Digiqole ad

Natinyutse gusuzugura UN kugira ngo ndengere aberenga ibihumbi 30 muri Kigali – Gen. Dallaire

 Natinyutse gusuzugura UN kugira ngo ndengere aberenga ibihumbi 30 muri Kigali – Gen. Dallaire

Kigali – Ku gucamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ubwo Lieutenant-General Roméo Dallaire yaganirizaga itsinda ry’abasirikare n’abapolisi 24 baturutse mu bihugu 8 bya Africa barimo guhugurirwa mu Rwanda ku birebana n’uburyo bwo gukumira Jenoside n’ubwicanyi bukorerwa abantu benshi , yabanyuriyemo muri macye inzira ikomeye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Uburyo byaje kuba ngombwa ko asuzugura Umuyobozi wa UN kugira ngo arengere abantu barenga ibihumbi 30 bari muri Stade Amahoro n’ahandi hanyuranye muri Kigali.

Lieutenant-General Roméo Dallaire aganira n'abanyamakuru nyuma yo kuganiriza aba Basirikare n'Abapolisi.
Lieutenant-General Roméo Dallaire aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuganiriza aba Basirikare n’Abapolisi.

Lt Gen. Dallaire yabwiye aba Basirikare n’Abapolisi baturutse bo mu Rwanda, Comoros, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, Malawi na Ethiopia ko impamvu umuryango mpuzamahanga utatabaye mu Rwanda ari nyinshi, ariko inkuru cyane ni uko ntawari urwitayeho.

Ati “Nta gaciro babonaga mu kwishora mu bibazo byo mu Rwanda nyuma y’ibyari bimaze kuba muri Somalia. Hari umuntu wo mu gihugu gikomeye cyashoboraga gutabara wigeze kumbwira ngo babonaga nta mpamvu yo kuza mu gihugu kitarimo amabuye y’agaciro, ntikibe n’igihugu cyakwifashishwa mu zindi nyungu (strategic Location),… Yego, nta cyari gihari uretse ubuzima bw’abantu batari bitayeho. Babonaga u Rwanda nk’urudafite icyo ruvuze mu muryango mpuzamahanga.”

Gen. Dallaire yavuze ko urebye imikorere y’Umuryango mpuzamahanga ureba inyungu ahatari inyungu utahitaho cyane.

Ati “Umuryango mpuzamahanga gutererana u Rwanda wari uzi ibyo ukora, ntibashakaga kwinjira mu bibazo by’u Rwanda, reba uyu munsi muri Syria, Libya, DR Congo, South Sudan, Umuryango mpuzamahanga uba wirebera inyungu gusa, biteguye kubona abantu benshi bapfa. Aho gushyira imbaraga mu gukumira ahubwo usanga bashyira imbaraga nyinshi mu gutanga inkunga, kugaburira abamerewe nabi n’ibindi bakora ahabaye ubwicanyi ngo barafasha.”

Yongeraho ati “Impamvu ntacyo bakora, ni uko babibona nk’ibitabafitiye agaciro mu maso yabo, usanga akenshi bavuga ngo muri Africa ntibita ku buzima bw’ikiremwamuntu nko mu Bwongereza, mu Buholandi,…njye ndavuga nti ‘ni umwanda’, umuryango mpuzamahanga wirengagije iki gihugu ubuzima bw’abantu benshi buratikirira.”

Gen. Dallaire ngo umwanzuro awubona mu kuba Africa yakwiyubakira ubushobozi ku buryo ibasha guhangana n’ibibazo byayo itarindiriye ubufasha burutse ku yindi migabane.

Dallaire yavuze ko mu bintu byamubabaje bikanamugora cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kubona abantu b’inzirakarengane bicwa nyamara ntacyo yabikoraho. Dore ko kuva ku itariki 07 Mata 1994 nta ‘mission’ yari agifite kuko yari yaratumwe kubungabunga amahoro kandi akaba ntayari agihari.

Lt Gen. Dallaire aganiriza Ingabo z'u Rwanda, n'izaturutse mu bihugu binyuranye muri Africa.
Lt Gen. Dallaire aganiriza Ingabo z’u Rwanda, n’izaturutse mu bihugu binyuranye muri Africa.

