Izindi ntare 2 n’inkura 8 nazo zageze mu Akagera none
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri Pariki y’Akagera yakiriye Intare ebyiri z’ingabo n’inkura umunani (8) z’umukara. Izi nyamaswa zose nazo zavanywe muri Africa y’Epfo mu muhate w’u Rwanda wo gusubiranya urusobe rw’inyamaswa zahoze mu cyanya cy’Akagera, guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije.
Pariki y’Akagera yatangaje ko izi nyamaswa zagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, zihita zikomeza zijyanwa mu cyanya cy’Akagera.
Mu cyumweru gishize u Rwanda rwari rwakiriye Inkura z’umukara 10. Izi nyamaswa hari hashize imyaka 10 zicitse mu Rwanda.
Intare z’ingabo ebyiri zazanywe uyu munsi ziratuma umubare w’Intare mu Akagera ugera kuri 19 kuko izazanywe umwaka ushize zimaze kororoka. Izi ngabo zikazongera icyororo cy’intare muri iki cyanya nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa Parike.
Pariki y’Akagera ivuga ko kuzana izi nyamaswa mu Rwanda byatewe inkunga na People’s Postcode Lottery, hamwe na Guverinoma y’Abaholandi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda biciye mu kigo RDB.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, imibare y’abasura u Rwanda mu bukerarugendo igenda yiyongera buri mwaka.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntacyo bimaze.ko ngo abanyarwanda se bazajya bakwa 1500$ kuzireba.
Ubwo muzizaniye abanyamahanga
Niba ibyo uvuze ari ukuri ni ” AKAMARAMARA”
Comments are closed.