Gikondo: Umusirikare yarashe umuntu arapfa, RDF irihanganisha ababuze uwabo
Mu gace kazwi nka Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama, mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu. Mu gitondo byamenyekanye ko ari umugabo barasiye imbere y’akabari gahari arashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwnada yabwiye Umuseke ko abasirikare babiri batawe muri yombi kubera iki gikorwa.
Aya masasu yumvikanye ahagana saa munani y’ijoro, abaturiye aka kabari babwiye Umuseke ko bamenye ko umusirikare n’uyu mugabo witwa Ivan Ntivuguruzwa w’ikigero cy’imyaka 30 bapfuye umugore wa Ivan ngo umusirikare yariho aganira nawe, abandi bavuka yariho amwishyuza yanze kwishyura.
Umwe mu baturanyi ati “Uwarashwe yavuye mu kandi kabari byegeranye akoreramo asanga uyu musirikare aganira n’umugore we ashaka kumukubita.”
Uyu avuga ko Ivan yambuye imbunda uyu musirikare bakagundagurana, ngo hari uwatabaje abasirikare bandi bari kuri patrol uwaje atabaye ngo niwe warashe Ivan atabara mugenzi we.
Eric Nshimiyimana wari uri hafi igihe ibi byabaga yabwiye Umuseke ko ibyabaye byatewe n’umusirikare wanyoye akanga kwishyura n’abandi baje bakamushyigikira.
Nshimiyimana avuga ko akihagera yiyumviye ibyo umugore yasobanuriye abaje batabaye.
Ati “uwishyuzaga yari umudamu utwite, yasobanuye ko abonye banze kumwishyura yahamagaye umugabo we, umugabo we ahageze arabaza ati ni kuki mwanze kunyishyura? umusirikare umwe yamukubise urushyi barafatana bararwana, yari ahetse imbunda irataraka igwa hariya. Mugenzi we yari amaze kuzamuka ageze hariya ruguru aragaruka arasa wamugabo isasu ahita amurekura. Wawundi bari bafatanye ahita agenda atoragura imbunda amurasa amasasu aho yari aryamye hariya muri kaburimbo.”
Mu kabari bigaragara ko habereye imirwano bakajya hanze muri kaburimbo ari naho Ivan Ntivuguruzwa yarasiwe.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yabwiye Umuseke ko ibyabaye bibabaje kuba byatwaye ubuzima bw’umuntu kandi bihanganisha cyane umuryango w’uyu wishwe.
Avuga ko kugeza ubu bataramenya neza uko byagenze ariko iperereza ryahise ritangira.
Lt Col Ngendahimana avuga ko abasirikare babiri bari bari kuri patrol bahise batabwa muri yombi ubu bari mu bugenzacyaha kandi vuba bazagezwa imbere y’ubutabera.
Mu kabari imbere aho babanje kurwanira ibikoresho bimwe byangiritse nka Frigo n’ibirahure by’urugi, Ivan ntabwo yarasiwe mu nzu ahubwo yarasiwe hanze mu muhanda.
Yvan Ntivuguruzwa wishwe arashwe ngo yari amaze igihe gito abana n’umugore we wakoreraga muri aka kabari naho umugabo we ngo yakoreraga mu kandi kabari kari ruguru yaho gato.
Jean De Dieu Nsanzumuhire Umuyobozi w’umudugudu w’Amajyambere wabereyemo ibi bibazo yabwiye Umuseke ko bataramenya neza icyateye ayo makimbirane kugeza ubwo barwana hakabamo no kuraswa. Gusa yari azi uwarashwe nk’umuturage wabo.
Nsanzumuhire ati “ urebye uko hari hasanzwe nta mutekano muke wajyaga uharangwa kuburyo haza amakimbirane yo kuba barasana. {Ntivuguruzwa} Yari umuturage ubona ko nta kibazo afite mu baturage, yari umusore ufite umutima mwiza rwose.”
Photos/C.Nduwayo/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
67 Comments
ariko abagore ariko abagore weeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!! mwabaye mute???, ngaho kwifotoza bambaye ubusa bwacya ngo nitubatore babe ba president, ngabo nibo batanyurwa nibyo bafite Mana weee!!!, ubuse koko uyumugore wicishije umugabo we aravuga iki koko!!
Ariko Mana yanjye itangazamakuru ryo mu Rwanda nuzarimbuja nukuri kw’Imana niba mudashoboye kwandika inkuru uko yakabaye mujye murorera ubwo wowe wanditse iyinkuru urumva ntasoni ufite yo guherekesha inzirakarengane ibinyoma? Ngo nugutinya gushira ahagaragara ukuri ese uwazana ifoti yanyakwigendera wasanga koko ari i geant kuruta uwamurashe uvuga?mwagiye mwihangana mukareka gusesereza abanyarwanda koko?
Njye narimpari ibibyose biba ariko ntanahato bihuriye nibyo mwanditse ese ko ntaho wanditse umutego yakubise umugore wabandi utwite inda yamezi 7?uwiteka ababaririre ntakindi nababwira
Ahuuuuuuuuuuu, naringize ngo hari kumanywa yihangu none ubwo hari ninjoro nukubaza ibingira . siwe wivugiye ko isasu ryose rizavugira murwanda bazabimubaza .
Nihanganishije umuryango wabuze Umuntu wabo. Mbonereho no gukosora uwavuzengo abagore nibo bifotoza bambaye ubusa, ntabwo ari abagore bose babikora kimwe nuko hari nabagabo bakora ibindi bibi kandi ntibivuzeko byakozwe nabagabo bose. murakoze
Muzageza ryari kubogama? Ikosa ribaye iryumugore gute? Kuki murengera abicanyi koko?Ruriye abandi rutakwibagiwe muvandimwe! Bizaba no ku wawe!
Ahubwo abo basirikare barongoye ababo bakareka kujya birirwa barasa abaturage
ni UBURINGANIRE !!!!! umugore afite uburenganzira busesuye bwo kuvugana n uwo ashatse , mu buryo bwa NTAMUPAKA na ,NTA UNGENGA!!! Umugabo asigaye ari akamasa kagenerwa amatahiro, kahirahira ngo karabiira, bakagahata igisura n`amapingu!!!
@UWAMAHORO SHA WARIHEBYE BASI..WABUZE UMUGABO UGUFUHIRA BIRAGARAGARA..IHANGANE IGIHE KIZAGERA UGIRE UGUKUNDA, REKA KU DUTURA UMUJINYA NIBA BYARAKUYOBEYE,TWE DUFITE ABATWUBAHA.
John buretse gutangira gucira imanza abantu utazi ukuri nyakwo kuko ibyo umuseke wanditse ni ibinyoma bidafite aho bihuriye nibyo banditse warwanya bwo warwanya abasirikare babiri bafite imbunda ngo nuko uri igeant?itangazamakuri nkabanyarwanda turabinginze niba mudashoboye gutanga amakuru yukuri afatika mujye mubyihorera nwijijishe mumere nkabatamenye ko hari icyabaye
Wowe niba uzi ukuri kuri ibi byabaye wabitubwira?
ese wowe kantarama ko ukomeza kuvuga ko abanyamakuur banditse ibitaribyo ubashnja ngo kuba ari intore intore n’inkuru yandiswe bihuriye hehe?ahubwo ko uri injiji ? ko uvuga ko wari uhari ko utarimo gusobanura ibyabaye?ibuka kndi ko umunyamakru yandiswe ibyo yabwiwe n’abari bahari we ntabwo yari ahari? wimurenganya rero ahubwo begere utange amakuru y’impamo ureke guca imanzaesebundi ushinzwe kugenzura itangazamakuru? uzi amahame arigenga abantu kuki mushak kwigira abanyabwenge muri domaine zose ?
Rutambi we nsanze ari wowe ufite ikibazo mubyukuri ntukihutire gutukana kuko nkeka mubyo nanditse ntanahamwe nanditse ibyi intore mbere yo kuvuga ujye ubanza unononsore neza kubyo ugiye kwandika ubuse icyo utabona ni iki ko isaha kuyindi bagenda bavugurura inkuru?ese kuki bihutira kwandika bataratohoza neza amakuru yimpamo?