Agendeye ku rugero rwe, Gen. Dallaire yabwiye aba basirikare ko mu gihe bibaye ngombwa ko ukiza abantu kandi uri mu butumwa bw’akazi ugomba no kwirengagiza itegeko ariko ukabakiza.

Ngo ku itariki 21 Mata 1994, yahamagawe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Boutros Boutros-Ghali) amubwira ko hari amakuru yahawe n’Ububiligi n’Ubufaransa ko Abahezanguni barimo bakora Jenoside bagiye kwica abasirikare 450 yari asigaranye nabo mu Rwanda, barimo abagera ku 100 badafite imbunda, ndetse n’abazifite ngo badafite amasasu yo kurwana byibura iminota iri hejuru ya 15, bityo amusaba kuva mu Rwanda byihuse bataricwa kuko nta n’ubushobozi bari bagifite bwo kwirwanaho.

Gen. Dallaire ati “Yarambwiye ngo isi ntiyakwihanganira kubona abasirikare 450 b’Umuryango w’Abibumbye bagwa aho,…bari bihanganiye kubona abantu ibihumbi 10 bapfa buri munsi, arambwira ngo hita utaha, ndamubwira nti No, arongera abisubiramo nkomeza kumubwira No No No. Hanyuma Umuyobozi w’Ingabo we arampamagara arambwira ngo ibyo ukora urabizi ko ari ugusuzugura itegeko wahawe n’abakuyobora? Ndamubwira nti ndabizi kandi ndagukupye.”

Ngo yarebye Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bari barinze kuri Stade Amahoro, kwa Ghadaffi, no hirya no hino muri Kigali afata umwanzuro wo kutagenda kabone n’ubwo bari baratangiye kugira ibibazo by’ibiribwa n’imiti. Ndetse ngo yagize n’amahirwe n’abayobozi b’ingabo bakoranaga baramwumva barahaguma.

Ati “Hari ubwo biba ngombwa ko utumvira abakuyobora mu gihe wizeye ko ibyo bagusabye gukora ari amafuti kandi ibitekerezo uri gutanga ari byiza, kandi umwanzuro ugiye gufata…ureba abasirikare bawe, Mission n’abaturage ugiye kurengera,…nibagukurikirana uzabareke bagaragaze niba warakosheje.”

Yongeraho ati “Muri Mission nk’izi uba ufite gufata imyanzuro igenwa n’itegeko, imyanzuro ufata nk’umuntu n’imyanzuro ufata ugendeye ku mahame kandi iyo myanzuro ya kimuntu n’ishingira kumahame ntituruka gusa mu myitozo ya Gisirikare wahawe, ahubwo ituruka muri wowe, uko wabayeho n’uko wakuze, ari nayo mpamvu bitangoye gufata umwanzuro.”

Lt Gen. Dallaire yabwiye aba basirikare baje mu Rwanda kwiga uburyo bakumira Jenoside n’ubwicanyi buhitana abantu benshi ko bimwe mu bimenyetso bizabereka ko abari mu ntambara cyangwa abayitegura biteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo bagere ku mugambi wabo kabone n’ubwo bakwica abantu benshi cyangwa bagakora Jenoside, ngo harimo gukoresha abana bato n’urubyiruko nk’uko byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Abasirikare n'Abapolisi bacye bari baje kwifatanya n'izi ngabo ziri guhugurirwa mu mu kigo 'Peace Academy' cy'i Musanze.
Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Abasirikare n’Abapolisi bacye bari baje kwifatanya n’izi ngabo ziri guhugurirwa mu mu kigo ‘Peace Academy’ cy’i Musanze.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Dallaire ni umugabo wo kubahwa mu Rwanda no kw’isi ukurikije ibyo yakoze mu 1994.
    Ni intwari y’u Rwanda

    • @Ngo iki Murangwa! Uyu Jenerali Dallaire niwe watereranye abicwaga bararimburwa, none ngo yasuzuguye amategeko kugira ngo arengere abantu! Ntagafate ibyakozwe n’abasirikare ba Ghana cyangwa ba Senegal mu bushobozi buke bwabo, ngo abyiyitirire kuko nta ruhare abifitemo. Bill Clinton yarivugiye ati: iyo tuza gutabara twari gukiza nibura abatutsi 300,000 bishwe. Aba anavuze icyo LONI yari gukora iyo itabara, kuko kiriya gihe, hagati ya LONI n’abanyamerika wongeyeho abongereza n’abanyakanada washoboraga gushyiramo ikimenyetso cya bihwanye (=). Kuba aza mu Rwanda akakirwa nk’amata y’abashyitsi hejuru y’ibyo yadukoreye, jye mbyibazaho byinshi cyane pe! Uyu jye mushyira mu rwego rumwe na ba Marechal Petain wagambaniye abayahudi bo mu Bufaransa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

    • @Mwanainchi, Dallaire ashimirwa kuko misiyo ye mu Rwanda yayikoze uko abari bamutumye bamusabye kuyikora.

  • Iyo aba umugabo abacu ntibaba barishwe. Nagende ibyabo birazwi. Ntiyibwire ko azabeshya na Rugira.

    • wowe kagoyire ibyuvuga ntaho ubizi Romeo dallaire yarokoye benshi mumujyi wa kigali hano kukibuga yatundaga abajyana mugice inkotanyi zafashe, mubushobozi bwe turahari tubimushimira, yakoze ibyo yarashoboye ahoyarari imana izabimuhembere, yarafite agahinda karenze uko twamubonaga kuko twe twabonaga urupfu gusa imbere twarabaye ibinya

  • Eeeeh Dallaire kibaye abazungu Bose batekereza nkawe isi yatungana,Imana imuhe umugisha KFI uwo mutima azawukomeze

  • Ubutwari bw’icyitegererezo buramutse ari ubwa jenerali Dallaire, abatutsi bicwaga muri 1994 ingabo yari ayoboye zirebera bazinukwa icyitwa ubutwari cyose. None se yahahamuwe n’ibyo yabonye mu Rwanda kubera ko yabibayenmo intwari?

    • Azabeshye abadage ‘gusa muri iyi si dutuyemo ”ikinyoma cyiza ni igisa n’ukuri nk’uko umwe mubavandimwe yanditse abivuga” none twakora iki. Nibamwambike imidari y’ishimwe none.hummm !

  • Uyu azabeshye abahinde.Abasilikare bose baba bafite règles d’engagement kuko baba bakuriwe na UN kandi iyo bazishe bashobora noguhanwa.Ibi avuga haraho bihurira namakuru ubu yamaze kugera hanze.Ababiligi bamaze gutakaza abasilikare 10 kandi gvment yariho yari yarakuye ibiganza kuri Habyarimama kuva 1992 Havuyeho gvmt ya Martens.Bahise bahamagaza abasilikare babo kuko intagondwa zabasilikare zishe 10 muri bo (Uyu Dallaire akaba nta kintu na kimwe yakoze icyo gihe)kandi aribo bari urutirigongo rwa Minuar ntabwo barekeye aho gusa bagiye nomuri UN bakora Lobbying yokuvanayo nabandi basilikare bibindi bihugu biriyo ibyo byose byari mumigambi ya USA yokwinjiza inyungu zabo muri kariya karere bashaka guhigika ubufaransa.Icyo gihe nashakaga kumenye impamvu Dallaire atatubwira uruhande leta yu Rwanda na RPF bari bahagazeho mu byerekeye kongera umubare wabasilikare ba Minuar.Ministre wububanyi namahanga wu bubiligi wabaye umukozi mwiza muruwo mugambi wa USA yari Ministre Willy Claes yahembwe kuba secretaire général wa OTAN.Mwibuke mwese ijambo babwiriye Habyarimana muri Uganda, ari Guy Mathot, Guy Come na Louis Class muri rencontre ya nyuma: “Mr le Président, il minuit moins une” il était moins une koko..

  • Oya Dallaire we. Ibi urabivugira ko ibya 94 byatangiye kujya ahagaragara, kuki uri kwitanguranwa ? Hama hamwe nawe amateka azakubaze ibyabaye mu Rda kiriya gihe.

