi wa Kigali bamaze kwikuba inshuro eshatu bityo kubatwara bisaba ubwitonzi n’ubunyamwuga mu kazi.

Abashoferi babwiye ko bagiye kujya bahabwa amakarita y’uwemerewe gutwara abagenzi kugira ngo hakumirwe abashofer bitwara nabi ngo bitwaje ko bajya mu zindi kompanyi bamaze gukora amakosa mu zindi.

Aba bashoferi bagaragaje impungenge z’uko abo bakorera babasaba umusaruro uhanitse ku munsi (versement) ibi bibaka intandaro yo gukorera ku gitutu kuri bamwe no gutwarana umuvuduko bya hato na hato ari nabyo bivamo impanuka.

Umwe muri aba bashoferi ati “ Yego Abashofeli dukora amakosa ariko sitwe musingi w’ayo makosa yose , ahubwo ikibazo kiri ku bakoresha bacu  badusaba kubaha amafaranga menshi ku munsi kandi tutabasha kuyabona igihe dukoze uko bikwiye.”

Bagaragaje kandi ikibazo cy’ibyapa bicye mu muhanda ariko kuri iki bizezwa ko hari ibigiye kongerwa mu mihanda.

Hari ibyifuzo by’Abashofeli byatewe utwatsi

Abashoferi bifuje ko inzego zica amande zakora ku buryo umushofeli ashobora gucibwa amande rimwe k’umunsi gusa. Aha abwiwe ko bidashoboka guciririkanya ku makosa ahubwo hakabayeho kureka amakosa kuko amakosa atabayeho n’amande nayo atabaho.

Basabye ko abanyamagare bahabwa amasaha yo kuva mu muhanda cyane cyane nijoro ngo kuko nta matara benshi bagira, babwirwa ko umuhanda bawusangiye n’abandi  bose, ahubwo babwirwa ko hari kwigwa uko ku mihanda hashyirwaho inzira z’amagare nk’uko hari inzira z’abanyamaguru.

Emmanuel Katabarwa Umuyobozi ushinzwe kugenzura imitangire ya serivise za transport muri RURA  avuga ko nyuma y’uko habayeho ivugurura ry’itwara ry’abantu mu mugi wa kigali basanze ibitaragezweho byaratewe n’abashofeli.

Ati “niyo mpamvu twahisemo kubegera tukaganira tukabereka uruhare rwanyu mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gutwara abagenzi mu bo bukwiriye.”

Gatabarwa yabwiye Umuseke ko aya mahugurwa abaye ari ikiciro cya mbere akaba yahawe Abashofeli bo mu mugi wa Kigali gusa, ariko hari gahunda guhugura abashofeli bose mu gihugu.

Yanasobanuye ko kuba hagiye gushyirwaho ikarita y’umwuga bizatuma umushofeli adakora ibyo yishakiye.

Akaba asaba abagenzi kumenya ko hari itegeko ribarengera bifashishije nimero itishyurwa 3948 bashobora kurenganurwa.

Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • udukarita nkuti tuziye igihe kandi ni ingenzi cyane, nibura bakisubiraho bakibuka ko umuhanda bagendamo ubantu, ikindi bakamenya ko batwara abantu Atari imizigo ,ibi bizagabanya byinshi

  • N.itabi se bazarireka? Ndavuga ryarindi rituma bamera nk.abasazi!””!

Comments are closed.

en_USEnglish