Digiqole ad

Abanyarwanda 39,1% nibo basigaye mu bukene, “iyi mibare ni ukuri”- Kagame

 Abanyarwanda 39,1% nibo basigaye mu bukene, “iyi mibare ni ukuri”- Kagame

Perezida Kagame mu ijambo rye uyu munsi yihanangirije abashinzwe iby’imirire y’abana ko nta mwana ukwiye kugwingira kuko ari uburangare

Kuri uyu wa mbere, Tariki 14 Nzeri, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyamuritse ibyavuye mu ibarura rya kane ku mibereho y’Abanyarwanda, ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 ikigero cy’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene cyavuye kuri 44,9%, kigera kuri 39,1% mu mwaka wa 2014.

Perezida Kagame mu ijambo rye uyu munsi yihanangirije abashinzwe iby'imirire y'abana ko nta mwana ukwiye kugwingira kuko ari uburangare
Perezida Kagame mu ijambo rye uyu munsi yihanangirije abashinzwe iby’imirire y’abana ko nta mwana ukwiye kugwingira kuko ari uburangare

Mu mibare, abaturage bakuwe mu bukene kubera gahunda zinyuranye zo kuzamura abakene n’abatishoboye, bagera ku bihumbi 660, byatumye imibare y’abakene mu Rwanda imanukaho 5,8%.

Ibarura nk’iri riheruka ryari ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2006 na 2011, Abanyarwanda basaga Miliyoni nibo bari bakuwe mu bukene, ndetse bituma ku kigero rusange Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bava kuri 56% bagera kuri 44,9%.

Nubwo bigaragara ko imibare y’abakene yagabanutse cyane mu gihe cy’imyaka 15 ishize, abaturage bakiri mu bukene bukabije baracyari hejuru, iri barura rya kane ku mibereho y’Abanyarwanda ryagaragaje ko kuva mu 2011 abakennye bikabije bavuye kuri 24,1% bagera 16,3% mur 2014.

Iri gabanuka ry’ikigero cy’abakene n’ibibereho mibi mu Rwanda, ngo rishingiye ahanini ku kuba umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye, byatumye Abanyarwanda babura ibiribwa baba bacye, ndetse n’imirire irushaho kuba myiza.

Ibindi byiciro nk’uburezi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, n’ibindi binyuranye Guverinoma yagiye yifashisha mu kuzamura imirimo “hagati ya 2011-2014, hahanzwe imirimo mishya isaga ibihumbi 140” no kongera umusaruro nabyo byagiye ngo bizamuka.

Yusuf Murangwa umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda avuga ko iyi mibare yakozwe hagendewe cyane cyane ku mibereho y’abanyarwanda mu mijyi no mu byaro. Barebeye cyane cyane ku bushobozi nibura bwo kwigaburira ku bakene n’abakennye cyane.

Iri murika ryari ryatumiwemo abantu benshi bo mu nzego zitandukanye
Iri murika ryari ryatumiwemo abantu benshi bo mu nzego zitandukanye

Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kikavuga ko umusaruro rusange w’umuturage ku giti cye wavuye ku madolari ya Amerika ($) 211 mu mwaka wa 2001, ukagera kuri 718 $ muri 2014.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari mu muhango wo kugaragaza iyi mibare, yashimangiye ko imibare yagaragajwe muri iri barura ari ukuri, ndetse ashimira Abanyarwanda umuhate bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhashya ubukene.

Yagize ati “Imibare twagaragarijwe yavuye muri iri barura ntabwo ibeshya. Ndashimira Abanyarwanda kuba bakomeje urugamba rwo kwikura mu bukene. Dufite inshingano yo gukomeza kugira iyi imibare myiza kurushaho, twikura mu bukene.”

Perezida Kagame yavuze ko intera abanyarwanda barimo kugenda bageraho, ari umusaruro w’amategeko na gahunda zishyirwaho hashingiye ku mibare n’ibimenyetso (evidences) bifatika.

Ati “Iyi mibare irerekana ibyo duhora tubona, ndetse n’ubuhamya abaturage baduha hirya no hino mu gihugu.…”

Kagame yavuze ko iyi mibare ari ubutumwa bw’Ikizere, kandi ko n’ubwo hari ibibazo byinshi byo guhangana nabyo, bigaragara ko hari n’inzira y’icyerekezo cy’ahazaza. Ibi byiza kandi ngo bishobora gukomeza kugerwaho, mu gihe Politiki zikorwa zose zakomeza gushingira ku muturage.

 

Ba Minisitiri Mukantabana, Kaboneka na Nsengimana baganira
Ba Minisitiri Mukantabana, Kaboneka na Nsengimana baganira
Ba Mayor wa Nyanza, Nyamagabe na Nyaruguru bicaranye
Ba Mayor wa Nyanza, Nyamagabe na Nyaruguru bicaranye bafata agafoto hamwe
Aha ni mu byicaro byari byateguriwe abayobozi b'uturere twose tw'u Rwanda
Aha ni mu byicaro byari byateguriwe abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda
Ba Minisitre Dr Binagwaho na Uwacu baraganira baseka, ku ruhande Minisitiri Gasinzigwa aracisha amaso muri iki cyegeranyo
Ba Minisitre Dr Binagwaho na Uwacu baraganira baseka, iyi raporo igaragaza imibare yo kwishimira mu rwego rw’ubuzima, ku ruhande Minisitiri Gasinzigwa aracisha amaso muri iki cyegeranyo kigaragaza ko mu miryango hakiri abana bagwingira kubera imirire mibi
Ba Guverineri b'Amajyaruguru n'Amajyepfo bicaranye
Ba Guverineri b’Amajyaruguru n’Amajyepfo bicaranye
Aime Bosenibamwe arasoma iki cyegeranyo ngo arebe uko mu Majyaruguru byifashe
Aime Bosenibamwe arasoma iki cyegeranyo ngo arebe uko mu Majyaruguru byifashe
Abayobozi b'ibigo bya leta n'ibyigenga bari batumiwe, aba ni Prof Shyaka wa RGB na John Mirenge wa Rwandair baganira
Abayobozi b’ibigo bya leta n’ibyigenga bari batumiwe, aba ni Prof Shyaka wa RGB na John Mirenge wa Rwandair baganira
Yusuf Murangwa, umuyobozi w'ikigo cy'ibarurishamibare mu Rwanda asobanura uko iri barura ryakozwe
Yusuf Murangwa, umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda asobanura uko iri barura ryakozwe
Abari bayoboye iyi nama uhereye ibumoso; Lamin Manneh wa UN mu Rwanda, Yusuf Murangwa, Minisitiri w'imari Claver Gatete n'umunyamabanga muri iyo Minisiteri Dr Uzziel Ndagijimana
Abari bayoboye iyi nama uhereye ibumoso; Lamin Manneh wa UN mu Rwanda, Yusuf Murangwa, Minisitiri w’imari Claver Gatete n’umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Dr Uzziel Ndagijimana

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Hari ibitumvikana: hari inyigo iheruka yagaragaje ko abantu bagera kuri 60% barya rimwe ku munsi. Abo bo babarirwa mu bahe?

    • abo ni abafite ubunebwe bwo guteka nkanjye njya rimwe ku munsi ark ntibivuze ko ndi umukene, n’ubwo ndiwe,,,, ark mbishatse narya na gatatu da (nateka gatatu) ikibazo wenda ahubwo ni uko barya1 mu minsi ibiri, aho byagaragara ko ari inzara koko, ark rimwe ku munsi hari abenshi barya rimwe ku munsi da

  • Oh my god!! Ibyuvuze bikugirirweho.

  • y’abtuye i Kigali ? cyangwa nabo mu cyaro barababara?

  • ariko mubamuvugango abasigaye mubukene naba 70%ninde uhakanyeko murikigihugu batugarijwe ninzara namwe mubyandika mumaze guhagabamafiriti ahari

    • ark mu bafite inzara wowe ntabwo urimo, ndabona uri kuri net upyonda

  • Ark akari mu rwanda.iyo mibare ipfuye nabi rero niyo ituma ntakintu tuzigereraho.ntakibi nko kwibeshyera nkana.abana b urwanda barimo gupfa abandi bagahunga inzara na amategeko adafasha umuntu kugira icyo yakwigereraho mwarangiza ngo 39%.abakize barakize abakennye tuzapfa dutyo

    • none se nkawe petr, ko numva amaganya akwishe wahagurutse ugakora aho gupinga ibyo usomye? ese harya wowe ubushakashatsi wakoze buri hehe ngo dusome.mwebwe muzahera mukunenga ntakindi??! na twagiramungu yaravuze ngo ntamihanda iba murwanda ngo nuko bayikubura

  • Umuseke tubakundira cyane amafoto meza kandi menshi aba mu nkuru, mukomerezaho

  • Ubundi twajyaga tuvuga umutekano niterambere ariko tukirinda gushyiramo Stats.Ibi nibishya rero bishatse kuvugako ibyo bagendeyeho bigomba kujya ahagaragara kugirango tubikoreho ubushashatsi.Kuko bitumvikana ukuntu ari 39,1%Kandi twese tuzi ubushomeri, abakozi badahembwa ku gihe, abantu bicwa ninzara,imvunja nibindi.Ese umukene nutari umukene bipimirwa kuki?

  • Iyi mibare ntabwo ariyo, rwose baratubeshya bakabeshya n’amahanga. Kandi ibi byo guhora tubeshya bizatugiraho ingaruka kuko amahanga azareka kutugoboka kubera ko tuvuga ko nta bakene bari mu gihugu. Rwose abayobozi basohora imibare nk’iyi barimo barahemukira u Rwanda n’abanyarwanda.

    Ndisabira abayobozi bo mu nzego zo hejuru kujya mu byaro bakaganira n’abaturage ku bibazo binyuranye bafite baterwa n’ubukene, kugeraho umubyeyi yica umwana we kubera ko yamwibye amafaranga maganatatu. Birababaje ariko kandi binafite icyo bivuze ku bijyanye n’imibereho y’umunyarwanda.

    Gukomeza kwirarira no gutekinika imibare ku bukungu bw’u Rwanda ntacyo bizatugezaho.Aho bigeze umukuru w’igihugu yari akwiye kwiyama ku mugaragaro abayobozi bose batanga imibare itariyo bagamije ngo gushimwa.

    • none se wowe ubushakashatsi wakoze buri hehe???? muzahera mugupinga aho gukora wibaza ko niba ntacyo wigezaho nabandi aruko?? jyewe mba mucyaro ndabibona.basemasema.abandi barimo gukora nawe urimo gupinga.ubwo se ibyo uvuga wabishingiye kuki?

    • Birantangaje kandi birambabaje cyane ngo abakene bageze kuri 39.1%, I really disagree on these findings based on my research presented in the beginning of this year, showed that the poverty line lies on 43.7% and that peoples from Rwanda, start to lose the confidence for the economy of country.

      Nonese umuturage avanwa mubukene ntabikorwa biri public byubakwa (please ntiwitiranye amazu ari kubakwa ngo nibwo bukungu-private infrastructure). Ubukungu bugerwaho inzego zijegajega, ruswa ivuza ubuhuha, informal taxation ngaho Agaciro d fund, ishema ryacu, amafranga yakwa adafitiwe icyo asobanuye.

      Gusa njyewe mfite amatsiko yicyo bita ubukene,? Ariko imibare nkiyi ituma dutakaza ikizere kubukungu bwacu

  • Uwaraye ariye akijuta ntamenya ko i ruhande rwe hari umuntu umaze iminsi ibiri atarya na mba kubera ubukene.

    Mana tabara abanyarwanda tuve mu kinyoma tuvugishe ukuri buri gihe. Ukuri kurakiza ariko ikinyoma kirica.

    Ntawutifuza ko u Rwanda rutera imbere abaturage bakava mu bukene, ariko nanone kwishinyagurira bigeze aha tuvuga ngo abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene ubu ni 39,1%, biratugaragariza ko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.

    • kandi nkawe wasanga utari wava muri Kigali ukajya ureba inzara ufite ukagirango ni mugihugu cyose.nukuvuga gusaaaaa!!!!ubure kuva hasi ngo barabeshya

  • Mbega Umugabo W’ Umubeshyi !!!

  • ariko ibintu byo murwanda byose nagashinyaguro gusa ???? murasenyera ab antu mubasubiza mubukene mwarangiza ngo agaciro , ishema , icyerekezo 2020??? nibindi bitampaye agaciro ??? ibyanyu byose nuguhubuza gusa . muraje mubire ibyuya ahubwo mumyaka mike iri imbere muzaba muvuga ayandongo , dore shoboja na nyokobuja bagiye kubategeza iminsi

    • erega muzavuga muruhe!!! le chien aboie et la caravane passé.ubu ntacyiza na kimwe muzemera koko?? ariko ndabizi abenshi mubandika hano muba mutuye hanze kuberako abenshi mutunzwe nudufashanyo mumutwe wanyu hahoramo inzara mujye muza murwanda murebe mureke gusakuza gusa, hano abantu barakora man!!!!!

      • @MUti: Reka nkwibarize. Abayobozi birwa barwana n’abaturage ngo batange mituelle harya abo baturage aba ari ukuyimana nkana? Hari inyigo iheruka kwerekana ko hafi 60% by’abaturage barya rimwe ku munsi. None se babo bari muri bariya 31% bavuzwe? Uzatemberere mu cyaro urebe uko abantu babayeho….

  • Itekinika.com

  • yoooooooo

  • ngo iki? ngo umusaruro ungana na $718? mu gihe kingana iki se? ariko abandika ibi baba mu Rwanda? Utahaba se ntiyakora research cg agasoma? inkuru z’abajugunya abana kubera ubukene, abicana bapfa amafr 200 cyangwa 300, abasenyerwa amazu yanyakatsi yubakwa nijoro kubera kubura amaikoro,…..zonyine zirahagije ngo umenye uko abanyarwanda babayeho.

    Abashaka kubeshya bajye bakora reports zabo zibonyoma bazihe abo bashaka kubeshya, ariko kubivuga abanyarwanda babyumva ni agashinyaguro

  • Iyi mibare ariko yakozwe na Kaboneka, na Julienne na Bosenibamwe? Erega nawe uri umuyobozi ntago wahagarara imbere ya Kagame ngo uvuge ko abaturage uyoboye ari abakene. Ubwose waba umaze iki? uwo mwanya se urumva wawumaraho kabiri? Nukwemera akaje nyine ntakundi. Niba babeshyaga ariko bari gukora cyane ngo ibyo babeshya bigerweho ndumva ntacyo byaba bitwaye. Naho niba ari ukwibeshyera gusa ngo bagumane imyanya y’ubuyobozi ntibazatinda kugaragara.

  • Biragarara ko iri barura ryakorewe muri cerena,kuko nibombona ko abakene,babarimo ninka39/100.naho nimba ari mugihugu bose,bibeshye imibare,barayicurika,ubona,iyo bavugako,abagerageza kubaho arinka 39/100. Rwanda we!!!

  • “Imibare twagaragarijwe yavuye muri iri barura ntabwo ibeshya” !!! Banyarucari muce akenge, mujye mumenya gusesengura ibyo mubwirwa ( nubwo mwe ukuri muba mukuzi kuko ntawavugako ukize kandi utagira nutuzi two kunywa/ koga) aha twibaze impamvu umwami pahulo atwumvishako iyo mibare nta ” tekiniki” irimo??? IBAZE NAWE ? Ariya magambo yerekana neza ibyo ahakana kandi nta numuhakanyije !!!!

  • Ibi ninkabyabindi byo kuvuga ngo mugihugu hose abantu 10 bonyine nibo badashyigikiye ko itegekonshinga rivugururwa. Tecyinicye yujije ibyangombwa kabisa.. Made in Rw!

  • Ariko wowe wiyita Muti, kondeba urimo kurwanya abanyarwanda bite?

  • “Imibare twagaragarijwe yavuye muri iri barura ntabwo ibeshya” nanjye ndemeza ko iyi mibare itabeshya kuko scientific methods zakoreshejwe mu kuzamura iyi mibare no kuyinonosora neza. kubera iyo mpamvu ntacyo washingiraho uhakana ko ibyavuyemo atari ukuri. ikindi ufatiye ku buhamya bw’abanyarwanda benshi usanga mu myaka ishize ubukene bw’ibyo kurya, imyambaro, aho kuba, icyo kuryamaho, amashuri y’abana, kwivuza, kubana n’abandi (social cohesion), n’ibindi byaragiye biva ahabi bijya aheza cyane cyane bishingiye ku mutekano, kugarura ibyiringiro by’ejo hazaza, n’ishoramari imbere mu gihugu. muri rusange (not individual case) abanyarwanda bari gutera imbere rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish