Abashinzwe imirimo yo kuvugurura Itegeko Nshinga barahiye
Abagize Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda mu rukiko rw’Ikirenga niho kuri uyu wa gatatu barahiriye gukora neza imirimo bashinzwe, bahawe igihe cy’amezi ane.
Aba bantu barindwi bashyikirije abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko inzandiko zibemerera gutangira imirimo maze Inteko (imitwe yombi) ibashyikiriza ibikoresho n’inzandiko bizabafasha gutangira imirimo yabo.
Hon Donatille Mukabarisa yongeye gusobanura ko iyi Komisiyo yashyizweho ngo ifashe Inteko mu kazi ko kuvugurura Itegeko Nshinga. Ni nyuma y’ubusabe bw’abaturage hafi miliyoni enye ko ingingo ya 101 ibuza Perezida w’u Rwanda kurenza manda ebyiri yavugururwa kugira ngo yongere kwiyamamaza.
Umwanzuro wo kuvugurura Itegeko Nshinga wafashwe n’Inteko (imitwe yombi) tariki 14/7/2015; ko usibye ingingo yi 101 igomba kuvugururwa hakwiyongeraho n’izindi ngingo zimwe na zimwe zikwiye kujyana n’igihe.
Dr Augustin Iyamuremye uyoboye iyi Komisiyo ya barindwi yavuze ko imirimo bashinzwe itoroshye ariko ngo Imana izabibafashamo nk’uko barahiye mu ndahiro bakoze.
Ati “Icyo ntakwifuza ni uko twazasaba kongererwa igihe.”
Iyi komisiyo ishinzwe;
*Gusesengura ibitekerezo by’abaturage
*Gukora ubushakashatsi bwimbitse ku Itegeko Nshinga hagamijwe kureba ingingo zavugururwa n’uko zavugururwa.
*Gutegura no gushyikiriza Abadepite imbanziriza mushinga y’uko ivugurura ryakorwa.
*Gukora Raporo y’imirimo yose yakozwe na Komisiyo no kuyishyikiriza Inteko Nshingamategeko imitwe yombi no gukora izindi nshingano zijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga komisiyo ihabwa n’urwego ishamikiyeho
Iyi Komisiyo ikaba ishamikiye by’umwihariko ku mutwe w’Abadepite ariko ikazakorana kandi na Komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza mu mutwe wa Sena.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
13 Comments
1. UMUKURU AZIRA GUTUKWA NTAZIRA GUTUMWA.
2. UTUMYE ABAKURU NTABA ASUZUGUYE.
Mugiye kwandika no kwandikwa mu mateka yo gukora coup d’Etat.
Mwanditswe mu mateka y,abanga Demokarasi.
Harahagazwe
Demokarasi yacu ku buryo bwacu irakataje. Abazungu nibatayemera hazakorwa iki? Bazatubwira ngo “nimwirwarize n’ubundi twarababwiye” Nta kubatinya harya??? utabatinyiye ubushobozi n’igikoloni badutsikamije, uzabatinyire ubugome bwabo: Bazarakara nimusenya DEMOKARASI YABO. nibarakara baduhime n’ubwo atari ho honyine hari amakiriro…nyamara bazi guhimana KANDI INGARUKA NI IZA NGOFERO SI IZANYU MWE KU MAFOTO
Ubwenge babumaze mu mutwe, no mu gifu ngo pi, ubundi nyuma y’uko igifu kirangije akazi kacyo hakurikiraho iki? Evode Uwizeyimana ni we wabivuze ntabwo ari jye!
voilà ce que l’on appelle le coup d’Etat Constitutionnel. Le temps le dira. Il ne sert à rien de courir, il faut partir à temps. La démocratie interpretée à la Rwandaise. quel malheur!!!!
NTIBAZAHINDURE INGINGOYA 101 NGO BASIGE ITEGEKO RYO GUSORESHA UBUTAKA RIRATUBANGAMIYE CYANEEEEEEEEEE KURUSHA N’UMUBARE WA MANDATS
2017 dukeneye Hon Bernard Makuza! Hon Bernard Makuza oyee, tuzagutaora100%, utubere president wa republika yurwanda, 2017.
Kubona umuntu nka Iyamuremye mu buyobozi bica intege urubyiruko. Hakenewe amaraso mashya mu nzego zose. Ese ubundi umuganga w’amatungo azavugurura ate itegeko nshinga?
@Yves, utigijije nkana se ntubonako imigambi tugiyemo ntahwitaniye n’imigambi amatungo ashobora kugira? kuko ntazi niba amatungo agira itegekonshinga ndetse azi nicyo risobanuye.
Harya izi ndahiro haraho ziteganywa mu mategeko agenga u Rwanda ubu? Haraho byanditse? Ese hari itegeko rishyiraho aba bantu? Ese umushahara wabo ugengwa nayahe mategeko? uzagerageze gukora formatage ya Windows uri muri windows uzabona igisubizo iguha.
@Kanayamanza, hahahaaaaa, winsetsa kabisa …Formatage ya windows uri muri windows ni nko kwirasa imyambi mu bworo bw’ibirenge byombi…! Ariko kandi think about how a piece of codes (windows) loads itself in and control the physical matter (ie) the HHD and the processor !
Oui la democratie interpretee a la rwandaise, si au moins le Rwanda est un pays aujourdhui, c’est parceque on a tout fait a la rwandaise, et monsiiiieur je crois que nous avons fait la difference : la justice a la rwandaise (GACACA) les occidentaux ont apprecies et surpris, GIRINKA a la rwandaise, toujour des stupefactions chez les muzungu, KWIGIRA, ISHEMA….a la rwandaise encore une fois des prouesses, LES MUTUELLES DE SANTE a la rwandaise toujours des eloges, pour conclure L’UMUGANDA a la rwandaise… point. Alors mon frere donne moi une politique ici ou ailleur faite a l’europeen qui aurait surpassee nos initiatives. Comme exemple consultez nos voisins africains.
Rero wamugabo we utagira izina, reka u rwanda rukomeze imihigo, reka abanyarwanda bishake mo ibisubizo , kandi abanyarwanda barabibona bazi itandukaniro cyane iyo ugereranyije u rwanda nibyo bihugu bifite pilitike ushaka.
Twifurije ibikorwa byiza iyo commission, ubushishozi n’indangagaciro bihagije mu mirimo bahawe. Ije kudufusha gutera indi ntambwe iboneye iwacu i Rwanda, mu rwa Gasabo. Ese aho ntimubona ko demokarasi y’abazungu nabo yabananiye ubwabo!!!! Abo bayibandaho n’uko bataranyurwa cyangwa se birengagije..
Mwaretse tukishakamo ibisubizo ari nako dufatanya kwiteza imbere….Imana ibidufashemo kandi Itugirire neza. Tuzabere amahanga urugero!! Mutuze dufatane urunana kandi dushake amahoro arambye.
Comments are closed.