*Itegeko riri kwirwaho ryatuma kwiyandikisha kuri listi y’itora bikorwa no kuri Internet na Telephone *Kwiyamamaza bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga *Itegeko rishya ry’amatora ryatuma abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batorwa mu ibanga * Kamarampaka ngo ntiyari isobanutse uko ikorwa n’igihe ikorerwa * Ingingo 20 muri 200 zigize Itegeko rigenga amatora mu Rwanda nizo zazanywe mu Nteko ngo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umucamanza akigera mu cyumba cy’iburanisha yabwiye impande zombi ko muri iki gitondo urukiko rwakiriye ibaruha yanditswe na Leon Mugesera asaba urukiko gusubika iburanisha rya none kuko ngo arwaye ibicurane ariko ikifuzo cye giteshwa agaciro. Uyu mugabo woherejwe na Canada mu myaka itatu ishize, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye […]Irambuye
Rwamagana – Ahagana saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku muhanda wa Rwamagana – Kigali mu murenge wa Gahengeri urenze gato mu kabuga ka Musha umanuka, habereye impanuka ikomeye y’imodoka eshatu, zirimo n’imwe y’ikamyo ndende yo muri Tanzania bivugwa ko yagonze izindi, Police yemeje ko iyi mpanuka yabaye ikaba yahitanye ubuzima bw’abantu 19. Claude […]Irambuye
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Winifride Mpembyemungu ashobora kujyanwa mu nkiko n’uwitwa Uwimana Phocas nyuma y’uko atangarije mu nama ko uyu mugabo agandisha abaturage mu kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka nyamara we akagaragaza ko yahinze ibyateganyijwe. Uyu mugabo utuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve ariko akaba umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Minazi mu […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko abaturage 400 bafite umutungo usaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda bagitegereje ingurane, bugasaba Minisiteri y’Ibikorwa remezo kwihutisha iki kibazo kikava mu nzira. Mu gikorwa cyo gutanga inzu n’inka ku miryango 62 yimuwe mu tugari twa Karera, Ntara na Kimaranzara two mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, turi […]Irambuye
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “WHO (World Health Organization)” riratangaza ko ritewe impungenge n’imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi buheruka bw’iryo shami bugaragaza ko ku Isi yose, imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite umubyibuho ukabije bavuye kuri Miliyoni 32 mu mwaka w’1990, bagera kuri Miliyoni 42 muri 2013. […]Irambuye
Kuwa kane w’icyumweru gitaha Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Abayobozi bakuru “World Leaders Forum” itegurwa na Kaminuza Columbia muri Leta Zunze ubumwe za Amerika i New York City. Perezida Paul Kagame azaganiriza abazaba bitabiriye ibyo biganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku gushimangira iterambere rirambye, igira iti “Beyond Policy and Financing: How to Sustain […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata […]Irambuye
Bugesera – Ku myaka ye 103, Melaniya Nyirambuga ni umukecuru bigaragara ko agikomeye, aracyabasha kwicumba akabando agatambuka, ni umwe mu baturage babonye inzu n’inka yo korora mu mudugudu wiswe Umurwa w’Amahoro wa Musovu watujwemo bamwe mu bimuwe ku musozi wa Karera i Rilima ahazubakwa ikibuga cy’Indege. Uyu mukecuru, yatunguwe no kuvugwaho mu ijambo ry’Umuyobozi w’akarere […]Irambuye
Mu nkuru yo kuwa 28/08/2015 Umuseke wagarutse ku buzima bubi bw’imiryango igera kuri 18 ituye nabi cyane ahitwa Kinembwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe mu mudugudu wa Bushengo. Kuri uyu wa 16/06/2015 baangiye kubakirwa amazu akwiriye nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabisezeranyije. Kuri aba baturage uyu munsi ni ibyishimo. Amazu bari kubakirwa ni inzu […]Irambuye