Abagize Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda mu rukiko rw’Ikirenga niho kuri uyu wa gatatu barahiriye gukora neza imirimo bashinzwe, bahawe igihe cy’amezi ane. Aba bantu barindwi bashyikirije abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko inzandiko zibemerera gutangira imirimo maze Inteko (imitwe yombi) ibashyikiriza ibikoresho n’inzandiko bizabafasha gutangira imirimo yabo. Hon Donatille […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi (EU) yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame, ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye mu iterambere rirambye ku Rwanda ndetse no ku mutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Mimica yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo ayoboye muri EU atari abaterankunga b’u […]Irambuye
Kuwa mbere no kuwa kabiri w’iki cyumweru Police y’u Rwanda ikorera Iburengerazuba iravuga ko yafashe ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu magendu mu muhanda wa Rubavu – Kigali, ibi bicuruzwa byari bihagaze miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atandatu. Ibi bicuruzwa byiganjemo inzoga, byafatiwe mu modoka z’imishinga itandukanye ndetse no mu modoka z’abantu ku giti cyabo nk’uko bitangazwa na […]Irambuye
Gicumbi – Kuri uyu wa kabiri umuhanda uvuguruye bushya wa Kigali – Nyacyonga – Maya – Gatuna watashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni hamwe na Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi. Uyu yashimiye ko inkunga ingana na miliyari 51 Rwf yatanzwe ngo hubakwe uyu muhanda yakoreshejwe neza […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria rwanze ikifuzo cy’umuryango usaba kujurira ngo bakureho ubuhunzi Africa y’Epfo yahaye Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Uyu muryango uvuga ko uyu mugabo adakwiye ubuhungiro muri iki gihugu kuko akekwaho ibyaha by’intambara. Kayumba Nyamwasa wakatiwe gufungwa imyaka 24 n’inkiko za […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera icyaha cya Jenoside rwongeye gusubikwa kuko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa yanze kuburana avuga ko akiri mu kiruhuko cya muganga, byanatumye Urukiko rumuhanisha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 500 kubwo gutinza urubanza nkana. Mu ntango z’urubanza, Perezida w’Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza […]Irambuye
*Cooperative Bank izahuza Umurenge SACCO na Banki Nkuru *Ubu ufite konti muri SACCO ntiyakwishyura byihuse umwenda uri mu yindi banki, icyo gihe bizashoboka *Iyi banki izajya ishakisha amafaranga yo kuguriza za SACCO Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasangije abadepite imiterere ya Banki nshya itekerezwa ‘Cooperative Bank’, iyi izaba ishinzwe kugenzura Imirenge SACCO, ni yo izaba ari umukiliya […]Irambuye
*Abatuye Nyamasheke 62% ni abakene *Utundi turere tune(4) dufite abakene cyane bari hejuru ya 20% *Kicukiro niko karere gafite abakene bacye mu Rwanda, 16% Ubwo hamurikwaga icyegeranyo ku mibereho y’Abanyarwanda yo kuva mu 2011 kugeza mu 2014, Akarere ka Nyamasheke kabanziriza utundi mu kugira umubare munini w’abakene n’abakennye cyane, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Tariki 14 Nzeri, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyamuritse ibyavuye mu ibarura rya kane ku mibereho y’Abanyarwanda, ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 ikigero cy’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene cyavuye kuri 44,9%, kigera kuri 39,1% mu mwaka wa 2014. Mu mibare, abaturage bakuwe mu bukene kubera gahunda zinyuranye zo kuzamura abakene n’abatishoboye, […]Irambuye
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu muyobozi Mostafa Ouezekhti yahawe kutarenza kuwa mbere(uyu munsi) atarava mu Rwanda nk’uko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byabyemereye ikinyamakuru NewTimes. Icyo yirukaniwe shishi itabona kugeza ubu ntabwo cyatangajwe neza, gusa amakuru aravuga ko uyu munya Maroc avugwaho gukoresha nabi ububasha bwe, ihererekanya ry’amafaranga rikemangwa n’ibindi. Kuwa gatanu ngo nibwo yahawe urwandiko […]Irambuye