Digiqole ad

‘Transform Africa Summit 2017’ – Abanyafrica barashaka cyane ikoranabuhanga

 ‘Transform Africa Summit 2017’ – Abanyafrica barashaka cyane ikoranabuhanga

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bari muri iyi nama

Kigali Convention Center – Perezida Paul Kagame amaze gutangiza kumugaragaro inama ngari ya ‘Transform Africa Summit 2017’ igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikarushaho gutanga umusaruro ku batuye Africa. Yavuze ko ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abikorera aribwo buzatuma iyo ntego igerwaho.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Houlin Zhao umunyamabanga mukuru wa International Telecommunication Union (ITU), Perezida Kagame na Komiseri w'ikoranabuhanga muri African Union Dr. Amani Abou-Zeid, Dr Amadou uyobora Smart Africa Alliance bari mu bayobozi bakuru batangije iyi nama
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Houlin Zhao umunyamabanga mukuru wa International Telecommunication Union (ITU), Perezida Kagame na Komiseri w’ikoranabuhanga muri African Union Dr. Amani Abou-Zeid, Dr Amadou uyobora Smart Africa Alliance bari mu bayobozi bakuru batangije iyi nama

Iyi nama irimo abatumirwa benshi banyuranye bavuye mu bihugu bitandukanye bya Africa no hanze yayo, harimo kandi abayobozi bakuru nka Perezida Faure Gnassingbé wa Togo,  Patrice Trovoada Minisitiri w’intebe wa São Tomé n’umugore we na Houlin Zhao umunyamabanga mukuru wa International Telecommunication Union (ITU) n’abandi…

Perezida Kagame yatangiye avuga ko nubwo Africa ubu ifite imijyi iri kwihuta mu ikoranabuhanga ariko kandi ikinafite ahantu hanini h’icyaro n’ingorane nyinshi mu guhuza no gukorana kubera ikoranabuhanga ritari hose.

Mu byihitirwa cyane yavuze ko Africa igomba kugira Internet kandi ngo byanashoboka Internet yihuta cyane gusa ngo imibare iracyari hasi.

Ati “Imibare igaragara ko iri hasi, 20% gusa by’abatuye Africa nibo bafite Internet kandi hasigaye imyaka itatu ngo tugere ku ntego twari twihaye yo kuba hari Internet kuri 50%.

Ariko ibi bigomba kugaragara nk’amahirwe hakaba ubufatanye n’abikorera kugira ngo bigerweho.

Nko mu Rwanda ubufatanye na Korea Telecom buri kutwihutisha mu gukwirakwiza umurongo mugari wa Broadband.

Abagore n’abakobwa nibasigara inyuma muri iyi nzura ntabwo bizatwihutisha.

Kandi tugomba kugabanya ikinyuranyo mu ikoranabuhanga kiri hagati y’imijyi n’icyaro.”

Perezida Kagame yavuze ko ubuhanga, ubushobozi no gufata ibyemezo bikwiriye nibishyirwa hamwe neza uko bihari bizafungura inzira ku iterambere ry’imi jyi ya Africa n’abayituye.

Yavuze ko guhindura Africa ari uguhindura imitekerereze yo guhindura ibintu no kuzana ibishya bitanga ibisubizo kurushaho.

Ati “Ibi byose byagerwaho ari uko abo bireba bose babigizemo uruhare cyane cyane abikorera na Guverinoma zitanga imirongo yo kubikora. Uruhare rwacu ni ugukomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo.  

Abanyafrica barashaka cyane kubigeraho kandi bafite impano zo kubikora nubwo zigomba gukomeza kongeerwa.”

Perezida Kagame avuga ko urunyurane rw’ibitekerezo biva mu nama nk’iyi rufasha mu guhindura imijyi ya Africa ahantu hateye imbere mu ikoranabuhanga kandi harumbukiye abahatuye.

Iyi nama ihuriyemo abantu b'ingeri zinyuranye bafite aho bahuriye n'iterambere ry'ikoranabuhanga
Iyi nama ihuriyemo abantu b’ingeri zinyuranye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ikoranabuhanga
Icyumba cy'inama cya Convention Centre cyarimo abantu benshi
Icyumba cy’inama cya Convention Centre cyarimo abantu benshi
Abayobozi b'u Rwanda ku nzego zinyuranye bari muri iyi nama, aba ni Brig Gen Nzabamwita uyobora NISS n'umugaba w'ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba
Abayobozi b’u Rwanda ku nzego zinyuranye bari muri iyi nama, aba ni Brig Gen Nzabamwita uyobora NISS n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bari muri iyi nama
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bari muri iyi nama
Nyuma hakurikiyeho ibiganiro nyunguranabitekerezo binyuranye ku iterambere ry'ikoranabuhanga muri Africa
Nyuma hakurikiyeho ibiganiro nyunguranabitekerezo binyuranye ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Africa

Photos/V.Kamanzi/Umuseke

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • IYO ISI IBA IGIHUGU KIMWE YARI KUYOBORWA NA KAGAME
    Isi ikomeje kuyoberwa impamvu KAGAME asabirwa n’abanyarwanda gukomeza kubayobora,nuko hari umwihariko wa KAGAME abanyamahanga batamenye ariyo mpamvu ubona basobanya kuko bakinira mu kibuga batazi,aka wa mugani ngo ujya mu ishyamba utazi ugaca inkoni utazi,nka boneraho mbabwira nti bagize amahirwe isi igabanwa mo ibihugu byinshi iyo isi iza kuba igihugu kimwe KAGAME aba ayiyoboye kandi isi ikamusabira kongera kuyiyobora nkuko abanyarwanda babisaba.
    kubera impamvu zikurikira:
    1. Yahagaritse Genocide Yakorewe abatutsi isi yose n’umuryango wabibumbye bya naniwe,nyamara akanama gahoraho kawo kayobowe n’ibihangange,USA,RUSSIA,CHINA,FRANCE.ENGLAND,kandi UN yarashyiriweho kurwanya Genocide.
    2. Ya yobeye igihugu kirimo ubusa,cyuzuye imirambo y’ igice cyabanyarwanda bishwe,ababishe baragihunze bibereye hanze yacyo igihugugu agikura kuri Zero(0) akigira icyamamare nyamara banki y’igihugu nk ikigega cya leta harimo igiceri cya Mirongo itanu (50) atangira yishyura n’amadeni yaguze imihoro.
    3. Niwe washoboye gucyura impunzi nyinshi z’abanyagihugu be bari bara gihunze nyamara harimo nabasize bagihekuye.
    4. Niwe washoboye kubaka ubumwe n’ubwiyunge mubanya Gihugu be igice kimwe cyarakoze genocide ikindi kika yikorerwa,nyamara ubu bakaba basabirana bagashyingiranwa bagahana inka n’abageni.
    5. Niwe muyobozi ukomeye W’igihangange kwisi uturuka mu gihugu kidakomeye nk’uRwanda,mugihe abandi tuzi b’ibihangange babiheshwa no kuba baturuka mubihugu bikomeye,nyamara bo ubona ntacyo bibukirwaho.
    6. Niwe muyobozi wahaye abagore ijambo aho hejuru ya 60% y’abagize inteko ishinga amategeko ari abagore umuhigo wa naniye isi.
    7.Niwe muyobozi wateje imbere uburezi kugeza naho Umwana ashobora kurangiza ayisumbuye utishyuye biri hake kwisi.
    8.Niwe muyobozi wateje imbere ubuvuzi mubanyagihugu be aho buri umwe wese ashobora kujya kwa muganga kubera ubwisungabe mukwivuza (mutuelle de sante) abatishoboye bakishyurirwa na leta.
    9.niwe muyobozi washoboye guha ubutabera abanyagihugu be benshi mugihe gito nyamara akoresheje ikiguzi gito,kubera ubutabera bwunga (inkiko gacaca) umwihariko w’abanyarwanda.
    10.Niwe muyobozi uyobora igihugu gifite umutekano kurusha ibindi kw’isi,aho ushabora kujya aho ushaka n’igihe ushakiye mugihugu ugatekana nta nabashinzwe umutekano bahari.
    11.Niwe muyobozi uyobora igihugu kirimo isuku kwisi yose nyamara kiri mu byanyuma bifite ingengo y’imari nto kwisi.
    12.Niwe muyobozi kw’isi uzi gukora igikwiye mugihe gikwiye,kandi ubafite igisubizo cya buri kibazo.
    13.Niwe muyobozi kw’isi w’igihugu wizerwa n’abaturage kurusha izindi nzego zose zigihugu,aho ashobora gukora inama nabaturage bo hasi bakamuha ibibazo byabo muri akokanya,agategeka n’aba ministre gutanga ubusobanuro imbere y’abaturage,kandi bagataha basubijwe,mugihe ahandi ubona ministre kuri TV.
    14.Niwe Muyobozi ufitiye urukundo n’impuhwe abaturage be,abagabira inka,akabubakira,agasabana nabo atitaye kubyubahiro byabo,ndibuka umusi umwe i Muhanga umukecuru ya musabye amata,president asaba Mayor kumuha inka Mayor avugako uwo mukecuru atashobora kuyorora,president amubwirako amwubakira ikiraro,akamuha umushumba naho kuyiragira,mugihe mubindi bihugu hari aho usanga president atazi naba ministre ba Gouvernemet ayoboye.
    15.Niwe musirikare Akaba n’umunya politic ukomeye aho yayoboye umutwe agafata ubutegetsi bwigihugu gifashwa n’ibihugu bikomeye nk’ubufaransa,nyuma akaba umunya politic wubashwe nisi yose.
    16.Niwe muyobozi ufite igisirikare gikomeye (RDF) cyizewe kandi kitaratsindwa,cyubashwe n’isi yose nyamara gituruka mu gihugu gito kandi gifite ingengo y’imari nto kwisi cyubakira abaturage ki kabavura,kikabarinda aho na president w’ikindi gihugu yifuza ko cya murinda muzabaze H.E Samba PANZA,mugihe ibindi bihugu Abasirikari babyo birirwa bafata abagore ku ngufu,urugero abafaransa muri MALI na centre africa.
    17.Niwe president wifuzwa n’abaturage bibindi bihugu ngo abayobore mugihe usanga bari kuvuma ababo.
    18.Niwe muyobozi ufite igitinyire ugenzura umusi kuwundi ibibera mugihugu ,aho ntawigra icyigomeke ashingiye kubyubahiro bye,aho ukoze ikosa wese ariryozwa Yaba umusivile cyangwa umusirikare.
    19.Niwe muyobozi ukunzwe n’isi yose aho yirwa atumirwa amahanga yose afungura amanama akomeye,ibigo bikomeye uba ufitiwe amatsiko n’urukumbuzi,nyamara nabo bafite abakuru bibihugu byabo.
    20.Niwe muyobozi kwisi usanga gahunda z’umuryango w’abibumye ariwe zishingiyeho,kuko niwe uyoboye gahunda nyinshi za UN nka MDG’sguteza imbere ikorana buhanga,kurengera ibidukikije,kugabanya ubukene,nizindi gahunda isi ishize imbere.
    21.Urwanda nicyo gihugu kiza imbere kwisi mugushyira mubikorwa intego z’ikinyagihumbi,gifatwa nk’intangarugero mwiterambere ry’ubukungu,aho mubyegeranyo byose bikorwa,na WORLD BANK,IMF,u Rwanda ruza imbere mumuvuduko w’ubukungu,koroshya ishora mari,kurwanya ruswa,guteza imbere ikoranabuhanga,kwimakaza imyoborere myiza nibindi byinshi.
    22.Niwe Muyobozi wi sanzura,usabana na buri umwe wese kandi usubiza buri kibazo kuko byoroshye kumubona,aho akoreikorana buhanga wamusanga kuri twitter,facebook,kandi asubiza burikimwe.
    22.Niwe muyobozi ushoboye kuvuga akamuri k’umitima utarya indimi imbere y’amafuti,Wamagana agasuzuguro ibihugu bikize bikorera ibikennye,akabikorera kubutaka bwabo nta mpungenge kuko aba yiteguye kwitangira ukuri nibyo yemera,kugira ngo aheshe agaciro igihugu cye n’umugabane akomoka mo agurisha isura y’urwanda mu mahanga akaba ishema kuri africa.
    23.igikomeye niwe muyobozi kwisi usanga ubaturage be mumpande zose z’isi(Rwanda Day)ngo abaganirize bungurane ibitekerezo,bakeneye urwanda na rwo rurabakeneye bakomeze barwagure,n’ishema rikomeye kugira umusi w’abanyarwanda mukindi gihugu batunge batunganirwe muri urwo Rwanda rwiyongiyo.
    Nshingiye kuri ibi byose narondoye abanyarwanda bafite impamvu yanyayo ituma bumva KAGAME bakimukeneye,kandi biri mugushaka kwabo ahubwo nkababazwa n’uko isi itabaye imwe ngo KAGAME ayiyobore nabanya mahanga birirwa bamutumira nabifuza ko bamutizwa nabo baryoherwe no kumugira nk’umukuru w’igihugu,nabo bitwe ibyamamare.bavukijwe n’abayobozi badashoboye.

    • Uvuze Neza cyane @ Karerangabo

    • Good analysis babandi nabo bashyireho ibyo banenga H.E niba atari byabindi byokunenga icebe ryinka

  • Ariko nsomwe ku Gihe.com ko abashoramari bo muri Liban bagiye kuza mu Rwanda . Yayayaya mana y Urwanda . abo bagambo buzuye agasuzuguro ( rasism ) , Corruption nyinshi peee, bivanga muri politique bagateranya aba nyagihugu, niko bameze. Urugero (Cote dÍvoire , Sieraleone, Liberia hose ) ntakigenda please mushishoze nta ku yora ngo ni shora mari . Nyabune nyabune please please . Uriya wagiye kubareba ubwo bamupfunyikiye for sure

Comments are closed.

en_USEnglish