  • Sindambiwe, wowe wari gukora iki iyo uba mu mwanya we?

    • Uyu mugabo yakoze ibyo yari yatumwe.Rwose ibi ntakabibeshyeho,iyo ashaka kurokora abatutsi Kigali ntiba yariciwemo abarenga ibihumbi 250, ubu koko abantu ibihumbi 30 yarokoye yaberekana! Mission ye yari ugufasha inyeshyamba gufata ubutegetsi kdi byarakozwe.

  • ko wakoze loni ikaguhemba ubu hano uba waje kwishyuza iki kiza wadukoreye muli 94 rugigana we! halibyo ushishe inyuma kandi turabizi igihe nikigera tuzabishyira ahagaragara

  • Daraire ntacyo atakoze nuko yabuze ubufasha kandi bene wabo nabayobozi be baramurwanyije,mujye mukurikira mureke sentiments n’agahinda kabacu,naho Daraire rwose yari afite ubumuntu pe

  • Uyu mugabo ntacyo atakoze mureke tureke kugendera kukubab twarabuze abacu,ahubwo twemere ko hari abo yabashije kurokora cyane ko nawe ngo yari yafatiwe ibihano nta mbunda nta masasu yewe ni ibyo kurya kungabo yari agifite,ubwose urumva yari kugera gute mu gihugu cyose cyane ko muzi ko abafaransa bari baratangatanze mu mujyepfo n’uburengerazuba,bubakan zone triquase,rero bavandi mwicuriho urubanza ngo azabazwa ni Imana kuko atatabaye,kandi hari bamwe bari kuri stade kwa kadafi babashije gukira kubera we wasuzuguye itegeko,tureke amarangamutima kuko natwe iyo tuza kuba turi bakuru kandi duhari twibaze icyo twario gukora.
    Murakoze.ikiza ni uko twakize tutazongera gupfa ukundi.

  • Dallaire ndabona agifatanye urunana n’abo bakoranye neza.

  • Lieutenant General Romeo Antonius Dallaire ku bw’ibikorwa bye by’indshyikirwa mu Rwanda, yageze iwabo ahabwa decoration, ahabwa kuyobora imitwe y’ingabo inyuranye aza no kugirwa umugaba w’ingabo za Canada, nyuma aba senateri. Uwari umwungirije ushinzwe ibikorwabyo kubungabunga amahoro muri LONI, Koffi Atta Annan, yahembwe kuba Secretaire Général wa LONI mu mwanya wa Boutros Boutros Ghali wari umaze iminsi avuga ko abanyamerika bafite uruhare rw’ibanze mu byabaye mu Rwanda. Willy Claes, wari Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi muri 1994, akaba ari we waharaniye ko ingabo z’ababiligi zivanwa mu Rwanda bigakorwa, yahembwe kuba Secretaire Général wa OTAN (1994-1995). Susan Rice wari umujyanama wa Clinton mu by’umutekano, uzwiho kuba yaravuze ngo: “”If we use the word ‘genocide’ and are seen as doing nothing, what will be the effect on the November election?” , yahembwe kuba “Assistant Secretary of State for African Affairs”, aza no guhagararira USA muri LONI… Warondora ukaruha! Ngo imihigimo y’urukwavu ntibuza uruhira gushya.

  • Huuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!Umve ni mureke gupfa ubusa.UN igira za Chapter zirimo amategeko igenderaho rero ntacyo yari gukora kirenze ibyo yakoze.kuba yatanze report yibyabaga asaba ubufasha ibyo nabyo nikimenyetso cyubumuntu.Umve nuko ntanyungu babonaga murwanda naho nubu tuba rukidiriringa ndakurahiye.UN icyayo nukuryanisha abanyagihugu kunyungu zabo.Twabuze abacu tugira agahinda ariko nge nagize amahirwe yo kuba nange nagerayo igihe gito ariko ubona abantu bapfa ukabura icyo ukora hagatangwa rapport gusa,ariko abanyarwanda ntibajya babyihanganira iyo bibaye ngombwa turenga no kumategeko hakabaho use of force kubera rya somo twahakuye nibura tukagira abo turengera nkuko aricyo kiba cyatujyanye tutitaye kungaruka byagira no kugihugu ye.

