Digiqole ad

Green Party yasabye Urukiko guhagarika Komisiyo yashyizweho yo kuvugurura Itegeko Nshinga

 Green Party yasabye Urukiko guhagarika Komisiyo yashyizweho yo kuvugurura Itegeko Nshinga

Uruhande rw’ishyaka Green party hamwe n’uruhande rwunganira Leta imbere y’ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu

*Ijambo ‘NTA NA RIMWE’ rigaragara mu ngingo y’ 101 rifite icyo risobanuye; ngo ni kirazira”

*Mu bihugu duturanye; aho manda zahinduwe ibintu ntibyagenze neza”

*Itegeko Nshinga ntirishyirirwaho umuntu; rishyirirwaho Repubulika”

*Uruzitiro bashyize kuri iyi ngingo (101); uyu munsi si bwo bifuje ko rwagwa”

*Izi ngingo (101 na 193) zirasobanutse keretse uwazisobanura abiganisha mu nyungu ze.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije; Democratic Green Party of Rwanda,DGPR, kuri uyu wa 23 Nzeri 2015 ubwo ryaburanaga mu mizi na Leta y’u Rwanda yarezwe n’iri shyaka gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo ya 101 igena umubare wa manda umukuru w’igihugu agomba gutegeka igihugu. Iri shyaka n’Umwunganizi waryo basabye Urukiko rw’Ikirenga guhagarika Komisiyo yashyizweho kunganira Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga.

Uruhande rw'ishyaka Green party hamwe n'uruhande rwunganira Leta imbere y'ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu
Uruhande rw’ishyaka Green party hamwe n’uruhande rwunganira Leta imbere y’ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu

Urukiko rw’Ikirenga uyu munsi rwatangiye kuburanisha mu mizi ikirego cya DGPR nyuma yo kwanzura ko gifite ishingiro ku itariki 09 Nzeri uyu mwaka.

Dr Frank Habineza na bamwe mu barwanashyaka b’iri shyaka ryareze Leta y’u Rwanda bageze mu cyumba cy’Iburanisha saa mbiri zibura iminota micye;  bavuga ko biteguye kuburana mu mizi uru rubanza.

Ahagana ku isaha ya saa 08h30 ni bwo inteko iburanisha uru rubanza yinjiye iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Prof Sam Rugege wahise anasaba urega gusobanura ikirego cye nyuma yo kugisomerwa n’umwanditsi w’Urukiko.

Dr Frank Habineza yatangiye abwira Urukiko ko iri shyaka ahagarariye ryahisemo kuzana ikirego nyuma yo kubona ko abantu benshi batumva ubusobanuro bwa nyabwo bw’ingingo y’ 193 yo mu Itegeko Nshinga kandi ko ingingo ya 101 na yo ari ntayegayezwa.

Habineza yabwiye Umucamanza ko ingingo ya 193 itanga uburenganzira bwo kuvugurura indeshyo za manda aho kuba umubare wazo (mandats).

Ku ingingo y’ 101; Habineza yavuze ko kuyikoraho ari umuziro; aho yavuze ko igika cyayo cya nyuma kibisobanura, aho kivuga ko “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”; akavuga ko nta mpamvu n’imwe yatangwa kugira ngo ivugururwe.

Habineza wagarutse ku byaranze imiyoborere y’u Rwanda rwo hambere akanifashisha ingero z’ibihugu bituranye n’u Rwanda n’ibindi byo muri Afurika ko ibi byo guhindura Itegeko Nshinga bishobora kuzagusha u Rwanda mu bihe bibi.

Me Mukamusoni Antoinette wunganira iri shyaka; wavugaga ko abashyize ingufu mu guhindura Itegeko Nshinga ari na bo banarishyizeho ariko ko babikora bazi neza ko ibyo bashaka gukora bihabanye n’ibikubiye mu byo bashyizeho.

Asa nk’usobanura ijambo ku rindi mu magambo agize ingingo zerebana n’iki kirego (101 na 193); Me Mukamusoni Antoinette yagize ati “…Nta na rimwe umuntu yemerewe…; NTA NA RIMWE ifite icyo isobanuye mu Kinyarwanda; iyi ngingo ya 101 kuyikoraho ni umuziro; … bashyizeho uruzitiro ruyizitira ruvuga ngo nta na rimwe. Uyu munsi nibwo bifuje ko uru ruzitiro bashyizeho rwagwa?…”

Me Mukamusoni yavuze ko ingingo ya 193 bivugwa ko ari urufunguzo rw’iya 101 ari ukwigiza nkana kuko Umunyamategeko warishyizeho yasobanuraga indeshyo ya manda kuko igihugu cyari kivuye mu buyobozi bubi bityo uwategekana igitugu akaba yagabanyirizwa imyaka hagendewe kuri iyi ngingo ya 193.