Amahame bagenderaho sinyazi icyo nzi nuko ukuri kuba gukwiye gushirwa hanze uko kuri ntakindi
John Mukasa, ibi byabaye harimo umugabo (abagabo 2) n’umugore, kucyi uhise ugaya umugore wateretwaga ntuvujye k’umugabo waterataga ndetse n’umugabo washatse gukubita uwateretaga kugeza n’aho amwamburiye intwaro? gutereta umugore n’ibisanzwe akemera cyangwa akanga n’uburenganzira bwe, umugabo we gushaka gukubita uwamuteretaga kubera ‘ishema n’icyubahiro’ bya kigabo yangaga gutakaza nibyo mbona ko ari kibazo! kandi ibi simbivuga nshyigikiye ko yarashwe ahubwo ndashaka kwerekana ko abagore barengana kabiri. Yatereswe ariko ingaruka zabyo niwe ubishyizeho! sibyo! Abagore bafite uburenganzira ku mubiri wabo kandi n’abagabo bakwiye kugabanya ‘ishema’ n’ubugabo butisubiraho! naho kuba yarashwe n’iby’ubucamanza kumenya niba uwarashwe yari yugarije uwateretaga byaba ngombwa ko iyo adatabarwa ubuzima bw’uwateretaga bwari mú kaga, gusa condoleance k’umuryango wabuze uwabo. Dukwiye gusobanukirwa bihagije icyo bivuze kuba umugabo cyangwa umugore mu buryo bwiza, n’ingaruka zo kudasobanukirwa urwo rusobe!
John Mukasa, ibi byabaye harimo umugabo (abagabo 2) n’umugore, kucyi uhise ugaya umugore wateretwaga ntuvujye k’umugabo waterataga ndetse n’umugabo washatse gukubita uwateretaga kugeza n’aho amwamburiye intwaro? gutereta umugore n’ibisanzwe akemera cyangwa akanga n’uburenganzira bwe, umugabo we gushaka gukubita uwamuteretaga kubera ‘ishema n’icyubahiro’ bya kigabo yangaga gutakaza nibyo mbona ko ari kibazo! kandi ibi simbivuga nshyigikiye ko yarashwe ahubwo ndashaka kwerekana ko abagore barengana kabiri. Yatereswe ariko ingaruka zabyo niwe ubishyizeho! sibyo! Abagore bafite uburenganzira ku mubiri wabo kandi n’abagabo bakwiye kugabanya ‘ishema’ n’ubugabo butisubiraho! naho kuba yarashwe n’iby’ubucamanza kumenya niba uwarashwe yari yugarije uwateretaga byaba ngombwa ko iyo adatabarwa ubuzima bw’uwateretaga bwari mú kaga, gusa condoleance k’umuryango wabuze uwabo. Dukwiye gusobanukirwa bihagije icyo bivuze kuba umugabo cyangwa umugore mu buryo bwiza, n’ingaruka zo kudasobanukirwa urwo rusobe!
nabasabagako niba musuguye umuntu kubera arimutoya muge mwubaha nimyenda yambaye nimutayubaha mwubahe nibendera yambaye kumutima nimutaryubaha mwubahe ninkoni yitwaje,kuko nimutabyubaha we azabyubahisha.natabyubahisha nzamugayira muruhame
Ikibazo niki ubundi mubindi bihugu bibujijwe kujyana imyanda ya gisirikare gipolice mukabari samunani ikindi bavuga ko inkurikizi aruko bangaga kwishyura ariko se koko biteye agahinda burya mubantu batinya imbunda kurusha abandi nabasirikare kuko bazi neza ububi bwaryo kurinjye mbona ahubwo aribintu uriya muntu yaramaranye igihe gusa mubuzima tugomba kwitonda twe gukunda ibintu cyane niba umuntu akwambuye ntaba aguciye amaboko nuriya mugore yabaye nyirabayazana usibye ko umugore wakoze mukabari niko bigenda ushobora gusanga mubyukuri nta nibi 5000 banapfuye ikindi haruwavuze ngo isasu rizajya rivuga bajye baribaza bingira?niwe wamutumye?cyakora azi guhana byo ndamwera nimwihangane banyarwanda
Icyo nakwibwirira abasomyi mbere yo kwemera ibyanditswe numuseke mwakwigerera SGM munsi yikibuga cyumupira cya mburabuturo ahitwa karo karo murahakura amakuru yanyayo atari ibinyoma byuzuye umuseke wanditse uherekeresha nyakwigendera ibinyoma banasiga isurambi umufasha wanyakwigendera
@Kantarama
Ubu tuve imihanda yose ngo tuze turebe? Tureba iki urumva tuje guhaha?
Ibigambo wanditse ko babireka bigacaho, iyo wandika ibyaye?
Kandi nabwo ko haza undi atuwo arebeshya nge banahantereye ikofe byatangiye bitya. Abasirikare bagira amakosa batayagira ntamuntu ukwiriye kubahuka kurwana nawe impamva wakwitwaza iyariyo yose. Uramureka ukamurega akabihanirwa. Nabataribo kandi ntawihanira. Ararega.
@ Mubemaso
Ni iki se kikubwira ko yarwanije umusirikare wa nzanga we!