    • Ibyo uvuga ni byo! Hano turivugira gusa, kuko ururimi ari inyama yigenga. UN Charter ifite ibisubizo ku bibazo abacivile bari hano barimo kwibaza. Mu by’ukuri, UN ntabwo izarusha impuhwe abenegihugu ubwabo. Dallaire ahubwo yaragerageje, n’ubwo uwakoze akazi ari Afande, akarokora imfura zaziraga uko zavutse. None se ko politicians bacu bajya bavuga ngo ntibazemera kurebera aho abantu bapfa ku isi, nk’uko isi yarebereye abantu bapfa hano mu Rwanda, ubu hari umunsi za DRC, Sudan, Somalia, Syria, CAR, etc abantu badapfa?! Mubimenye neza, abenegihugu nitwe tugomba kurinda ubumwe bwacu, tukubaka ubukungu, umutekano n’imibereho by’abaturage bacu, aho guhoza mu kanwa the UN. Akisante sana

  • Uyu muzungu aratubeshya uwakoze byinshi byiza ni H.E Paul Kagame Imana imwogerere imigisha we wadufashije kubaho mu bihe bigoranye ubu tukaba duhumeka umwaka w’abazima naho Loni, Minuar bose ni Faux !!!!

  • Genda Dallaire uracyaburya! Iyo abantu bamwe ntavuze badakomakoma interahamwe ziba zarakwivuganye kera. Icyakuzanye mu Rwanda twese turakizi kandi mission wari wahawe warayisohoje. Idegembye rero wiyita intwari kandi ahubwo warabaye ikigwari.Igihe abasirikare 10 ba Belgique bicwaga, ntacyo byakubwiye ahubwo wahise wigira mu nama!!!

  • ARIKO NTUKABE UMWANA WOWE UVUGA KO NTACYO YAKOZE,AHUBWO ARACYAGIKORA KUKO MUNYUNGU ZA POLITIKE, NO KUBA GUSA ACYEMEZA ITIKIRA RYABATUSTI MURI GENOCIDE ONU IRIMO KUREBERA,BYNVIKANISHA BYINSHI KANDI BIKADUH’INGUFU Z’UBWIGENGENGE B– USESUBYE MUKWIKEMURIRA IBIBAZO .TWIRENGAGIJE IYO MIRONGO NGENDERWAHO MIHANGANO.

  • uwampa uyu Dallaire namubqaza neza icyo imbunda ye yari afite yayikoresheje igihe yagendagendaga hagati y interahamwe n`abandi basazi bari babaye nk imbwa ku gasozi zica abantu? yarashe iyihe mbwa byibura ngi tubone ko ntacyo atakoze? nagende areke kubeshya. abapfuye ntacyo bari bamubwiye, ahubwo yishakiraga gusa gukuza izina rye. Ubu Dallaire Romeo aravugwa ku isi hose nk umuntu w`Intwali. yewe arifuza no kurusha Nyakwigendera Gen.Rwigema watangje urugamba akanitanga. Dallaire ni igiki mu banyarwanda koko ku buryo yahabwa ijambo? yakoze iki? yarashe nde se ahubwo? Bose ni ……..pu!

    • Birazwi rwose ko ikinyoma cyiza ari igisa n’ukuri.Na Pilato yari akwiye kugirwa intwari kuko yarakarabye ati ndi umwere w’amaraso y’uyu Muntu. Yuda yagombaga gushimirwa kuko yiyahuye abonye uwo yatanze bamumereye nabi. Hari igihe hazabaho insjigamigani ivuga ngo KUBA INTWARI NKA DALLAIRE. Uko bizasigurwa sinabimenya.

      • Dallaire yakoze ibishoboka byose ariko abangamirwa ni ibihugu bikomeye muri UN bitari bifite inyungu na nto mu Rwanda. Turabizi ko Les Extremistes bo kwa Habyara batamukunda na gato kuko atabumvaga kubera ibitekerezo n’ibikorwa byabo by’ubuhezanguni byasoreje kuri jenocide no kuyihakana. Kumwita intwari byo wenda biraremereye kuko yari kuba yo iyo aza gushobora guhagarika jenocide igitangira cg se ntinatangire ariko kandi ntacyo atakoze nk’umuntu.Kuri iyi si hakora inyungu, ibyo avuga birumvikana.Ntacyo abazungu bari kuza gushaka mu Rwanda. HE yarabivuze ati “Nta muntu numwe uzaduha agaciro”, ubu ni ukwigira bitihise ugapfa. Isi twarayimenye, Twapfuye burya ntituzongera.Urakoze Dallaire ni ibindi uzagenda ubitubwira.

  • Nanjye ndi umwe mubarokowe na Dallaire,rero uko ukurikije uko yari yakomatanyirijwe mbona ntako atagize!

    • Yari gukora byimshi iyo abishaka kuko we yariwe commandant kandi niwe wahaye amabwiriza abo yayoboraga yo kurira indege naho gukiza umwe cg 4000 nyine n’interahamwe zimwe hari abo zakizaga abandi zikabica hari incuti yanjye yakijijwe n’interahamwe yamaze abandi benshe na Dallaire rero n’uko yakijije bacye atererana benshi.

  • Dans la guerre qui opposait le FPR au Gvt Rwandais de l’époque, Romeo Dallaire était un suppôt de l’ONU-ce Machin.

  • Iyo uyu mugabo avuga ngo UN ntiyari ibyitayeho kandi ariwe wari ayihagarariye aba ashaka kwikuraho icyaha akagirango araeshya abana none se siwe wari UN mu Rwanda? niyemere ibyaha asabe imbabazi areke gushinyagura cg yerure avuge ibyo abamutumye bishakiraga kugeraho naho strategie yitubeshya kuko niba yararenze ku itegeko agatabara abantu 40 yashoboraga no kurirengaho agatabara benshi aho kuriza abo yari ashinzwe indege.

    stop telling lies no one will accept it; only children will accept !

  • Mushake abanyanyarwanda musimbuza izina Dallaire, kuko ni umwe ahubwo mu baje mu Rwanda bazi ibyari bigiye kuzaba ku banyarwanda. ONU, ni ikintu cyubakiye ku maraso y`abanyafurika, abanyazia, n`abandi baturage benshi bashaka gukiniraho urusimbi ngo babone uko bingera ubutunzi (stock) bwabo. Iyo ibyo bihugu byiyita ibikomeye bimaze kubona ko ububiko bwabyo bugeze kuri 60%, bashakisha uburyo bwose bwatuma muri afrika habamo akajagari, maze bakohereza abagabo nka ba Dallaire, bakabaha mission isobanutse, n`uburyo bazayisohokamo. Ibi rero Dallaire yigira, nabyo byari mu mipango yabo (evenements apres la tragedie), kugira ngo akomeze aneke bazabone uko bongera kumena bagateza akavuyo. Uyu dallaire, abamwiringira ni abatazi ubugome bw`abanya Amerika, abongereza, abafaransa, ababiligi, abadage,…bose ni ABATALIBANI!!! Dallaire rero aracyari muri mission ye yahawe, azayivamo ari uko icyateganijwe kirangiye. arigira UMUCUNGUZI W`ABANYARWANDA, ndakeka ko azi aho abiyitaga abacunguzi baherereye, ariko ni CAMELEON! Mumwitondere!

  • Naramubabariye atari uko abikwiye ariko kugirango umutima wanjye ugire umutuzo. Niyibereho ibyo kumushimira byo muzabibaze abandi ntibindeba.

  • Iyo ONU se ko atayisuzuguye yohereza abasirikare be muri ETO ngo bakize abari bahahungiye bamaze gusigwa n, Ababiligi?????????????turabizi byose sha kandi burya ngo tout se paye ici bas.umuntu wese wagize uruhare mu kaga kagwiriye u Rwanda azabyishyura.

Comments are closed.

en_USEnglish