Digiqole ad

UPDATED: Umugore wa Maj Rugomwa ‘yamubujije’ kwica umuntu aranga

 UPDATED: Umugore wa Maj Rugomwa ‘yamubujije’ kwica umuntu aranga

(Photo archive) Ubwo Maj. Dr Rugomwa yireguraga ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 ngo wari waje kumwiba.

*Umwe mu bunganira uregwa ngo umwana wishwe yarizize
*Ngo yaritabaraga nta bushake bwo kwica yari afite
*Umwana yamenetse umutwe, avunika amenyo abiri n’intoki ebyiri
*Yakubise uyu mwana yambaye ikanzu yumweru ijyaho amaraso
*Bamwe mu batangabuhamya bamushinje ngo bafitanye amakimbirane

Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, muri iki gitondo Ubushinjacyaha bwabanje gutanga ibyavuye mu isuzuma ryokorewe Nsanzimfura Mamerito ureganwa n’umuvandimwe we Maj Dr Aimable Rugomwa kwica umwana w’umuhungu, bugaragaza ko uyu Nsanzimfuraafite ikibazo cyo mu mutwe, umuhanga yise ‘débilité mental severe’.

Abavandimwe Memerito Nsanzimfura na Maj Dr Rugomwa baregwa gufatanya kwica Theogene
Abavandimwe Memerito Nsanzimfura na Maj Dr Rugomwa baregwa gufatanya kwica Theogene wigaga mu mashuri abanza.Photo/Umuseke

Iki cyemezo cyazamuye impaka hagati y’ababuranyi, Ubushinjacyaha buvuga ko ingingo ya 101 y’amategeko ahana ivuga ko umuntu adakurikiranwa iyo afite ibisazi (demense) mu gihe muri iyi raporo ya muganga ivuga débilité.

Abunganira uregwa bo bakavuga ko ibikubiye muri iyi raporo bisobanutse kuko iyi ngingo ivuga ubumuga bwo mu mutwe kandi ari byo basanganye Nsanzimfura Mamerito bityo ko nta ryozwacyaha rukwiye kuri we.

Urukiko rwabanje kwiherera rwemeje ko iyi raporo ya muganga isobanutse ndetse ko bihuye n’ibiteganywa n’iyi ngingo ya 101. Rutegeka ko Mamerito ataryozwa icyaha areganwa n’umuvandimwe we.

Iburanisha ryahise rikomeza haburanishwa Maj Dr Rugomwa udahakana icyaha gusa akavuga ko atishe ahubwo ko ibikorwa yakoze bishobora kuba byaraviriyemo urupfu Theogene Mbarushimana.

Abajijwe niba yiteguye kuburana yavuze ko yiteguye.

Abazwa niba yemera ibyaha akekwaho avuga ko hari ibyo atemera, akemera ko yakubise uyu mwana ariko ko atari agamije kumwica,  gusa ko kumukubita bishobora kuba byaramuviriyemo gupfa.

Abunganira uregwa bashimangira ibyavuzwe n’umukiliya wabo bakavuga ko icyabayeho ari ukwica bidaturutse ku bushake.

 

‘Umugore we yaramubujije aranga’

Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorere y’icyaha bugaruka ku mvugo z’abatangabuhamya zirimo iy’umugore w’uregwa witwa Uwase Scovia wiyemereye ko umugabo we yakubise Theogene Mbarushimana igiti mu mutwe ndetse ngo akanamugira inama yo kutica umuntu akinangira.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko mu buhamwa bw’umukuru w’Umudugudu yavuze ko Maj Dr Aimable Rugomwa yamuhamagaye akamubwira ko yishe umuntu, uyu  yaza agasanga nyakwigendera yashizemo umwuka mu gihe uregwa yari agifite inkoni.