None se iyo mbunda yayimwambuye ate ko we atamwirasiye akaraswa nundi ? none se niba ari ijeya ko atari yarashe uwo musirikare ? cg yari arimo arongora yibagiwe imbunda hanyuma nyirumugore arayitora!
ubundi ni gute abasirikare bajya mu kabari bitwaje intwaro mbega displine aba basirikare bakoze amakosa akomeye pe ese iyo bamurasa amaguru ikigaragara nuko hari uwabatumye niba uwo mugabo yirukatse abahunga kuki bamukurikiranye kugezaho bamurashe baka mwica bamurashe amasasu 6 yose ohhhh Mana tabara abana bawe
Umutoni,
njye ndumva twemeranya kuri iyi ngingo.
ubundi Intwaro zo mugihugu zifite uburyo zigomba gukoreshwa n’ingabo kubanyagihugu.
Bivuzeko niba ikosa ryose umuturarwanda yakora ,Ingabo nyayo ntigomba guhita Itekereza gukora mumbarutso,ni ikosa rikomeye,ni IKIMWARO GIKOMEYE Kungabo z’u Rwanda,kuko kujya gutereta umugore w’umuturarwanda ntandangagaciro mbibonamo kugezaho umuturage atakaje ubuzima bwe.
abo basirikare baryozwe ibyobakoze ubwo ntabwo ari ubunyamwuga
clement gabanya ubuswa aho na muntu wemerewe gutereta umugore wabandi ndetse na mategeko arabihanira uzarebe iyo umugore cg umugabo wafashwe asambana nuwo batashakanye arabihanirwa amategeko arahari wowe ibaze uti kuki abasirikare bajya mu kabari bafite imbunda kandi bakajya kunwa inzoga kandi batabyemerewe baranfgiza bakajya no gutereta abagore babandi umugore ufite umugabo … ese uzi amategeko icyaricyo gusezerana imbere ya mategeko uzi kurahira uzi ibyo bavuga barikurahira mu rwanda hari amategeko ahana umuntu usagarira urugo rwa bandi ese kuki mwahisemo gacae kamwe gusa ku buhamya kavuga ko uwo musirikare yarari gutereta kandi hasi hari ubundi buhamya ko abo basirikare banweye inzoga bakananirwa kwishyura umugabo yabishyuza bagashaka ku murasa yakwiruka bakamukurikirana kugeza bamwishe bamurashe amasasu 6 yose
Yvette, ndemeza y’uko utapimye ubwenge bwange (IQ) kugirango ubone kunyita umuswa. Kiriya kibazo harimo ibice byinshi rero umuntu afite uburenganzira bwo gusesengura agace ashaka. Hashobora harimo gutereta umugore w’undi koko, hashobora kuba harimo ubwambuzi; kwica; ubushorashozi n’ibindi byinshi dukeka ariko byakwemezwa n’inkiko n’izindi nzego zibifitiye ububasha. Agace jye nahisemo nkeka ko utashoboye gusobanukirwa n’ubwo nunva wakabaye ushyiraho umwete gusobanukirwa, n’uburyo ikibazo cya´baye, uwitwa John Mukasa agahita agaya umugore byerekana ko mu bantu bamwe hakiri imyunvire iri hasi kuburinganire n’uburenganzira bw’umugore ndetese no gutonesha umugabo. Niba usobanukiwe mu cyongereza bita ‘Gender Equality and Womens’ rights; men’s previleges. Ibindi bice nabihariye inzego zifite ububasha mu ubisesengura, nasesenguye ibyo nunva ko nshoboye. Icyo nakwibutsa Yvette nukugerageza gukoresha ivugo zidasebanya no gukerensa abandi nko kwita umuntu ‘umuswa’ cyeretse wamaze gupima ubwenge/ubuswa bwe bita Intelligence Conscience (IQ) niba uzi icyo bivuze! kandi wakabaye ufasha abagore mu burenganzira bwabo, birababaje ko n’abagabo bashaka kubavugira utabasobanukirwa.
