Rubavu: Mu minsi 2 Police yafashe magendu y’agaciro ka 6 650 000 Rwf
Kuwa mbere no kuwa kabiri w’iki cyumweru Police y’u Rwanda ikorera Iburengerazuba iravuga ko yafashe ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu magendu mu muhanda wa Rubavu – Kigali, ibi bicuruzwa byari bihagaze miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atandatu.
Ibi bicuruzwa byiganjemo inzoga, byafatiwe mu modoka z’imishinga itandukanye ndetse no mu modoka z’abantu ku giti cyabo nk’uko bitangazwa na IP Theobard Kanamugire umuvugizi wa police Iburengerazuba.
Nkubito, umwe mu bashoferi w’imodoka RAC 330G bafatiwe mu karere ka Nyabihu atwaye amakarito 18 y’inzoga avanye muri Congo Kinshasa avuga ko yemera icyaha, akagisabira imbabazi, akavuga ko abiterwa no kuba adafite igishoro gihagije cyatuma acuruza agatanga n’imisoro.
Uyu mugabo ati “Mfite igishoro gito ariko iyo mbigenje gutya byibuze inzoga za miliyoni eshatu nkuramo inyungu ya miliyoni imwe uko nagendaga mbona amafaranga y’inyungu niko nari kuzagana ikigo cy’imisoro nanjye nkasora nkabandi. Ariko ndasba imbabazi sinzasubira kuko ubu ari ubwa kabiri mfashwe”.
IP Theobard Kanamugire avuga ko izi magendu zifatwa na Police ku bufatanye n’abaturage. Avuga ko aba bafashwe bari banyereje imisoro irenga miliyoni imwe n’igice ufatiye ku gaciro ka biriya bicirizwa byafashwe. Ariko ubu ngo ibihano bizabageraho bizaba biremereye.
IP Kanamugire avuga ko abashaka gucuruza mu buryo bwa magendu bahombya igihugu bakadindiza iterambere ryacyo bakwepa imisoro. Asaba abakora magendu kubicikaho kuko usibye kuba Police iri maso, iyo bafashwe bahanwa kandi bakanahomba ibyabo.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
3 Comments
Ku mupaka hakorerwa magendu cyane no kwambutsa amaboro, gusa icyo nabonye byinshi biva i congo biza i rwanda, gusa police nayo iba iri maso kandi ikora neza ni byiza ko izi magendu zijya zifatwa
ariko njye polisi yacu ndayemera kumukwabu rwose kuko izo magendu nizo zituma igihugu kidatera imbere kubera kunyereza imisoro kandi ariyo ituma igihugu gitera imbere bityo rero polisi yacu nikomereze aho
Dukwiye kumenya ko magendu idindiza iterambere ry’igihugu kandi bigira ingaruka kuri twese.Tubyirinde rero kandi dufatanye kubirwanya.
Comments are closed.