Digiqole ad

Kagame na Neven Mimica baganiriye ku iterambere n’amahoro mu karere

 Kagame na Neven Mimica baganiriye ku iterambere n’amahoro mu karere

Neven Mimica na Perezida Kagame nyuma yo kuganira

Kuri uyu wa gatatu Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi (EU) yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame, ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye mu iterambere rirambye ku Rwanda ndetse no ku mutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Neven Mimica na Perezida Kagame nyuma yo kuganira
Neven Mimica na Perezida Kagame nyuma yo kuganira

Mimica yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo ayoboye muri EU atari abaterankunga b’u Rwanda ahubwo ari abafatanyabikorwa mu guhindura imibereho no kuzana iterambere nk’uko ngo yabibonye mu Rwanda.

Ati “Ntabwo dushaka gushora ibitekerezo byacu nk’inkunga ahubwo turashaka kuba abafatanyabikorwa ku iterambere ry’u Rwanda.”

Mimica yavuze ko usibye ibiganiro ku iterambere ry’u Rwanda, we na Perezida Kagame banavuze ku mutekano n’amahoro arambye mu karere kuko ngo ari byo musingi w’amajyambere arambye muri Africa.

Abajijwe ibijyanye no kuba mu Rwanda hagiye kubaho guhindura Itegeko Nshinga ryabuzaga Perezida kurenza manda ebyiri, Neven Mimica yavuze ko European Union izakira neza ibizemezwa n’abaturage b’u Rwanda ku mpinduka bashaka biciye mu matora n’ubwisanzure.

Ati “Twe nk’ubumwe bw’uburayi tuzakomeza gukorana n’u Rwanda igihe cyose bigikenewe.”

Mimica Neven yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi wishimira uko inkunga u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa n’uyu muryang kuva mu 2003 aho batangiye batanga miliyoni 218€, mu 2007 bagatanga miliyoni 429€ naho mu 2014 aho batanze miliyoni 460€.

Mimica yatangaje ko yashimishijwe n'uburyo yasanze u Rwanda rukoresha neza inkunga rwagenewe y'ibikorwa by'iterambere
Mimica yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo yasanze u Rwanda rukoresha neza inkunga rwagenewe y’ibikorwa by’iterambere
Min Louise Mushikiwabo w'ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda aganira n'uyu mushyitsi ukomereje uruzinduko rwe muri Uganda na Kenya
Min Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda aganira n’uyu mushyitsi ukomereje uruzinduko rwe muri Uganda na Kenya

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • 2017 dukeneye Hon Bernard Makuza! Hon Bernard Makuza oyee, tuzagutaora100%, utubere president wa republika yurwanda, 2017.

  • @2017, A ce que tu as dit je n’ajoute rien.

Comments are closed.

en_USEnglish