ariko jye haricyo numva ni gute abasirikare bajya mu kabari bagata akazi bari bariho bakajya mu kabari jye ndumiwe pe
mana weeeeeee aba basirikare bahanwe bakoze amakosa icya mbere kujya mu kabari bakanwa inzoga bafite imbunda ikosa ryakabiri kurasa umuntu utitwaje intwaro bakamwica ikosa rya 3 ni ugutereta umugore wabandi kandi amategeko atabyemera amategeko ahana umuntu ujya kuvogera urugo rwa bandi
aba abanyamakuru niba ari ukuba intore bakanga kuvuga ukuri jye ndumiwe pe uriya mugore muvuga muri ku muharabika jyewe ndumiwe pe uriya mu maman yara twite bamukubise hasi jye sinumva uko mumeze mwa banyamakuru mwe murahisha ukuri kwabonwe na buri wese jyewe ndumiwe pe abanyamakuru bacu bafite imkibazo pe ndabona rucagu yarakoze akazi pe muahisha ukuri kubera mwabaye intore ese murumva mutari gushinyagurira uriya mu maman mubeshya ngo bari bari ku mutereta mbega abanyamakuru gusa muri abagome nakindi navuga
ese woweDIANE ko ukomeza kuvuga ko abanyamakuur banditse ibitaribyo ubashnja ngo kuba ari intore intore n’inkuru yandiswe bihuriye hehe?ahubwo ko uri injiji ? ko uvuga ko wari uhari ko utarimo gusobanura ibyabaye?ibuka kndi ko umunyamakru yandiswe ibyo yabwiwe n’abari bahari we ntabwo yari ahari? wimurenganya rero ahubwo begere utange amakuru y’impamo ureke guca imanzaesebundi ushinzwe kugenzura itangazamakuru? uzi amahame arigenga abantu kuki mushak kwigira abanyabwenge muri domaine zose ?
Ariko mujye mumenya gusobanura ibintu. Ubwo kutubwira uti nk’umuntu wari uhari nabyiboneye byagenze gutya ni byo byakunaniye ? Erega abanyamakuru bahabwa amakuru n’abaturage nawe urimo.
jyewe ibyo mwavuga byose amakosa ndayashyira ku basirkare ni gute bajya mu kabari bakajya kunwa inzoga ese biremwe ko umusirikare ajya mu kabari yambaye uniform ya gisirikare akajya kunwa inzoga anafite imbunda ?
Nari nzi ko abapolisi aribo bari basigaye bakora amahano muri iki gihugu barasa abantu bagapfa ku maherere, none n’abasirikari nabo ni uko, yewe Rwanda weeeee, urajya heheeee!!!
Abo basirikare niba banabafashe ntibagire icyo bahita bababaza. Baracyafite igihunga.
Mugabo Clement aho urarengereye rwose imyenda cg ibendera se nibyo bitanga uburenganzira bwo kwangiza no kwica iyuvuga ahubwo ko bajya babitinya kuko ndumva aibyo bikomeye ahubwo wowe ubyambaye byubahe mbere ya byose.
umuseke hari comment yanjye mutatambukije, gusa icyo navuga ntabwo uko bigaragara uwo muntu yashatse gukubita umusirikare gutyk gusa umusirikare bigaragara ko yiyenjeje ndetse akaba yaahohoteye umugore, ntabwo washaka gukubita umuntu ngo yavugishije umugore wawe gusa, hari ikintj cyabaye umugabo atihanganiye ikigaragara
Abantu bavuga ibyo batazi ,mwarangiza ngo itangaza makuru ngo ntirivuga ukuri ngaho kora website yawe utangaze amakuru uzi?ese kuki ushaka kwemeza ko umusirikare ariwe uri mukosa uri umucamanza?wari uhari?urabivuga nkande?
EEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWE
ariko wowe usibye kwirengajyiza nihehe umusirikare yajyiy mukabari?umutekano ko bawucungira hanze bawukorera kuri etageur? barengereye kbs ibyo ntabwo arubunyamwuga ndaQ
Ndabona hari abantu bakomeje kujya impaka nyinshi ngo byagenze gutya, abandi ngo oya ni gutya. Inama ya kigabo nabagira ni ukubyihorera, ubuzima bugakomeza. Iyi nkuru ni biba ngombwa bayisimbuze izindi vuba.
@c cyokoze ugaragaje uko mu Rwanda twibereye, kubera akarengane kaba kenshi twibitsemo ubwoba buduhitishamo kwihorera ibintu bigakomeza, ikibazo akarengane nk aka urakareberaaaa ejo bikagera kuri wowe aho wibereye mu rugo witurije kwanza uyu nawe bamusanze mu kabari ke baranamurasa ubonye wenda iyo bivugwa ko yabasanze ku burinzi cg iwabo
jyewe nifitiye ikibazo ese umusirikare yemerewe kujya mu kabari yambaye uniform ndetse afite ni mbunda akajya kunwa inzoga ?
Ibyo byose musobanura ni amatiku gusa, icabaye n´uko nyirirugo yahasize ubuzima,
gusa,umwicanyi nakanirwe urumukwiye.
