Digiqole ad

Kantengwa, adahari, yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Nyamirambo – Kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwenzuye ko Kantangwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB ndetse ari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UDL(Ultimate Developper Ltd)  afungwa by’agateganyo iminsi 30  kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba nta ngwate  ikubye kabiri amafaranga  ashinjwa guhombya Leta yerekanye ngo aburane ari hanze.

Kantengwa wari umuyobozi wa RSSB ubu ari mu nkiko
Kantengwa wari umuyobozi wa RSSB ubu ari mu nkiko

Angelique Kantengwa ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu zitasobanuwe, nubwo ejo yari yavuze ko afite ikibazo cy’umugongo, mu rukiko hari  abantu biganjemo abo mu muryango we n’abanyamakuru, gusoma imyanzuro byamaze akanya gato.

Ubushinjacyaha bwari  bwamusabiye kuburana afunze kuko ashinjwa ibyaha bikomeye bityo akaba yari kuba yacika ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.

Kantengwa n’abamwunganira bari basabye ko  yafungurwa akazaburana arihanze cyangwa akaba yagira ibyo yubahiriza birimo kwishingirwa n’abantu.

Kantengwa nyuma yo kwisobanura kubyo aregwa kuwa 24 Nzeri yavuze ko  imyanzuro yafatwaga n’inama y’ubutegetsi ya UDL irimo abakozi bakoranaga muri RSSB bityo akaba yumva nabo bashyikirizwa ubutabera cyangwa akarekurwa nk’uko nabo bakiri hanze.

Kuri iki urukiko ruvuga ko ibyaha azahanirwa ari ibye kandi ko nibiba ngombwa nabo bazafatwa. Gusa ngo ntibyamubuza kubihanirwa nubwo abandi baba batarabazwa ibyabo.

Urukiko ruvuga ko rusanga kuba amasezerana ya Caisse  Consultant yarateshejwe agaciro nta nama ibyemeje  atari uko byari kugenda ahubwo bari kuyibwira ikikosora  ntihatangwe andi mafaranga.

Urikiko rukeka kandi ko kuba yarahaye isoko sosiyeti ya Studio Four itaripiganiye itari ikwiye guhabwa akazi kuko Synergy yari gukora ibyanenzwe Caisse Consultant ariko akazi ntigahabwe Sosiyeti ya gatatu.

Ibi byose bikaba byarabaye  ntihagire ikigo gisubiza amafaranga,  ndetse  kuba  Sosiyeti ya Studio Four itarapiganwe ngo harimo amakosa abazwa uyu muyobozi.

Kuba kandi umuyobozi wa Kompanyi ya UDL Kantengwa yari abereye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi  yarahawe amadorali  ibihumbi 30 kandi ashinjwa amakosa ngo nabyo ntibyari bikwiriye kuko iyo umuntu akoze nabi arasezererwa ntahabwa amafaranga.

Urukiko kandi rukeka ko kuba Kantengwa yarisobanuye avuga ko uyu muyobozi wa Kompanyi ya UDL  yari yarahagarikiwe kudakora akazi neza ngo bigaragara ko yashakaga  gushyiraho  Jeremie Kasigwa  we  ndetse nawe utarabishoboye  kuko nuwo atari yarize  imyubakire ahubwo yize icungamutungo.

Hashingiwe ku mpamvu urukiko ruvuga ko zikomeye ndetse hifashishijwe itegeko rihana imanza z’inshinjabyaha ingingo ya  627 ndetse na 643  Kantengwa azaburana afunze nk’uko byasomwe n’abacamanza.

Usibye kuba Kantengwa ashobora gutoroka cyangwa ngo agasibanganya ibimenyetso ngo nta n’ingwate yerekanye yatumye aburana ari hanze kuko yatangaga abantu bamwishingira  kandi itegeko rivuga ko yari kugaragaza amafaranga akubye kabiri ayo ashinjwa.

Kantengwa akurikiranyweho ibyaha bibiri  aribyo  gutangira ubuntu  umutungo wa Leta  no gukoresha nabi umutungo w’ikigo gishamikiye kuri Leta  ungana na Miliyari imwe na miliyoni magana atandatu y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Kantengwa yabaga umuyobozi wa RSSB yasanze kompanyi yitwa Caisse Consultant yakoraga igishushanyombonera cy’Umudugudu wa Gacuriro imaze guhabwa amafaranga miliyoni 696, hasigaye 10%, atesha agaciro imirimo yari imaze gukorwa na Caisse Consultant, isoko ariha kampani yitwa Synergy ku mafaranga agera kuri miliyoni 924.

Kompanyi ya Synergy nayo yambuwe isoko, imirimo ihabwa yitwa Studio Four nayo bapatana amafaranga agera kuri miliyoni 617.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwabacamanza mwe mwitondere uru rubanza. Nta muntu umwe utanga isoko cyangwa ngo afate ibyemezo bikomeye nkibi. No murugo iwawe cyangwa iwanjye wicarana n’umugore cyangwa umugabo mukajya inama. Iyo utamufite kenshi ugisha inama inshuti cyangwa abavandimwe. Uyu mudamu jye ntaho muzi ariko niba nta kibazo cya politique afite, mwagombye kuzana abagize inama y’ubutegetsi bose bakabazwa ndetse n’akanama k’amasoko.

  • reka dutegereze uko urubanza ruzajyenda kandi ndizera ko umutungo wa rubanda ashobora kuba yararigishije wose uzagaruka

  • Mu bigaragara ni uko iki kigo gifite ikibazo cya MANAGEMENT; Ahubwo se ba honorable bakurikiranye EWSA bigatinda, bategereje iki ngo bakurikire ibibera muri RSSB;
    Ngo KANTENGWA atanga amasoko? Yirukana abakozi agashyiraho abandi.Ibi se hari aho bikiba mu RWAGASABO; N’ubwo zaba ari COMPANY ze yabikorana amakenga.
    MURASHISHOZE RERO;
    Aramutse kandi ari nawe wafataga ibyemezo wenyine, nabyo byaba ari ikibazo kuko hari abagombye kubibazwa impamvu umuntu umwe ariwe wicaga agakiza.
    TUBIFURIJE KUZACA IMANZA IMANZA ZITABERA

    TUBITEGE AMASO;

  • Pas en mon nom.

Comments are closed.

en_USEnglish