Ihuriro ry’Urubyiruko n’abandi bose bishimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame,’Happy Generation’ nyuma yo guhurira mu muganda udasanzwe wo gusukura mu gishanga cya Nyabugogo kuri yu wa gatandatu, basabye Perezida Kagame kwemera kuziyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017. Uyu muganda wahuje urubyiruko n’abandi bantu batandukanye bagera ku 150, harimo abahanzi bo mu itsinda rya ‘Active […]Irambuye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatahaga urugomero rw’amazi ruzafasha abaturage kuhira imyaka mu karere ka Nyanza, yasabye abaturage gukora bakiteza imbere, ubafasha akagira aho ahera, ndetse yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage banshi bakiri bato ari igisubizo aho kuba ikibazo. Urugomero rw’amazi rwatashywe rwubatse mu murenge wa Rwabicuma, rwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa gatanu imaze gutorera Dr Francois Xavier Kalinda guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, uyu aje gusimbura Hon Celestin Kabahizi weguye muri iyi Nteko mu kwezi kwa gatandatu gushize. Amatora y’usimbura Kabahizi yatangiye ahagana saa tatu n’igice muri iki gitondo, […]Irambuye
Ni abapolisi 170 batojwe kandi bajyanye n’ibikoresho bya gisirikare bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2015 berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Nibwo bwa mbere Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi muri iki gihugu mu butumwa nk’ubu. CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi b’u […]Irambuye
*Kuwa 06 Nzeri; Me Rudakemwa na muganga wamuhaye repos Medical bahuriye mu kabari *Bucyeye bwaho ngo ni bwo Repos Medical yacuzwe bisabwe na Me *Umuganga ngo ntiyari azi ko uwo yandikiye Repos medical ari Avoka *Urukiko rwanzuye ko byakozwe hagamijwe gutinza urubanza. Bikubiye mu cyemezo cyasomwe kuri uyu wa 10 Nzeri, Urukiko Rukuru rwasomeye Ubushinjacyaha […]Irambuye
Kuri uyu wa 09 Nzeri 2015 Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yashyizeho abantu barindwi bagize Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iyi Komisiyo iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye usanzwe ayoboye urubuga nginshwanama rw’igihugu. Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage […]Irambuye
*Itegeko nirimara kujyaho hazabaho kubaruza iyo mitungo *Leta ntizabyivangamo ahubwo amategeko azagena icyo umuturage winjije azajya aha Leta *Umuturage udafite ubushobozi bwo gucunga uwo mutungo ndangamuco ashobora gufatanya n’abandi Inteko shingamategeko umutwe w’abadepite n’itsinda ry’abaturutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa 9/9/2015, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo ndangamuco, iryo tegeko ngo […]Irambuye
*Green Party irega Leta y’u Rwanda gukora ibikorwa bigamije guhindura itegeko nshinga, *Ivuga ko ingingo ya 101 ibuza umukuru w’Igihugu kurenza manda ebyiri ari ‘Ntayegayezwa’, *Ihakana yivuye inyuma ko ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga idateganya ivugururwa ry’ingingo ya 101, *Green Party isaba ko habaho gusobanura byimbitse ingingo ya 101 n’iya 193 z’itegeko Nshinga. *Abunganira Leta […]Irambuye
Richard Muhumuza Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa kabiri ko u Rwanda rwohereje ikipe y’abanyamategeko muri Amerika gukurikirana no gusaba iyoherezwa rya Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya Jenoside uba i Baltimore muri Leta ya Maryland muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Munyakazi muri Amerika yakoraga akazi ko kwigisha igifaransa muri Goucher College (Baltimore, […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, mu gusoza itorero ry’abanyeshuri bayobora abandi mu mashuri makuru na za kaminuza i Nkumba mu karere ka Musanze, Minisitiri w’Uburezi yasabye abitabiriye iri torero kurwanya umuco wo kwita amazina adahesha agaciro abaje babagana, kimwe n’ibindi byakorwa mu myaka yo hambere nko kunnyuzura ahubwo bakarushaho kubereka urukundo rububakamo ikizere, bakabereka ubumwe budashingiye ku […]Irambuye