Umushinjacyaha wa Gisirikare yagarutse ku z’abatangabuhamya benshi barimo abatabajwe ubwo nyakwigendera yitabaga Imana bagenda bahuriza ku kuba barasanze Maj Dr Rugomwa Mupenzi baramusanganye inkoni mu ntoki.

Ubushinjacyaha bushingira kandi kuri raporo ya muganga yagaragaje ko nyakwigendera yazize ibikomere by’inkoni yakubiwe mu mutwe kuko igufa ry’umu mutwe ryari ryacitse, n’amenyo abiri intoki ebyiri byavunitse.

Mu bindi byasuzumwe, ubushinjacyaha bwerekanye amafoto y’ikanzu y’umweru yari yambawe na Maj Rugomwaubwo yakoraga ibyo akekwaho, buvuga ko iyi kanzu yari iriho amaraso ndetse ko ibizamini bya DNA byagaragaje ko aya maraso ari aya nyakwigendera.

 

Uregwa avuga ko bimwe ari ibihimbano

Uregwa wahawe umwanya ngo yisobanure yatangiye anenga ibyo aregwa, avuga ati “ni ibihimbano ndetse biteye n’isoni.”

Maj Dr Rugomwa avuga ko urugo rwe rwari rumaze iminsi ruterwa n’abajura ariko ko yabwirwaga n’umuryango we kuko yabaga yaraye ku izamu aho akora akazi k’ubuganga i Kanombe ku bitaro bya Gisirikare.

Ngo kuri uyu munsi tariki ya 04 Nzeri 2016 (ni bwo nyakwigendera yitabye Imana) ubwo yari yatashye abajura bagarutse ari batatu agafatamo umwe wari utangiye gufungura ipine (pneu) ry’imodoka yari iri mu gipangu akamukubita agati k’umukoropesho .

Maj Rugomwa uvuga ko atari agambiriye kwica uyu musore, anenga ubuhamya bwa Rurangwa John wemeje ko uyu musirikare n’umuvandimwe we Mamerito (wamaze gukurwaho mu bakurikiranwa) bakubise nyakwigendera bamara kumugira intere bakamujugunya mu muhanda muri 23m uvuye kwa Maj Rugomwa.

Rugomwa avuga ko uyu mutangabuhamya bafitanye amakimbirane ashingiye ku bujura yamukoreye bityo ko nta kuri yamuvugaho

Me Ngabonziza Joseph wunganira Maj Dr Rugomwa avuga ko uregwa atabazwa urupfu rw’uriya mwana. Ati “Nyakwigendera ni we nyirabayazana w’urupfu rwe kuko yari aje kwiba. ”

Me Ngabonziza nawe avuga ko uregwa yakubise nyakwingera ariko ko atari agamije kumwica, akavuga ko mu gufata umwanzuro hazarebwa ku ngingi ya 157 ivuga ko umuntu wese wishe umuntu atabifitiye ubushake ahanishwa igifungo cyo hagati y’amezi atandatu (6) n’imyaka ibiri (2) n’ihazabu kuva kuri 500 000 kugera kuri miliyoni ebyiri.

Uyu munyamategeko wakoreshaga imvugo zitakirwaga na bamwe mu bari bitabiriye iburanisha (imyifatire bagaragazaga), yavuze ko urupfu rwa nyakwigendera rwareberwa mu nguni nyinshi kuko yakubiswe hagati ya 21h30 na 22h00 ariko akagezwa kwa muganga ahagana 00h10.

Ati ” Aya masaaha abiri yari arihe, yageze kwa muganga ari muzima, iyo batamutindana ntaba yarapfuye.” 

Ubushinjacyaha bwongeye kwaka ijambo bwanenze ibi byatangajwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga ko ibyo bavuga ari amatakirangohi kuko batavuga ko uregwa yitabaraga mu gihe yivugiye ko uyu mwana yahise yiruka.

