I Copenhagen muri Denmark- Ubuyobozi bw’iki gihugu buratangaza ko kuri uyu wa kabiri inzego z’umutekano zataye muri yombi umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994. Umushinjacyaha Martin Stassen wo muri Denmark avuga ko uyu mugabo wafashwe afite imyaka 49 y’amavuko, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwaratanze impapuro zo kumuta muri yombi […]Irambuye
Ubwo abagize Inteko nshingamategeko, Sena y’u Rwanda basuye Kaminuza ya Gitwe, abarimu n’abakozi basabye kubabera abavugizi ku kibazo cyo kuba amwe mu mashami yabo yarahagaritswe, Abasenateri babijeje ko bagiye gusaba ko ibyakozwe n’isuzuma ry’intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) byihutishwa. Kaminuza ya Gitwe kimwe n’izindi zigera ku icyenda mu Rwanda zifunzwe by’agateganyo cyangwa zigahagarikirwa amwe mu […]Irambuye
*Abadepite batanu batanze ibitekerezo bagaragaje ko bemeje itegeko “bafite ingingimira” *Umwe mu Badepite ati “Si ngombwa ko twakumva ko amategeko ya Guverinoma tuyemeza uko babisabye” Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere Inteko Rusange y’Abadepite yakiriye ubusabe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wasabye ko iby’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti byashyirwa mu Kigo kihariye bigatandukana […]Irambuye
Ihuriro Nyafurika ry’Inzego zishinzwe amagereza muri Afurika riravuga ko rihangayikishijwe n’umubare munini w’abantu bakomeje kujyanwa mu nkiko. Rikavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite umwihariko w’umubare ukiri hasi w’abajyanwa mu nkiko kuko imibare igaragaza ko abajyanwa mu nkiko ari 6.7% mu gihe mu bihugu byo mu karere nka Uganda ari 51.7%, Tanzania ni […]Irambuye
Perezida Paul Kagame ku itariki 21 Gicurasi azaba ari i New York muri US ahazatangizwa umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi wiswe “Anti-Genocide initiative” ku gitekerezo cy’Abayahudi. Uyu mushinga uzagira ikicaro i New York, i Yerusalem n’i Kigali. Uyu mushinga ni igitekerezo cy’ihuriro ryitwa “The World Values Network” nk’uko bivugwa na Rabbi Shmuley Boteach umwe […]Irambuye
Mu nama yo ku rwego rwa Africa ibera i Kigali, Minisitiri w’Intebe wayifunguye mu izina rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye abayirimo bahagarariye inzego z’Amagereza ko bakoresha abagororwa mu gushakira imitungo amagereza. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ni we wafunguye iyi nama ihuriwemo n’inzego zishinzwe imfungwa muri Africa, ikaba iba rimwe mu myaka ibiri, iy’uyu […]Irambuye
Kuva kuwa gatanu, mu minsi itatu gusa iyi Virus yitwa “Wannacry” ubu imaze kugera mu bihugu bigera ku 150 ku isi. Mudasobwa 200 000 yazigezemo cyane cyane iz’ibigo byigenga n’ibya Leta. Abayikoze barishyuza ngo bagusubize uburenganzira kuri mudasobwa yawe. Ni Virus yakozwe n’abakora ibitero by’ikoranabuhanga, kuva kuwa gatanu nibwo yatangiye gukwirakwira, yageze mu mashini z’ibigo […]Irambuye
Abanyeshuri 12 bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bariye ibiryo bihumanye muri restaurant ya Kaminuza bakajyanwa mu bitaro tariki 10 Gicurasi, umwe muri bo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru. Uwitabye Imana yitwa Augustin Ngendahimana yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Bachelor of Business Administration, akaba yitabye Imana ahagana […]Irambuye
Ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyabusage mu kagari ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura umuturage witwa Casimir Ngendahayo yishwe no gukubitwa n’umuyobozi w’Umudugudu wabo bamushinja kwiba telephone aho yari ari mu kabari nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka kagari. Casimir yariho anywera mu kabari maze habura telephone bamwe mu bari bahari bavuga […]Irambuye
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ntivuguruzwa Aimé Yvan uherutse kwicwa arashwe n’abasirikare babiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Maj Gen Jack Nziza wari uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zagiye kwifatanya n’uyu muryango yawizeje ubutabera, avuga ko mu gihe abasirikare bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bazabihamywa bazahanwa by’intangarugero. Uyu […]Irambuye