Aha umuntu yakwibaza byinshi;
1)Uyu musirikare yari mu kabare saa munani z’ijoro ari no ku burinzi?
2)Uyu musirikare ni uwa RDF cyangwa ni interahamwe, maimai n’ibindi byose?
3)Ese aho igenzura na discipline ntibyaba byaragabanijwe kandi ariho bikenewe cyane muri iki gihe kurusha indi minsi?
4) Nta muryango ubura ikigoryi ariko kwitabaza imbunda ku basivili batagira intwaro ntibikwiye kurangwa mu Rwatubyaye mbandoga Rwabutogo.
Reka dutegereze icyo RDF iza gukora, gusa nzi ko itajya ijenjekera bene aba banyamakosa kuko barayisebya nubwo nta muryango ubura ikigoryi ariko ikigoryi kigaragaye gikurwe mu bazima cyekubasiga ibyondo no kubanduza ubugoryi bwacyo.
Murakoze
Ni inkotanyi
uwo kantarama utavuga ibyo yabonye agakomeza gutera amagambo ibyo ntabyo dushaka,igihe udashaka gutanga amakuru uzi uri injiji,ureke no gutera umwuka mubi mubasomyi,gumana ibyawe uzi ,naruhuke mumahoro niryo gare yandikiye nawe nanjye twese niyo nzira,tuza rero ntiwongere no gusakuza
mbabajwe nuyu mwana ugiye kuvuka atabona se gusa naho kuraswa abantu bazakomeza kuraswa mu gihe ababarasa batagihanwa, police se niryari itarasa abantu ? gusa RDF sinari nyibiziho ariko niba babona police idahanwa ubwo nabo baratangiye.
ariko iyo umuntu atanze igutekerezo mukagisiba mwa….nako reka nceceke! icyo nzi nuko ingoma nkora maraso igeze mu marembera! abantu mumaze kwica bazabagaruka! umuntu bamusanze iwe baramurashe anabacitse baramukurikiranye? wagira ngo yari yabibye! ubwo c discipline mwahawe yabamariye iki uwababona mwikaraga kukarasisi ngo mwahawe ama rank naho nukuza kutumara! yeweee ibijya gushya birashyuha iyi ngoma yarundutse! tekereza abantu bamaze kwicwa muri uyu mwaka bishwe n’ abashinzwe umutekano, kdi kuburyo bw’ akarengane kagaragarira buri wese! ngo igihugu kiratekanye daaa!
wowe wiyise kadogo wisebanya kuko ibyuvuga bigaragaza uwuriwe ntawishimira iraswa ryuriya munyarwanda,ariko ibyingoma irimumarembera bo uribeshya kuko naho uvgira ntahobitaba.niburayi na America hose abantu barapfa.so please tegereza justice.
Ariko njye nasomye ibyo mwanditse byose ubu numiwe, muti ibinyamakuru byandika inkuru uko itagenze, mwarangiza muti kuki abasirikare bagiye mu kabari? Ese mwabwiwe niki ko bari mu kabari? Ese muzi intandaro yabaye iyihe? Njye ndumva twazategereza iperereza rikarangira kandi n,inkiko za gisirikare zizababuranisha. Mureke guca imanza ncuti zange.Kandi nuvuga ko yari ahari ntitwakwemera ukuri kwe kandi dufite inzego zibishinzwe, erega uko byamera kose ntihabura ababibonye kandi iperereza ribaza buri wese ufiteicyo yabonye, yumvise,cga yabwiwe.thx
Iperereza da! rigahindura se ko umuntu yarashwe kandi agapfa? none se uragira ngo uvuge ko hazaboneka mu iperereza abandi babibonye cg babyumvise kuruta abari bahari?
hhgkkkjaryrfhjsrtgifg
UMVA UYU NAWE wasomye inkuru se ukabirebamo ko bari bagiye mu kabari babanirwa kwishyura soma inkuru bayikoreye update
Bavandimwe uwapfuye yagiye RIP ariko mureke guca imanza hano nabonye ibitekerezo byabantu mbona harimo nabasazi kuvuga ngo ingoma igiye kurunduka wamuswa we uvuga kuriya abakoze biriya hari uwabatumye? ese uriyawe warwanyije abantu bafite intwaro yarabifitiye uburenganzira? kirazira ko wakwamburwa intwaro kuko nawe iyo ayibaka yajyaga kubarasa kwitabara nabyo amategeko ndumva byemewe mutegereze inzego zibishinzwe zizaca imanza ikindi muge mugerageza kubaha umuntu wambaye imyenda yakazi ndetse afite nintwaro kuko hari abakabya gusuzugura inzego zumutekano abasirikare turabazi barubaha ntabwo yapfa kukurasa gusa
uti barubaha iyo baba bubashye bikagaragara koko! muzajya mwitwaza kwitabara mumare rubanda, bavuze ko yayimwatse akayishyira Ku ruhande ntibavuze ko yayimutunze! batamutuma se ntiyari kuburinzi? mutuze
Harya ntabwo Ngendahimana yari yatubwirako iperereza ryimbitse rigiye gutangira ko ibintacyo yabivugaho?