Umushinjacyaha ati ” Umuntu ubonye yirutse umwirutseho…kwitabara kuza igihe ubona nta yandi mahitamo kandi yakurwanyije.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko uruhande rw’uregwa rudakwiye kwibaza icyatumye nyakwigendera atagezwa kwa muganga bwangu. Umushinjacyaha ati ” None se ko we ari dogiteri ko azi ubuzima bw’umuntu kuki atihutiye gutabara.”

Mu maburanisha yabanje, Maj Dr Rugomwa yari yahakanye icyaha cyo kwica, aho yavuze ko yafashe igisambo bakarwana.

Uyu musirikare w’umuganga aregwa kwica umwana wo mu baturanyi amukubitiye iwe ku Kabeza, ibi byabaye mukwa cyenda umwaka ushize.

Iburanisha ritaha ryimuriwe tariki ya 06 Kamena, humvwa ubuhamya bw’abatangabuhamya mu rukiko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Ariko umuntu aba umugome koko yagera n’imbere y’urukiko agakomeza kubugira? Ese ko nawe ubizi wakubise uwo mwana izo kumwica uririrwa ugoranira iki? Emera ko wamwishe unasabe imbabazi urukiko ruzaca inkoni izamba. Nako ngo ni igisambo wagundaguranye nacyo, ako ni agashinyaguro nka kamwe abagenosideri bajya bagaragariza abarokotse imipanga yabo, wumva nk’umuntu nta soni biguteye? Nako iyo wambaye combat nya soni ugira kuko zirayihisha. Ndabona uwo mwene wanyu bamuhinduye idebile ku mugaragaro kugirango mutaryorezwa hamwe amabi mwakoze, buriya nawe biri mu nzira bazavugako wishe igisambo witabara, ni akumiro pe. Ese ni imbere y’Imana naho uzahimba ibinyoma uvugako wicaga igisambo? Dogiteri we, ubuse utaniyehe na babandi bitwaga ba dogiteri baduhekuye muri genocide? Twari tuziko nta muganga wica ahubwo akiza none abiwacu niba rudahusha ku ngusho. Urukiko rwari rukwiye kuzaguhana rutitaye ku marangamutima no ku cyenewabo kuko uriya mwana wavukije ubuzima nawe yarakeneye kubaho. Nibatanaguhana bikwiriye umenyeko ntawe uzi uko ejo bucya, n’imbere ya Rurema naho uzaruburana.

    • Wowe c uraca imanza ute ko numvise har’aho wavuze Imana waretse akaba ariyo izaca imanza sha!! yamwica atamwica uwo mwana yaza kwiba ataza kwiba byose Uwiteka niwe ubizi gusa rero mubiharire Imana yo ireba mu mitima yacu! naho kuvanga ibintu ukazana n’ibyo batavuze birasa yenda nk’aho ari wowe nyir;umwana kdi ntakindi wavuga! niba Umwana ari uwawe c ubundi yajyaga hehe mugipangu cyabandi ayo masaha!? uzi ubwenge n’ibyo wabyibaza! ikindi nakubonyeho wanga abasilikari wa njiji we ngo iyo bambaye combat irabahisha ntibagire isoni! ushaka kuvuga iki aho? iyo iki gihugu kitaza kugira abo Basirikali mwanga mwirirwa mucira imizi y’ikuzimu ubu muba mukiri mukangaratete sha ahubwo muge mushima!!

      Imana niyo izi byose uko byagenze uko uwo mwana yageze mugipangu yakubitiwemo nuwamukubise icyo bapfuye byose naho twe Abantu ntacyo twamenya.

      • @Kigali. Urambabaje iyo wita mugenzi wawe injiji: Yanditse ngo iyo wambaye combat. wowe ushira muri plural ngo iyo bambaye combat. Ahubwo wowe ushobora kuba ari wowe wanga RDF ushaka ko ibyo uyu yakoze n’abandi bose ubibashyiramo. Oyaaa…Reka kugoheka ibintu. Abasilikare ibyiza bakoze babohora igihugu turabizi kandi turabashima. Aliko umwe muribo ibibi yakora nkibyuyu, agomba kubiryozwa kubera ko urugamba rwabo rwari urwo kurwanya akarengane.

        • Igihugu se cyari cyiboshywe na nde, kandi kiboheshejwe iki mwa njiji mwe!?
          Ubu se mwarabohotse niko mwibwira?
          Ahubwo muhagarare mwunve mubohwe mwicwe mwunve mwa njiji mwe!
          Buri musi muba mwamaranye cg mwahunze, mwahagaze mugakubitwa nk utubwana ko aricyo mukwiye mwa ntunva mwe

          Patrick, Kigali

      • Wowe wiyita Kigali:

        Ntaho utandukaniye na Rugomwa, nawe uri umushinyaguzi nka Rugomwa, ese uyu muntu uri kwibasira icyo yavuze kitaricyo ni ikihe? Ese ibyaha bye utangiye kubyitirira ingabo zose ngo dukunde tugire amarangamutima? Oya uyu ?musirikare yakoze amahano kandi nawe ubwe arabizi, azahanwe kuburyo abera urugero abandi bose bari bafite n’agatekerezo ko kumena amaraso y’inzirakarengane.

        • Inshyomoke gusa!! kiba wategaga amatwi ukumva neza wasobanukirwa, nakubajije murita umuntu umwicanyi mushingiye kuki ko muri mwese ntawabonye ibyabaye mbere y’uko itangazamakuru ribyandika!!? hari amashusho c nibura wabonye ushingiraho!? hanyuma c aho mutari injiji ni hehe mugihe mwamaze kwanzura urubanza mugahamya umuntu icyaha kdi n’itangazamakuru/ubugenzacyaha ndetse n’urukiko bikimwita ko akekwaho kwica umuntu kuko ntarakatirwa!! ngaho mwe murishyanutsa ngo Rugomwa umwicanyi etc…………. ndashaka mumbwire aho mutari injiji ni hehe ahubwo ko namwe muri abanyabyaha mwagakwiye gukurikirana ho guhamya icyaha umuntu kdi m’urukiko akiri umwere!! Munyumve neza cg munyumve nabi ntacyo mwantwara gusa njye sinamuhakaniye kdi simwemeza icyaha!! abazi isi n’ugutegereza umwanzuro w’ubutabera nubwo ubutabera ari ubw’Imana yonyine, ngaho ni mwongere muntuke sha ndababwiye.

          • Reka nkubwire wowe wiyita KIGALI, ko njyewe nturanye nabo kandi uriye musirikare nawe aranzi kandi nkubwire ko niyo abonye umuntu bari baturanye muri kiriya gise ikimwaro kiramufata kubera ibyo yakoze. ikindi nakubwira ni uko ubwe yiyemereye ko yamukubise yiruka mbese umuntu uguhunga yiruka uramwica cyangwa uvuza induru abaturanyi bagatabara bakamufata? ndizera ko abasirikare bacu batojwe cyane uwo ikinyabupfura n’ubumuntu kandi bakaba babyerekana mu bihugu bitandukanye ku isi, batakora amahano nkayo uyu yakoze (kwica umuntu uguhunga!!!) gusa tumenye kandi tuzirikane ko ibyo yakoze ari ibye ku giti cye ntaho bihuriye na RDF yacu.

          • numugore we aramushinza, irrité umureke,wagira ngo mwarafatanije,muragapuuuu

      • Numugome uyumugabo yamaze benshi,ariko iyo mwijuru izabimwitura nategereze,niba hari n’abandi yahohoteye Imana niyo mucamanza mukuru.gusa arareba nkumugome.

