Digiqole ad

Umushinga wo kuvugurura itegeko rya UR Inteko yawusubije Guverinoma

 Umushinga wo kuvugurura itegeko rya UR Inteko yawusubije Guverinoma

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Imitwe yombi) imaze iminsi mu mirimo yo kuvugurura Itegeko Nshinga hagendewe ku byasabwe n’abaturage miliyoni 3,7

*Impamvu Gvt yari yasabye Inteko kuvugurura iri tegeko harimo imicungire y’abakozi
*HEC ngo ni ikibazo ku bwisanzure bwa UR

Kuri uyu mugoroba Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yasubije Guverinoma umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza irishyiraho kaminuza imwe y’u Rwanda (UR). Inteko ishinga amategeko ivuga ko 89% by’ingingo  zigize uyu mushinga zigomba gukorerwa ubugororangingo, izidafite inenge ngo ni 11% gusa.

Mu Nteko y'Intumwa za rubanda ziba ari incabwenge zibahagarariye zigashyiraho amategeko agenga ubuzima bw'igihugu
Mu Nteko y’Intumwa za rubanda ziba ari incabwenge zibahagarariye zigashyiraho amategeko agenga ubuzima bw’igihugu.Photo/Archives/Umuseke

Kaminuza y’u Rwanda ishyirwaho n’itegeko N°71/2013 ryo kuwa 10/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’iri shuri ribumbatiye amashuri makuru yahoze ari aya Leta.

Iri tegeko risobanura Kaminuza y’u Rwanda nk’urwego rwihariye rwa Leta rufite ubuzima gatozi n’ubwisanzure mu miyoborere, mu myigishirize, mu bushakashatsi no mu micungire y’umutungo n’abakozi barwo.

Guverinoma yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rihindura rikanuzuza iri tegeko kuko hari ubwisanzure ryambura imiyoborere n’imikorere ya Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Mu bisobanuro biherekeje uyu mushinga, Guverinoma ivuga ko zimwe mu ngingo zigize iri tegeko ryo kuwa 10 Nzeri 2013 zidatanga ubwinyagamburiro bukiranuye mu kugera ku ntego za UR nko mu bijyanye n’ikigo cy’ubushakashatsi.

Mu mpamvu z’ingenzi Guverinoma yasabye ivugurururwa ry’uyu mushinga zishingiye ku micungire y’abakozi.

Iyi mpamvu igira iti “Abakozi ba UR ntibagengwa n’amategeko amwe. Abarimu n’abashakashatsi ba UR bagengwa na sitati yihariye na ho abandi bakozi ba UR bagengwa na Sitati rusange igenga abakozi ba Leta.  Ibi bigira ingaruka mbi ku bijyanye n’ihuzwa ry’imicungire y’Abakozi ba UR.”

Igakomeza igira iti “ Sitati rusange igenga abakozi ba Leta iteye ku buryo budatuma UR ibasha gucunga neza abakozi, mu bijyanye no gushakisha abakozi, gushyiraho imishahara, gusezerera no kuzamura mu ntera abakozi bayo. Ibi bizitira uburyo bw’imikorere ya UR.”

Indi mpamvu igira iti “Kuzana urundi rwego rwo hanze ya UR nk’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) mu ishyirwaho ry’imiterere na progaramu z’inyigisho bituma UR itabasha kugira ubwisanzure mu byerekeye imyigishirize.”

Atangiza ibiganiro by’igihembwe kidasanzwe byahuje abadepite ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08 Gicurasi, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite Hon Mukabalisa Donatille yavuze ko inteko yumvikanye ko uyu mushinga usubizwa Guverinoma.

Yavuze ko Inteko yasanze ingingo 89% zigize uyu mushina zigomba gukorerwa ubugororangingo mu gihe izadakeneye gukorerwa ubugororangingo ari 11% gusa.

Hon Mukabalisa ati “ Bizatuma kaminuza y’u Rwanda irushaho gukora neza ndetse n’uburezi bwacu bukabasha gutera imbere kurushaho.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dushimiye byimazeyo abadepite bacu banze uyu mushinga wo kwemeza itegeko rivugurura UR kuko ntacyo imaze ntanicyo yakemuye ahubwo ibibazo yaduteje nkatwe abanyeshuli nibyinshi cyane kuduhoza munzira kutagira abarimu kutuburabuza kugeza ubwo umuntu ishuli yarivamo.

Comments are closed.

en_USEnglish