Digiqole ad

Kamonyi: Abarokotse Jenoside n’abishe ababo bahawe inka bahuriyeho

Amatsinda agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagize uruhare muri iyi Jenoside bireze bakemera icyaha bibumbiye, mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bahawe inka nk’ikimenyetso kigaragza intambwe bamaze gutera biyubaka.

Amatsinda ahuza abarokotse  n'abagize ruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bahawe inka nk'ikimenyetso cy'ubwiyunge
Amatsinda ahuza abarokotse n’abagize ruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bahawe inka nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge

Aba baturage bagize ibi byiciro bibiri n’abo mu murenge wa Gacurabwenge, na Musambira bavuze ko batekereje kwibumbira hamwe mu matsinda abahuza bose, nyuma yo kubona ko ari bwo buryo bwonyine bwabafasha gukira ibikomere basigiwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abayikoze, bagombaga kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, kubera ko babiciye abantu, noneho hagakurikiraho gutanga imbabazi   igikorwa kitari cyoroshye nk’uko Iryanyawera Laetitia umwe mu barokotse abivuga.

Iryanyawera yavuze ko yiciwe umugabo n’abana muri jenoside, ariko atinda kumenya ababishe, nyuma ngo yaje kubwirwa n’umuturani we witwa Gasana Jean Bosco ko ari we wishe umuryango we, amusaba imbabazi ntiyazuyaza arazimuha, gusa asigarana intimba mu mutima yumva ko atabohotse.

Buhoro buhoro uko yagendaga abona amahugurwa n’inyigisho zitandukanye zikangurira abantu kwirega, gusaba imbabazi ndetse no kubabarira byaje kuba ngombwa ko ababarira Gasana abikuye ku mutima bajya no mu itsinda rimwe ry’ubumwe guhera icyo gihe.

Yagize ati “Iyi niyo nzira yonyine ishoboka yo kubanisha Abanyarwanda kandi niyo nahisemo kugira ngo bimpeshe amahoro mu mutima, ibi byose mbikesha umuryango w’isanamitima.’’

Mbonyingabo Christophe, Umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda wa Gikristo, ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge Christian Action for Reconciliation, and Social Assistance) yavuze ko mu mirenge ibiri yo mu karere ka Kamonyi bakoreramo, bimaze gutanga umusaruro kuri izi mpande ebyeri wabonaga ko zidashobora kongera kubana mu mahoro.

Avuga ko kubasangiza inka, ari cyo gikorwa cy’ingenzi kizafsha aba bantu kuzajya baganira kenshi kandi binateze imbere imiryango yabo.

Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko inzira igihugu cyahisemo yabanisha Abanyarwanda nyuma ya jenoside, ari iyi yonyine y’ubumwe n’ubwiyunge, kubera ko leta yabanjirije iyi yabibye amacakubiri mu Banyarwanda kugeza naho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.

Rutsinga Jacques akavuga ko kuba   hari abaturage bamaze kwiyubaka bitanga icyizere ku bandi baturage bari muri ibi byiciro batari batera intambwe nk’iyi yo kwiyubaka.

Umuryango nyarwanda wa gikristo, ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge mu karere ka Kamonyi wari usanzwe ukorera imirimo yawo   mu murenge wa Nyamiyaga, na Mugina, ukaba watangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge mu murenge wa Gacurabwenge na Musambira muri iyi miregne yose uko ari ine, umaze guha abaturage bari mu matsinda inka zisaga 100.

Inyana z'amashashi zirenga 50  zahawe  amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge
Inyana z’amashashi zirenga 50 zahawe amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge
Mbonyingabo  Christophe
Mbonyingabo Christophe
Iryanyawera Laetitia  wavuze ko inzira yo kubabarira itari yoroshye
Iryanyawera Laetitia wavuze ko inzira yo kubabarira itari yoroshye

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi.

5 Comments

  • Mbega umunyecuru w imfuraa!!!

  • ubu butwari, inzira nkizi zikomeye ariko zikagera kuri byinshi ntahandi wazisanga uretse mu Rwanda , igihugu gifite umwihariko, ukomeye cyane ntahandi wasanga umuntu ababarira undi wamuhemukiye akamumaraho umuryango ejo ugasanga bari gusangira bahinga hamwe bororera hamwe, harakabaho Presdient wa Republika Paul Kagame kuko niwe wabashije kuwtwumvihsa ko ibi byose bishoboka, ni nyuma yo kudukura mumenyo ya rubamba rukabankaba warutumaze! inama ze nizo tugenderaho

  • Tante wanjye , urakeye tante nkunda

  • ubmwe n’ubwiyunge nibwo buzateza imbere abanyarwanda maze tukabana mu mahro kuko nyuma ya jenoside u rwanda rwari rufite ibibazo byinshi kandi bigomba gukemuka ari uko abanyarwanda bose bahurije hamwe

Comments are closed.

en_USEnglish