      • Kigali we nawe sinzi niba ibyo uvuze wabitekerejeho? Ye?? Nta soni uravugira uriya ngirwa Dr? Muganga muzima iyo akubise agakubita mu mutwe ko nta wumurusha kumenya ikico nk’umuganga avuga ko yabitewe n’iki? Abonye umwana yirutse se ko ubwo ibya legitime defense byari birangiye kuki atamuretse ngo hakurikireho ko afatwa n’inzego z’umutekano. We se niwe ushinzwe kumushinja ubujura? Wigeze wumva hari igihanga yamufatanye se? Uko byasa kose kwica umuntu ntibikwiye ni ishyano. Amaraso ni mabi uzarebe neza amaherezo yawe uko azamera Dogiteri weeee! Ntitukavushe amaraso banyarwanda bene wacu. Ariko ibi bintu tubikundira iki ko n’Imana ibyanga urunuka? Yabwiye gahini ngo kubera amaraso ya mwene nyoko wamennye uzaba igicamuke n’inzererezi.. ibyo bivuze byinshi twirinde

      • umva wowe wiyise Kigali,vanaho amarangamutima uvugira umugome,ibyo uvuga ntaho bihuriye na titre barikuvugaho,kuba yarakirwaniriye ntibivuga kwica uko yishakiye, uyumuntu numugome cyane windengakamere, ahubwo ndi Leta nahita muha renvoyé définitif,kuko hari benshi beza kandi bazima bakeneye gukorera igihugu arabihakana mumaso yabantu ariko imberbe y’Imana nabwo azabihakana.

    • Nunvise ngo nigikondo hari nyirakabari ingabo zigihugu zaraye zihaye iruhuko ridashira ari uko mbyunva ngo hari ninjoro nihari kumanywa y ihangu

  • Mana yanjye!!! hari ibintu bigoye kumva pe! Ibaze nk’ababyeyi buyu mwana wigendeye iyo bumvuse izi mvugo koko!! Ngo sinishe nakoze ibikorwa bivamo kwica!! None se waramukubise abaho!!!! Ariko buriya nk’abana wabyaye ubaraze iki koko!!bazakura bumva amahano wakoze bajye bicuza impamvu bavutse k’umuntu nkawe!! Abagabo babili koko mufate umwana mukubite nimurangiza ngo mwarwanye n’igisambo! Ese naho yaba ari igisambo ariko ari umwana mukaba ababyeyi ntimuzi ko kunanirana kw’abana ari ibisanzwe ubwo abaye uwanyu akicwa mwakumva aribyo!! Abazanye amategeko barahemutse kuko amategeko bazanye ntiyuzuye nkamwe ntimwakagombye kuzongera kuba mu bantu hakabaye ahantu mushyirwa hatagera abantu

  • ariko.mwo.kabyaramwe bubo.bushinjabinyoma wee ngumuntu wumugabo ni debile gusa bizamuhame

  • muri iyi minsi mu ma cartier hari kwibwa cyane, amamodoka arara hanze yaragowe amaradiyo bamazemo, amatelevision, byose bikajije umurego nyuma yuko haziye drogue yitwa mugo, abayinywa bagerageza kwiba naho bidashoboka kandi bakigira ibihazi,,. icyo afande aburana kirumvikana,. ibaze umuntu mu masaha akuze yijoro mu gipangu cyabandi atakomanze ngo akingurirwe aba akoray iki? ese iyo bamenyera abantu ntibabanza kumenya nabo aribo? sha leta nziza we ntacyo itazatuma mukora, kugera aho murarira majoro mushaka kumwiba, yagwayo ngo nubugome, ahubwo iyo amucika mu barara kuri street yari kwitwa civilian, ariko icyo nzicyo ubu barakangaranye,. muge mukurikirana abana banyu igihe batahira,. saa munani zijoro umwana barinda bamutsinda mu bipangu byabandi ubwo murarera? kera abantu batinyaga abasirikare kubera aba RDF ari professionals murabasonga,. ngo ipusi yakuts amenyo imbeba ziyiry iminwa,

    aba batangabuhamya harimo kubogama bakarengera, barashinja bakurikije mood iri cartier, ayo amwica abigambiriye ntaba yarahamagaye mudugudu.