IKIBABAJE NUKWICWA NUMUTU USHINZWE KUKURINDA IBI BIRABABAJE CYANE RWOSE. IGISIRIKARE CYARI GIKWIYE KWIKIZA ABANGIZA ISURA YACYO.
numvaga kubwanjye nta muntu wese witwaje imbunda wakabaye yemererwa kuinjira ahantu hacuruzwa ibisindisha.
Amakosa yabaye kumpande zose kurwanya umuntu ufite imbunda ni amakosa mabi uramurega agakurikiranwa,numusirikare wagiye mukabarinimbunda namakosa .ikindi kuraswa si igikuba cyacitse ngo uvuge ko murwanda nta mutekano dufite no muri USA niburayi niho twemera ariko abapolice ntibasiba kurasa abantu
Gatete koko urumva ibintu urikuvuga koko? Ngo kurwanya umuntu ufitimbunda ngo nukumurega? Ese kuki bobatamureze koyabarwanyije bagahitamo kumurasa urufaya? Uranyumije rwose kandi wasanga nawe uringirwamusilikare.
Imvano ya byose ntabwo ikuraho icyaha cyo kwica cyakozwe kuko cyakozwe ku bushake si impanuka.ikindi ndibaza ukuntu abasirikare bajya kunywa cg se gutereta bari kuri patrol nkumva bidasanzwe muri discipline y’ingabo z’igihugu cyacu!!Ubutabera buzakora akazi kabwo,gusa mu mategeko nta excuse kuko n’ubwo nyakwigendera yaba yabarwanyije we nta ntwaro yari afite ngo bivugwe ko bitabaraga.Ariko natwe tujye dutekereza mbere yo gufata umwanzuro,kuko gutera amahane n’umusirikare ufite imbunda muri ayo masaha y’igicuku nabyo ni ukureba hafi wakabanje kureba ibihe arimo niba ubona yanyoye ukitonda kuko aba yamaze guta indangagaciro zimuranga.
ehe! ese ko numva ingabo z’u Rwanda zitangiye kwigira nk’iza Congo cyangwa izo mu Burundi? RDF twayizerega kuri discipline iha ingabo zabo none dore abo baginga batangiye kuyivangira.
Ugomba kuba ari wowe uyizera wenyine.
Gusa sinzi abantu bamwe bari gushyiraho comments ubona ko basa nk’abasomye igice cy’inkuru kko harimo ubuhamya butandukanye,abandi bakavuga ko ibyo umunyamakuru yanditse ari ibinyoma gusa!!nta gihamya gihari ku byanditswe nimureke tureke kubicumuriramo dutegereze ubutabera twizere ko ibyabereye ku mugaragaro bizaca mu kuri
RIP kuwatakaje ubuzima. ariko ndabona hari abantu hano bazakomeza kuraswa pe,kuko ibitekerezo byabo ntibisanzwe bamwe ngo kuberiki bagiye mukabari abandi bati kuki bakoze amakosa? mbere yokwibaza ibyobyose menyako ubuzima bwumuntu bwagiye butazagaruka naho abobasirikare bakoze amakosa. ese amakosa yatuma wiyahura kubantu bafite imbunda nayahe koko,ndagirango nkwibutseko impamvu ubona abasirikare bitwaza imbunda mumugi atarizo kurasa inyamaswa kuko sabahigi kandi bashaka kurasa inyamaswa bajya muri za nyungwa no mubirunga, ziriya mbunda nizo kurasa abantu. rero sinzi ukuntu watinyuka gufatana numuntu ufite imbunda ngo agukoreye amakosa. ese ntimujya munareba za filimi ngo murebeko iyo umuntu agutunze imbunda ntiwongera kunyeganyega ahubwo ukora ibyo agutegetse. naho uriya ngo ni diane utubeshya ayo namarangamutima yawe reka itangazamakuru rikore akazi, nonese konumva ibyawe ari ndumiwe pe,ndumiwe pe ubwo urumva ariyomakuru dukeneye? wowe namugenzi wawe twabavumbuye ntamakuru muzi mufite sentiment gusa
Jyewe ndebye comment nke ziri kuri iyi nkuru,umuntu yakwibaza ubujiji abantu bamwe bagifite. gusa abibonamo bambabarire,none se umunyamakuru ko atangaza amakuru yakuye kuri field hari ubwo ibyo byabaye ?
