Turashaka ko ibyo Abanyarwanda basoma kuri Internet biba byanditse mu Kinyarwanda- Min Nsengimana
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambera ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri Internet muri Africa izwi nka “Internet Society”, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kureba uko ibyo Abanyarwanda basomera kuri internet byajya biba byanditse mu Kinyarwanda.
Ibi ariko ngo bisaba ko abashyira amakuru kuri internet mu Rwanda bakwiyongera kandi akaba yanditse mu Kinyarwanda.
Min Nsengimana yabwiye abanyamakuru ko kuba kugeza ubu amakuru ya Internet abitswe muri za ‘servers’ zo mu Rwanda angana na 13% ari ikibazo kuko bivuze ko amenshi ari hanze kandi kuyakurayo bigahenda.
Gusa, yijeje ko ibi bizagenda bikemuka gahoro gahoro ku bufatanye bwa Leta n’abikorera.
Nsengimana yavuze ko iyi nama y’intiti mu ikoranabuhanga izafasha Abanyaranda n’abatuye Africa muri rusange kureba uko internet yakongererwa ingufu kugira ngo ibe ishingiro ry’amajyambere arambye.
Mu ijambo yahaye abahanga mu ikoranabuhanga bitabiriye iyi nama, Min Nsengimana yavuze u Rwanda rufite Leta ikora kandi ko izakora ibishoboka byose ikabyaza umusaruro ingufu za Internet binyuze mu guteza imbere uburezi, ubucuruzi n’ibindi bigize ubuzima muri rusange.
Abitabiriye iyi nama bazigira hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye uyu mugabane bagire internet ihagije, kandi ibi byose bikorwe hakurikijwe intego z’iterambere rirambye zashyizweho na UN.
Dr Hamadou Touré uyobora gahunda nyafurika ya “Smart Africa” yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa remezo bya internet.
Umuhanga waje ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco “UNESCO” muri iyi nama witwa Indrajit Benerjee yavuze ko iriya shami bazakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo inkingi y’uburezi itere imbere binyuze mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Kuba ubuyobozi bwanyu buharanira kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) ni ikintu tuzakomeza gushyigikira kandi bizagerwaho kubera ubushake bwa Politike mufite.”
Iyi nama izasozwa kuri uyu wa kabiri, yitabiriwe n’abahanga bagera kuri 200 baturutse hirya no hino ku Isi.
Abayitabiriye barigira hamwe kandi uko Internet yakomeza gufasha urubyirukko guhanga imirimo mu nzego zitandukanye harimo ikoranabuhanga mu itumanaho, mu burezi, mu buzima n’ahandi.
Photos/Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW