*Abantu 311 bahamwe no kurigisa umutungo wa Leta urenga miliyoni 925 *Abantu 69 bakurikiranyweho kurigisa Rwf 492,007,219 yari agenewe imibereho myiza *Ubushinjacyaha bwatsinze ku kigereranyo cya 92.9% *Ikigereranyo cya dosiye zakozwe ku zakiriwe kingana na 99.2% Mu muhango wo gutangiza umwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016; agaragaza ishusho y’ibyagezweho n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014-2015; Umushinjacyaha Mukuru; […]Irambuye
Hari abakigaruka ku makuru avuga ko hazaba imperuka tariki 28 Nzeri 2015, Dr Pheneas Nkundabakura (PhD Astrophysics) umwarimu muri Kaminuza wize iby’isanzure muri Kaminuza y’ u Rwanda – Koleji y’Uburezi, Mu ishami ry’uburezi, asobanura ko nta kidasanzwe giteganijwe kuba muri uku kwezi kwa cyenda uretse ubwirakabiri bw’ukwezi buteganijwe mu majyaruguru y’Amerika n’ Uburayi. Ubwirakabiri […]Irambuye
Yari mu ruzinduko yagiriye muri aka karere aho yasuye Tanzania, u Burundi, u Rwanda ndetse na Yamousoukro muri Cote d’Ivoire. Tariki 07 Nzeri 1990 nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abakomeye barimo na Perezida Juvenal Habyarimana. mu ruzinduko rwe mu Rwanda Paapa Jean Paul II yatanze ubutumwa butandukanye bugenewe urubyiruko cyane cyane n’abanyarwanda muri […]Irambuye
Misitiri w’Uburezi mushya Dr Papias Musafiri Malimba, avuga ko amafaranga y’inguzanyo ahabwa umunyeshuri wa kaminuza buri kwezi ngo amufashe ‘ayitwa Bourse’, ngo muri uyu mwaka ntaziyongera kabone n’ubwo umunyeshuri azajya aguza banki, ariko ngo azajya atangirwa ku gihe. Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 2 Nzeri, nibwo Inteko rusange y’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena itangwa […]Irambuye
“Twakwifuriza Me kurwara ubukira, birababaje biteye n’agahinda”; “Kuba umuntu arwaye ntibikwiye ko byakorwaho iperereza.” Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nzeri; Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo kubiba urwango mu banyarwanda nk’imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi; yagurutse mu rukiko nyuma y’ikiruhuko cy’abacamanza cy’ukwezi kwa munani gushize. Uyu munsi yabwiye Urukiko ko kuba Avoka […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda LIPRODHOR buratangaza ko uyu muryango ushobora guseswa burundu ukavaho mugihe nta cyaba gikozwe ku bibazo byabaye agatereransamba muri uyu muryango ahanini bishingiye k’ubwumvikane buke hagati y’abanyamuryango ndetse n’amikoro make. Ubuyobozi bwa LIPRODHOR bwabitangaje nyuma yaho kuwa gatandatu tariki ya 5 Nzeli 2015 hateranye inteko rusange y’uyu […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye. Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi […]Irambuye
Gabiro, Gatsibo – Atangiza Umwaka w’Ubucamanaza wa 2015-2016; kuri uyu wa 4 Nzeri; Perezida Paul Kagame yasabye abacamanza mu Rwanda kurwanya ruswa kuko abanyarwanda babatezeho ibisubizo ku bibazo bimwe bafite. Yasabye kandi abanyarwanda kwanga agasuzuguro k’abitwaza ubucamanza mpuzamahanga ngo usanga bureba bamwe ntiburebe abandi. Ni umuhango wabereye mu kigo cya Gisirikare; I Gabiro aho Abacamanza; Abashinjacyaha […]Irambuye
Kicukiro- Mu nama yahuje Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abafatanyabikorwa bayo barimo abubatsi n’abakora ibishushanyo mbonera, Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni James yabatangarije ko 70% by’amasoko yo gukora imihanda minini atsindirwa n’abanyamahanga kuko ngo ari boo babasha kuyirangiza ku gihe cyateganyijwe ugereranyije n’Abanyarwanda. Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bo basigaraana 30% by’iyi mihanda ni ukuvuga imihanda mito idasaba igishoro kinini […]Irambuye
Hon Depite Emmanuel Mudidi, wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ntashyigikiye ko umunyeshuri uzagurizwa amafaranga yo kwiga yazahita atangira kwishyura inguzanyo yahawe akibona akazi ngo kuko umuntu arangiza akennye kandi afite byinshi byo gukemura, abihuriyeho na bamwe mu badepite, ariko Komisiyo y’Uburezi isanga ari amaranga mutima atakwiye gushingirwaho. Umushinga w’Itegeko rigenga itangwa ry’inguzanyo […]Irambuye