Ndumva jyewe umunyamakuru niyo yatangaza ibitaribyo sinamurenganya kuko nibyo yasanze kuri terrain.
ntabwo umunyamakuru ashyigikiye abasirikare bata dispiline kandi ntanubwo ashyigikiye umuntu utinyuka ghhangana n umuntu ufite intwaro.
Icyo mviga ni iki umunyamakuru ntabwo arema amakuru atangaza ayo yabonye. Niba yaje kuri field agahura n umuntu yemwe niyo yaba nawe atabizi neza we agashira amanga ati reka nguhe amakuru umunyamakuru ntabwo azayanga kuko ntaba azi uwaro uhari n utari uhari.
Ahubwo rero ndakunenga cyane cyane !!! Wowe umunyamakuru aza kuri field yabaza uwamuha amakuru ntuze mbere kandi uyafite ahubwo ukaza gushungera umwa wagize ubutwari bwo gutanga ayo afite nubwo yaba ari make. Akayatanga ubyumva ntuvuge uti hari n ikindi nongeraho cyangwa nakosora kuri ayo makuru uhawe. Warangiza ukaza kuvuga ubisa muri comment ngo intore,ngo rucagu,ngo abasomyi baze kuri field ngo barabona amakuru n ibindi by imyanda. Ubwose umaze iki muro societe nyarwanda niba umunyamakuru aza kuri terrain ntumuhe amakuru y ukuri hanyuma ukajya gu commenting ? Va mu bujiji. Nkeka haba hariho na nomero z imunyamakuru ushobora kubahamagara uti ndashaka kubaha amakuru y ukuri kuko nari mpari bakaza bakakwirebera.
Gusa unasomye iyi nkuru umunyamakura yashyizemo ubuhamya bw abantu benshi nawe rero ureke ubujiji wowe wumva ko umunyamakuru yakwandika ibyo wowe utekereza. Kereka byemejwe n urukiko.
Basomyi b umuseke bagenzi bange mugire amahoro ndabakunda ariko mukangike ntimukumve ko umunyakuru akora amakuru cyangwa ko yakwandika ibyo utekereza gusa.
Ahubwo wagaya umunyakuru mu gihe yaza kuri field ukamuha amakuru ntayandike kandi wayamuhaye naho mugihe utayatanze jya uceceka kuko umunyamakuru si umucama nza ngo arashakisha ukuri. Akazi ke ni ugitangaza amakuru natwe akacu ni ukuyatanga no kuyasoma no kuganira.
Umuseke namwe ndabakunda mukomereze aho ndabizi ko ibyo twe tubahaye nibyo mwandika.
Murakoze mwese.
uwo wiyise kadogo ahubwo ndumva ashobora kuba afite ikibazo bamwegere bamugire inama yibyo agomba kuvuga naho agomba kubivugira .ndumva yatandukiriye cyane ibyabaye nibyavuga ntaho bihuriye knd bababwiyeko iperereza rigikorwa ntabwo reta yacu ishyigikira abanyamakosa mutuze mwiterana amagambo hato mutaza nokubicumuriramo kuko ndabona harabatandukira bakanatukana ubutabera burahari.umuryango wuwarashwe nimwihangane
WEWE WIYISE KADOGO URI INJIJI CYANE NTABGO ARI LETA YABATUMYE KWICA UMUTURAGE IBYO UTEKEREZA NGO INGOMA IGEZE KU NDUNDURO URIBESHA MUZA GERAGEZE MUREBE IBYO UVUGA UBIVUGIRA AHO URI KANDI UGABANYE GUTUKA INGABO ZIGIHUGU IBYABAYE BYABAYE AMAKOSA YABAYE ARIKO NTABGO ARI RDF YATUMYE ABO BASIRIKARE GUKORA AYO MAHANO WEWE RERO NAGUSABA KUGABANYA IMVUGO NYANDAGAZI KUKO NTACO MUZAGERAHO USIBYE KUVUGA GUSA