    N.B: bibere isomo ibyana byigize ibihazi mu ma cartier, bigize abanyamugi, nababyeyi badakurikirana abana babo,.
    Afande bamuhe nkamezi atandatu abanze aruhukeho izo nduru zimwanduriz isura bitewe na accident yahuye nayo yo guterwa yakwitabara mugasakuza
    ase iyo uwo mwana we yica afande byari kwitwa ngwiki?

    reka ndekere muhumuke muve mu magambo, mwicungir umutekano mbere yo kuwucungirwa.

    • Umva sha sinkuzi nanjye ntunzi ariko uri umugome mubi n’amagambo yawe arabyerekana, nta soni urashyigikira abicanyi nka Rugomwa? Nawe rimwe ntuzabura ukwicira umwana amuziza akamama ukumva, ni nde wakubeshyeko uri ya mwana wishwe yari yajyiye kwiba? Imvugo yawe iragaragaza uwo uriwe kabisa, kuki Rugomwa atari wowe yishe koko?

    • @dodos. nawe uri idebile kabisa! Uratinyuka ukavuga gutyo koko! uzi uriya mwana ngo yanganga gute! Abagabo babiri bafata umwana ungana kuriya (Imyaka 18)bagakubita mpaka apfuye!Ese umuntu wabyaye buriya abaye ari nk’umwana we yenda wamunaniye akabona bamwica byagenda gute! Niba bari bamufashe kuki batakubise ahandi bagakubita mu kico! Nizereko uri ingumba kuko naho waba uri ingaragu ntiwatinyuka kuvuga gutyo. Embesire

    • Bamukatire Burundu yamennye amaraso, kandi azamuhama nategereze,kumena amaraso hageretseho nubugome bwindengakamere bamukatire Burundu yakato,uyu mwana nawe yari Rwanda rwejo.umuntu numugore we ashinja murumva atarababajwe nibyo yabonye,ntawe utababazwa nurupfu rwuyumwana,kwicwa na muganga en plus Docteur nabwo byumvikana.

    • Dodos warekeye aho ko inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo??? Nta soni! Ninde se wakubwiye ubundi ko uriya mwana yari umujura? Waba warumvise ubuhamya bw’abarimu bamwigishaga?? bavuze ko babuze ingenzi umwana wari umuhanga rwose. Ntiwabona umwanya wo kwinga ngo ube umuhanga ubone n’uwo kuba umujura. ceceka aho rwose ejo nawe uwawe batazamukubita buyoka ukabyumva neza

    • ago guhamagara mudugudu amubwira ko yishe,yarikumuhamagara amubwira KO afatiye igisambo iwe akamutabara,nonese Uri nurugero rwiza yatanze twese tujye turukurikiza?ibi byose nukwidefanda nagende,kandi Umuntu ufite abana uyu numuvumo aba azana numuryango we

  • KWICANA BIBI,KUBESHYA BIBI.

  • Bavandi ibikorwa n’abantu biba byinshi ariko rwose nibaza iyo umuntu yica abandi bene kariya kageni we aba yumva amaherezo bizamera bite? oya rwose ubucamanza nibukore akazi kabwo burenganure abarengana naho ubundi ni za nduru.

  • @Kigali, uremera ko uwo mwana muto yavogereye igipangu cya majoro?

    • @Dative,majoro niki se sumuturage kimwe n’abandi wanagombye kubintangarugero doreko niba ntibeshya aribyo bababarabatoje kuva bakinjiramu gisilikare? Ese ntaziko kwihanira aricyaha? Cyangwarakibeshyako tukiri mwishyamba?

      • @Rutwe, burya muri quartier duturamo hari abantu baba bubashywe, nkubwize ukuri y’ uko nta mwana cg undi wese wapfa kuvogera urugo rwa afande.

        • @Dative,Mu ngoma zibitugu niko bimera ubutegetsi bwose buba bushingiye kugisilikare ugasanga bari hejuru yamategeko n’abaturage aho umusivile abafata nk’ibigirwamana.Ariko rero ntampamvu byagombye kumera gutyo ahumuntu afata umwana agahonda mpaka apfuye yizerako ntacyo bizatanga kuko ari afande.

        • Arabeshya ntawavogera kwa Majoro.

  • Ikibazo gikomereye abanyarwanda ni ko inzego zitigenga. Executif, Législatif , Judiciaire byose nta na kimwe kigenga. Iyo ubucamanza bwari bufite ubwigenge ruriya rubanza ni urucabana.

  • Interahamwe gusa! Sha ntazi uko igise kiryana!kwiba=kwica.ubwose umwana wa 18ans wibwira ko wenda Atari kuzaba docteur nkawe.buriya uwavuga abo wibye amacunga,abo wacukuriye ibijumba…ntiyababara! Ariko wowe uricaaaaa!Mana we narababaye cyane

  • USA igihano cy’ urupfu kiremewe nahano cyatugoboka kk ba karamira ntakindi bwabatangira

  • uriya mwana ntiyigeze avogera igipangu iwabo bari bamutumye yibagirwa bimwe bamusubizayo by abana arunguruka mugipangu baba baramubonye bati wari uje kwiba bahondagura ubwo bamwinjiza mugipangu barakubita barinda bamwica!uriya mugabo yagaragaje ubugome bukabije kuko nibisobanuro atanga ni amatakirangoyi hari abantu baziko kuba umusirikari ari ukuba umugome!oya ntago ariko biri!hanyuma abavuga ko yari yavogereye igipangu cya afande kuvogera ntibihanishwa kwicwa!ikindi ntiyavuze ko yamuvogereye yavuzeko yamusanze afungura pneu! ariko niba mubyibuka basanze abeshya yamukuye hanze y’igipangu!

  • icyaha cyo kwica , igihano cyo kwica! IRYINYO KU RYINYO! rugomwa akwiye gusubizwa icyo yatanze!

  • Ark hari abantu b’abashinyaguzi kbs. Dodos urahangara uti umwana yajyaga he? n’umwana nyine s’umugabo cg umugore. sinzi niba ufite abana cg ntabo ark nta mubyeyi ukurimo. ese iyaba ar’uwawe ubwo uba uvuga ubusa nkuko? umwana ko bari bamutumye kuri boutique bari bamutumye kwiba? none se n’umugore yariye ruswa ra! vuvuzela gusaaa.

  • uriya musirikare yarafIte umujinya w amabandi abatera inzego z umutekano ntizibafate. Uriya mwana sinari mpari sinamushinja cg mushinjure ko yari agiye kwiba. Ariko ibibazo nibaza. Ese umwana wiga primaire saa i e yijori yajyaga hehe? Ese koko ntiyaba yari agiye kwiba bakamufata bakamukubita? Ese niba yararungurutse yashakaga iki mururwo rugo ayo masaha? Nonese rugomwa nkeka ari muri 40 ans yaba yarirukankije umwana wa 18 ans akamufata kandi ninjoro? Ubwo ntiyaba yaramufatiye murugo rwe? Ese Rugomwa kwica uwo mwana abigambiriye yaba yarashakaga kugera kuki? Ikindi umwana wa 18 ans wiga primaire? Imana niyo mucampaza wukuri

    • Kuri james, uri jyemusi koko
      Ubuse sha uvuze iki koko? Ubu rero nawe ngo utanze ingingo zishinjura uyu majoro? Urasekeje gusa. Ibaze nawe ngo saa yine yakoraga iki? Iwabo bari bamutumye kugura primus, ntabyo wumvise? Ahandi uti yararungurutse, reka tuvugeko yabikoze nubwo ataribyo, urungurutse wese aba ari igisambo kigomba kwicwa? Rugomwa ni umusirikare sha, niba anafite imyaka 40 umwitirira ntibivugako atari gufata uriya mwana wa 18. Icyo yaragambiriye amwica uzakimubaze ndumva wamugiriye impuhwe. Ngo umwana w’imyaka 18 wiga primaire, uzajye kubaza aho yigaga ndumva ubishidikanyaho. Ingingo zose wazanye hano sinatinya kuzita amateshwa kuko uzijyanye mu rukiko ahubwo waba ushyirishijemo uwo witwako uri kuburanira. Uti Imana niyo mucamanza w’ukuri, ese sha utekerezako haraho ihengamira? Yo nta bukire ireba, nta nkomoko ireba, wapi.

  • Kwica kwica kwica ibi birarambiranye uwo yaba ariwe wese ntiyarakwiye kwica uwo mwana
    umuntu wabyaye koko peeeeee!!ubuse ko bamwe mumuhakanira murusha urukundo umugore we?? mudugudu c we baba bapf iki?? abo batangabuhamya bandi bo baba bapf iki?? mwarangizango umwana yarizize abantu murushwa umutima nibikoko gusa
    bamuhana batamuhana umutima we iteka uzahora uviriramo imbere puuuu bihehe gusa

  • Kuva isi yaremwa urupfu rwajeho kubera icyaha ishyari igihe Gahini yicaga Abeli amuhoye yuko atanga ibitambo IMANA ikabyishimira nuyu munsi kugeza kumunsi wanyuma isi izaba igeze kuherezo abantu bazaba bacyicana birenze indengakamere kubera umuvumo wa Gahini wamenye amaraso yu muvandimwe we kubera ishyari nubugome ukurikije uburyo mwateranye amagambo mugatukana za kamere zikabyuka namwe uwabashyirahamwe mucyumba mugifite kamere zumujinya mwandikanye icyo byatanga nurupfu umwe ku wundi kdi ntakibishe uretse mwebwe ubwanyu mwabyikorera kubera kamere yumujinya mwandikanye nuyu mugabo kubera kamere yumujinya yarafite kubera ibyo bamwibye kera ntiyabashije kuyitujisha iramukoresha arica nuyu munsi iyikamere nkiya GAHINI iracyazerera ku isi kuko IMANA yaravuzengo ndakuvumye kdi amaraso yu muvandimwe wawe azakomeza kuba umuvumo kubaza gukomokaho;nshuti kwica sibyiza keretse utarabura uwe yarishwe niwe utabyumva atishwe nuburwayi cg accident nibindi byibiza nuyu hano ari niba afite umwana cg umuvandimwe wahafi mumaraso yishwe nundi kubera akantu katagura ubuzima bwumuntu(pneu)yababara byanashoboka akazakora uko ashoboye nuwabikoze akabiryozwa nawe bishobotse yishyire mumwanya wumuryango wabuze umwana azamenya ukuri mumutima we ubundi yicuze byukuri

  • ICYO CHOHE NGO NI MAJOR BAGIKATIRE BURUNDU.KIRASEBYA RDF.

  • ese yaba yamwibye bigaragara byo solution nukwica.

    • ahubwo nawe bamusuzume wasanga arwaye

  • Uyu mugabo yaragambaniwe si gusa kuko kuba umugore we atinyuka kumushinja si gusa!! Abagore b’ubu bateye ubwoba pee!!! ubwo wowe uwagutera ukamufata yarakumazeho ibyo waruhiye wabigenza gute n’ubwo kwica ntabyemera??? bararwanye amurusha ingufu ,kimwe nk’uko uwo mujura nawe azimurusha aba yaramwishe.

  • Reaba ayo maso yabo!!! amaso yamenye amaraso asa ukwayo. Ababagabo ntabwo aribwo bwambere bishe umuntu. Nibyo bamenyereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish