Uturere turimo abakene benshi….Nyamasheke niyo ibanza na 62%
*Abatuye Nyamasheke 62% ni abakene
*Utundi turere tune(4) dufite abakene cyane bari hejuru ya 20%
*Kicukiro niko karere gafite abakene bacye mu Rwanda, 16%
Ubwo hamurikwaga icyegeranyo ku mibereho y’Abanyarwanda yo kuva mu 2011 kugeza mu 2014, Akarere ka Nyamasheke kabanziriza utundi mu kugira umubare munini w’abakene n’abakennye cyane, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko imibare igaragazwa ifasha mu gukemura ibibazo byagaragajwe.
Nk’uko byagaragajwe muri Raporo, muri rusange mu myaka itanu kuva mu 2011 kugeza mu 2014, umubare w’Abanyarwanda bakennye wavuye kuri 44,9% ugera kuri 39,1% mu gihe abafite ubukene bukabije (Extreme poverty) bavuye kuri 24,1% bagera kuri 16,3%.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yiswe ‘Integrated Household Living Conditions Survey (EICV) igaragaza ko mu Rwanda ibintu byinshi byahindutse mu buryo bwiza, haba ari mu musaruro w’ubuhinzi, mu ikoranabuhanga, ariko ikagaragaza ko hakiri byinshi byo gukora ngo Abanyarwanda bose bace ukubiri n’ubukene.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko umubare w’abakene wavuye kuri 58,9% mu 2000/01 ugera kuri 56,7% mu mwaka wa 2005/06 icyo gihe umubare w’abakene cyane (extremely poor people) wavuye kuri 40,0% mu mwaka wa 2000/01 ugera kuri 35,8% mu 2005/06.
Akarere ka Nyamasheke niko gafite abakene benshi mu gihugu, aho muri rusange 62,0% mu batuye aka karere ari abakene, muri bo abagera kuri 39,2% ni abakene cyane.
Uturere twa Gicumbi, Gisagara, Rutsiro, Burera natwo ntiduhagaze neza kuko usanga abakene muri utwo turere barengeje 50%. Uretse Gisagara ifite abakennye cyane bagera kuri 20,6%, utundi turere muri utwo abakennye cyane bagera kuri 23%.
Uturere two mu mujyi wa Kigali nitwo tugaragaramo abakene bake ugereranyije, Gasabo ifite 23,4%, muri bo 11,3% barakennye cyane. Nyarugenge ifite abakene 19,9% muri bo abakennye cyane ni 8,4% mu gihe Kicukiro ifite abakene 16,3% muri bo 6,5% nibo bakennye cyane.
Utundi turere dukanyakanya mu kugira abakene bacye ugereranyije harimo Musanze, Bugesera, Huye, Muhanga, Kayonza, Kamonyi, na Rwamagana.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere hariho ingamba zo kongera imijyi yunganira Kigali.
Yavuze ko uko imibare ihagaze, byerekana ko hari ikizere cy’impinduka ngo ukurikije uko ibintu byari byifashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abanyarwanda benshi cyane bari abakene bikomeye.
Imibare y’iki cyegeranyo igaragaza ko mu kuboneza imbyaro, Umunyarwandakazi yageze ku bana 4,2 mu 2013/14 avuye kuri 6,1 mu 2005, ndetse ngo bateganya ko bazaba ari abana 3,6 muri 2014/15.
Nubwo u Rwanda rwageze ku Ntego z’Ikinyagihumbi, (MDGs) ku kigero kiza, igihugu ngo kiracyahanganye n’umubare munini w’abana bagwingiye kubera indyo mbi, imibare igaragaza ko abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira mu gihe 2% batakaza ibiro kubera indyo mbi.
Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo, asaba ko cyakemurwa mu maguru mashya n’inzego zose kireba.
Ati “Mu kinyabupfura ndababuriye, iki kibazo abagishinzwe kirangire vuba. Ubuhinzi bwarazamutse, girinka yagenze neza, mu cyaro inkoko zirahari, imboga ni uko, ikibura ni ukubishyira ku isahani gusa.”
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri Gatete Claver, yavuze ko imibare yagaragajwe n’iki cyegeranyo izafasha mu igenamigambi ry’ubutaha, ko ubu bagiye kohereza itsinda risesengure ahagaragaye ibibazo, kugira ngo bizibandweho mu gukemurwa ubutaha.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Umukuru w’igihugu ati:ikibura ni ugushyira ku isahani gusa. ibi birerekana ko hakenewe kongerwa imbaraga mu gukangurira abaturage uburyo bwo konsa neza, gutangiza umwana imfashabere, isuku n’isukura, gutegura indyo yuzuye n’ibindi.
nyamara hari ikibazo cy’ababikoramo kuko usanga guhera mu nzego zo hejuru kugeza hasi kuri za centre de sante abakozi bakora muri services za nutrition batarabyize.
Inama: leta nifatanye na kaminuza y’urwanda ,agashami ka nutrition maze inzobere mu by’imirire ya muntu zirangije kwiga muri ako gashami zifashishwe mu guhashya iki kibaxo cy’imirire mibi.
IMihigo yakagombye kuba ifite aho ihuliye n’iyi rapport; aliko biragaragara ko bitandukanye
Nyamara iyo twese tugiye mubyaro hirya no hino mu gihugu, ibyo tubona bitandukanyeho nibyo iyi Enquête itubwira. Haracyaboneka ubukene bukabije kuri benshi.
Nyamasheke simbyemera nkurikije utundi turere ngendamo cyane cyane Mu majyepfo
Basomyi b’urubuga. Bijya gushyuha babyise umudigi w’abaherwe (uMuDiGi) aribyo kugenda bagaritse inda ngo bariga ku iterambere. Abanshi nibo bayogoje amahanga aribo baherwe bisis. twe arero kenshi tubisamira hejuru tukagira ngo hari aho bizatugeza!! Tuzakore gahunda zacu zihariye tutagombye kujya kurebera cyane zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi nitwihaza mu biribwa ibindi tuzabigeraho!!
Muratubeshysa bana ariko tuzabatora kuko ntakundi byagenda kandi ntawumwera ko muhangana tuzabatora
Ndabona iyi report itandukanye ni mihigo,bigaragara ko mu mihigo harimo kubeshya H.E ibi bigaragara ko Kamonyi yarenganye cyane.
Your are confused!
GAKENKE SE KO YABAYE IYA NYUMA IKABA IRI HAGATI
Mbega Rapport, ubu Kamonyi, Muhanga barusha Nyagatare ubukungu. Have mwikwibeshya ku mazu.
nko mbona ubushakashtsi bugenda butanga ibisubizo binyuranye ingero kumihigo na EICV4. Mu mihigo kamonyi yabaye iyanyuma mu mibereho myiza yabaturage naho EICV4 Iyigize iya 5 mukugira abakene bacye. abashakashatsi muzabisuzume neza mukore icyo bita correlation imihigo nubundi bushakashatsi cg ni technique zinyungu zabamwe cg nukwibesha
Comments are closed.