Ikibaya cy’Akanyaru kigiye gutanga 80MW z’amashanyarazi
*Uruganda ruzaha akazi abaturage 1 500 ba Gisagara
*Perezida araha amashanyarazi ingo 13 000 za Gisagara mu mezi 2
Gisagara – Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ibikorwa remezo yamuritse ahagiye kubakwa uruganda ruzabyaza amashanyarazi ya 80MW akomoka kuri nyiramugengeri mu kibaya cy’Akanyaru gifite ubuso bwa 4 200Ha. Minisitiri Musoni yabwiye abaturage b’aha ko mu mezi abiri gusa izindi ngo zabo 13 000 zizabona kuri aya mashanyarazi ava hano.
Uyu mushinga uzubakwa wuzure neza mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice, Minisitiri James Musoni avuga ko uzarangira neza mu mpera za 2019 utanga 80MW. Bikazafasha mu ntego y’uko 70% by’ingo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi icyo gihe.
Kompanyi HAKAN y’Abaturkiya niyo izakora uyu mushinga ikanafasha abaturage mu miturire igezweho, kubaka ikigo nderabuzima ndetse inafashe abaturage mu bworozi bw’inka n’amafi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo w’icyubahiro Ahmet N. Karasoy.
Abaturage 13 000 baraba babonye amashanyarazi
Minisitiri James Musoni yabwiye abaturage ba Gisagara ko nubwo uyu mushinga uzamara imyaka ibiri n’igice ngo mu mezi abiri ingo 13 000 zihabwa umuriro ziyongere ku zari ziwufite 15 000 aha ku Gisagara.
“N’uyu mushinga utaratangira ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yadutumye ngo tubabwir Akarere ka Gisagara ubu mwari mufite ingo zifite amashanyarazi zigera ku 15 000 , yatubwiye ko mu gihe cy’amezi abiri ari buhe izindi ngo 13 000 umuriro w’amashanyarazi. Mu gihe cy’amezi abiri muzaba mubina amapoto azamuka kugirango mubone umuriro uhagije. Hanyuma mubyaze n’umusaruro uyu mushinga uri aha mubonemo akazi, mwiteze imbere.” Musoni
Nkeramihigo Claude utuye mu kagari ka Kabumbwe kuri aya magambo ya Minisitiri ati “icyambere umuriro nuhagera tuzava mu icuraburindi, ikindi tuzakora twiteze imbere natwe tugire aho tugera kuko hari imirimo myinshi yakorwa igombera umuriro ariko ntituyikora.”
Aba baturage bavuga ko nibabona akazi mu ruganda rugiye kubakwa ari nabwo bazabona ubushobozi bwo kwigurira amashanyarazi no kwiteza imbere.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ikibaya cy’Akanyaru kirimo nyiramugengeri yavanwamo amashanayrazi ya 80MW. Mu gihe cy’imyaka 26 uyu mushinga uzaba ucungwa n’iriya Kompanyi y’Abaturukiya maze ubone guhabwa Leta.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
None se iyo “nyiramugengeri” iri muri icyo kibaya nimara gushira uruganda ruzakorsha iki??? bivuze rero ko ruzahagarara?? Byaba se bisobanuye iki gushora amafaranga mu ruganda rutazarenza imyaka icumi rudahagaze???
ndibaza ko muriyo 26 ans bazakoresha myiramugenderi yacukuwe ahandi cg bidakunze bakazashaka izindi soko bakuramo amashanyarazi
Ni byiza cyane. Kandi aho nyiramugengeri izashira, tuzahita tuhashyira ikiyaga gikurura ba mukerarugndo.
Ubu hari igihe kizagera, ujye kumva wumve ngo mu nteko batumije ministri bireba na REMA ku kibazo cya impact environnemental y’uriya mushinga.
nimwivugire sha ubu umuturage wahingagamo ikigori ikijumba ikishyimbo inaza ije kumuhondagura ngo nyiramugengeri amashanyarazi c azayarya? azayamaziki koatazabona naffrw yo kuyagura??
Comments are closed.