I Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri, habaye inama yo gusobanurira abacuruza imiti (Pharmacists) bikorera n’abandi ibikorwa byo kugeza imiti ku isoko bireba harimo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuzima n’iy’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, iby’uko ibihugu bitanu bya EAC bishaka guhuza amabwiriza agenga imiti n’akamaro bifite. Abari muri iyi nama yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2015 Perezida Kagame yari mu cyumba cy’inama cya University of Columbia i New York mu biganiro bya World Economic Forum. Mu mbwirwaruhame ye, yagarutse ku nzira zikwiye zo kurandura ubukene, avuga ko abanyarwanda bafite amasomo ahagije y’amateka ku buryo amahirwe abonetse yo kwivana mu bukene bayakoresha mu […]Irambuye
Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa. Mu nkuru yacu […]Irambuye
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim yatanze ihumure ko mu Bisilamu bagera kuri 717 baguye mu mutambagiro mutagatifu i Mecca muri Saudi Arabia nta Munyarwanda urimo. Kuri uyu wa kane, mu gihe Abisilamu bo mu Rwanda bishimira umunsi mukuru bita “Iddil-Adhuha”. Hari itsinda ry’Abisilamu b’Abanyarwanda 74 berekeje i Mecca mu mutambagiro mutagatifu. Kujya i Mecca […]Irambuye
Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame. Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri […]Irambuye
*Ijambo ‘NTA NA RIMWE’ rigaragara mu ngingo y’ 101 rifite icyo risobanuye; ngo ni kirazira” *Mu bihugu duturanye; aho manda zahinduwe ibintu ntibyagenze neza” *Itegeko Nshinga ntirishyirirwaho umuntu; rishyirirwaho Repubulika” *Uruzitiro bashyize kuri iyi ngingo (101); uyu munsi si bwo bifuje ko rwagwa” *Izi ngingo (101 na 193) zirasobanutse keretse uwazisobanura abiganisha mu nyungu ze. […]Irambuye
*Musabyemariya yagaragaje ubutwari yinjira mu nzu akiza umwana *Abaturage b’umudugudu bashimiwe umuco mwiza wo gutabarana Saa tatu za mugitondo kuri uyu wa gatatu urugo rwa Jonathan Niyomufasha utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama rwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu nzu harimo umwana w’uruhinja wari ku buriri, uyu mwana yarokowe n’umugore wagize ubutwari akinjira mu muriro […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 cyatanze amashimwe kuri za Kompanyi zitwara abantu mu Rwanda, hagamijwe kuzishishikariza kunoza serivisi ziha abanyarwanada mu bwikorezi mu Ntara no mu mujyi wa Kigali. Muri rusange Komanyi ya Omega Car mu gutwara abantu mu Ntara na City Center Transport Cooperative […]Irambuye
Ni umuhanda wubatse mu buryo bugezweho ureshya na 6Km wubatswe ku nkunga y’Ubushinwa. Uyu muhanda uri gufasha abaturage batuye umuzosi Masaka n’inkengero zayo by’umwihariko abagana ibitaro bishya bya Masaka. Uyu muhanda watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri wuzuye utwaye miliyari 12 z’amanyarwanda. Shen Yongxiang Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda wari waje gufungura uyu muhanda kumugaragaro yavuze ko […]Irambuye
Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ i Mburabuturo barasaba Minisiteri y’Uburezi ngo ibakurireho amasomo n’ibizamini bitangwa ku munsi w’isabato (Ku wa Gatandatu) kuko ngo abenshi muri bo basibizwa, abandi bagacikiriza amashuri. Mu mwaka ushize abarenga 60 bacikanywe n’ibizamini bityo bagomba gusibira. Hakizimana Alphonse uhagarariye abanyeshuri b’Abadivantisiti muri iyi Kaminuza yavuze […]Irambuye