Iri shyaka rirega Leta; risaba Urukiko rw’Ikirenga guhagarika Komisiyo iherutse gushyirwaho kunganira Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura no guhindura Itegeko Nshinga ndetse no guhagarika ibiganiro mpaka byose bikomeje gukorerwa mu nteko kuri iki gikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Abunganira Leta bavuze ko iki kirego kidafite Ishingiro aho babwiye Umucamanza ko mu bikigize (ikirego) bigaragaza ko hifuzwa gusobanura Itegeko Nshinga biteganywa n’ingingo ya 96 y’Itegeko Nshinga kandi ntaho bigaragara ko Leta ibiregerwa.

Me Rubango Epimaque; umwe mu baharariye Leta muri uru rubanza yifashishije igitabo cy’umuhanga w’Umubiligi Francis yasesenguye itegeko Nshinga avuga ko ari itegeko rishyirwaho hagamijwe kubaka igihugu no guteza imbere abaturage kandi n’iry’u Rwanda ari cyo rigamije.

Me Rubango avuga ko hagendewe ku irangashingiro ry’Itegeko Nshinga na zimwe mu ngingo zirigize; abaturage ari bo bashyiraho Ubutegetsi nta gahato ntetse ko ari na bo bitorera bakanashyiraho iryo tegeko biciye muri kamarampaka.

Agaruka ku ngingo zigarukwaho mu kirego; Me Rubango yavuze ko ingingo ya 101 idasobanura gusa inshuro Perezida ashobora gutorerwa kuyobora u Rwanda kuko ibika byayo byombi bigaragaza ko ‘mandat’ ivugwamo ivuga manda z’ubwoko bubiri ari bwo; manda ijyanye n’imyaka n’ijyanye n’inshuro Perezida ashobora gutorerwa.

Ku ngingo ya 193; Me Rubango avuga ko ibivugwa n’uregwa nta mushinga w’ivugururwa ryayo ushobora kwakirwa; Me Rubango avuga iyi ngingo ivuga inzira zikoreshwa mu kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ibyifuzo bya Green Party ngo nibitubahirizwa ngo izitabaza Umukuru w’igihugu nyuma yo kuburana na Leta nk’uko Frank Habineza yabibwiye abanyamakuru nyuma y’iburanisha.

Ati “…Urukiko rw’Ikirenga ntabwo ari rwo rwa nyuma; Itegeko Nshinga riteganya ko Perezida wa Repubulika ari we murinzi mukuru waryo; hari uburyo bwemewe n’amategeko dushobora kuba twamutakambira tukamubwira tuti nyabuneka ibyo bariya bantu bari gukora si byo, ni yo ntera ya nyuma.”

Imyanzuro y’uru rubanza izasomwa ku itariki ya 08 Ukwakira.

Dr Habineza yavuze ko ibyifuzo byabo nibitubahirizwa ngo bazajya k'umukuru w'igihugu
Dr Habineza yavuze ko ibyifuzo byabo nibitubahirizwa ngo bazajya k’umukuru w’igihugu

Photos/J.Louis Uwishyaka

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Iri shyaka ndarikunda.

    • iri shaka niryo shyaka riri muri opposition democratique naho abandi baratubeshya ndavuga mu rwanda.

  • Ahaaaa!

  • ngo ni ntayegayezw???? none se abanyarwanda bashyiraho ikintu kibarusha ingufu? jye ndumva maitre green Party ari kwigiza nkana kuko abanyarwanda nibo bari hejuru y’itegekonshinga siryo ribari hejuru btyo icyo twashaka kongeraho cg se gukuraho kiraba, ahubwo igisigaye ni ukureba what majority ishaka naho ibya green n’ibijyane mu mu bidukikije ntituyobye. Icyakora akunda kuvugwa mu bitangazamakuru ubu nicyo ashaka nibamuvuge yitahire ake arakarangije

  • Green Party mukomereze aho turabashyigikiye nimwe mwenyine mwashoboye kugaragaza ko muhagaze kigabo mugihe abandi bose intero ari imwe, nimwe nanone urwanda n’abanyarwanda bakeneye muri ikigihe gisa nigikomeye,
    mukomeze mutugaragarize icyo mushoboye natwe tuzabaha amajwi yacu.

    • Wowe na nde??

  • Turabanyarwanda these ngewe sibyumva abobangabobavugurura itegeko aribandinicyobashakaugeraho?icyonababwiraubumugihuguntindushakaumuntuundutegekeshaubwengenkahoayoborainka ntabwoturinkarero turamusabakoatamgademukarasimugihuguamashyakayohazeyoseakanabanabacubahenzehazebakazabagatora,bitarabanabi

    • UGIZE NGW”IKI BOSS?!

  • Ndizera ko prof Rugenge azitwara nkumunyamategeko atazitwara numunyapolitiki. Ikirego cya green party kirasobanitse.

  • BADO TUNASONGA MBELE.

  • ABANYARWANDA TURI. HEJURU YAMATEGEKO CG AMATEGEKO ARI HEJURU. YACU??????

  • Reka turebe Prof. RUGEGE uko azabyitwaramo. Turizera ko azi gusesengura neza amatageko. Turizera ko yasomye ingingo ya 101 akayisesengura neza. Iyo ngingo iravuga ngo “nta na rimwe”, “under no circumstances”, “en aucun cas”.

    Ingingo ya 193 nayo bamwe bitwaza bashaka guhindura itegekonshinga turizera ko nayo yayisomye neza akayisesengura. Muri iyo ngingo nta na hamwe handitse “Term Limit”. handitsemo “Term” gusa.

    Reka dutegereze turebe ko Politiki izaganza Amategeko

  • Oya,sinjya numva se bavuga ngo ntamuntu numwe uri hejuru yitegeko tugeze hejuru gute?

  • breaking news of next week on umuseke.rw: Dr.Habineza uhagarariye ishyaka rya green party yasanzwe iwe yishwe.icyamwishe ntikiramenyekana.polisi yataye muri yombi abakekaho ubugizi bwa nabi.lol

    • WOW! NICE COMMENT.

      • @WOW Thanks a lot! ntuzi uko kata zikinwa se?

        • Burya ntabapfira gushira koko! Burya turacyafite abantu b’abagabo!! . Dr Frank Habineza tiens bon !

  • Mu bihugu byateye imbere no body is a bove the law.aliko mu bihugu nilinyuma, amategeko yibera mu ku minwa gusa.nonese niba u Rwanda ruzategekwa nabapresida 145 ubwo ibyitegeko nshinga ntibizarutwa numugani? Murakize

  • Kurwanira gutegeka ibyo tumaz,iminsi tubibona ariko kurwanira guteza igihugu imbere nibwo tukibyunva kandi tukanabibonesh,amaso yacu.Abifuza guterana igihugu nkabakin,agapira nibabe baretse.umunyarwanda wubu siwe wacyagihe Ubu icyo tureba n,iterambere n,umutekano wa banyarwanda,ibindi n,amafuti utazabiduha uwariwewese ntibuzira ngobucye.Mandat yabaho itabaho ntituzategereza.Azibwiriza cyagwa tubimutegeke,kuko igikenewe turakizi.Namahoro umutekano ubumwe bw,Abanyarwanda n.ITERAMBERE.

  • Murarushywa nubusa umusaza wacu azatuyobora.aho yadukuye naho atugejeje, naho azatugeza,ni heza.ibindi muri gutabayangwa.

  • Ariko uziko u Rwanda rugifite abantu b’abagabo!!! Komerezaho Frank.

  • Rutaremara yadodeye Kagamé ikote none ikote asanze ritakimukwira akaba ashaka kuryongera yifashishije ubudodo bwajyanywe Kimihurura n’abaturage mu nkangara.Rutaremara yabonaga ko imyaka 14 ari myinshi none irangiye nta musimbura wa Kagamé ubonetse. Abantu nta soni bagira! Green Party mukoze amateka!

  • maze kubona ko hari abantu bibona nkinjiji kunva bateze amakiriro kumuntu umwe ubwose nibiki ngwiterambere ubuse nraruharw abanyarwarwanda bafite mwiterambere tudasoze hakorwa iki? ngewe ndemeranya nahabineza muvuga iterambere kuri sitade nshya kukibuga kindege……!kuki????? ntimukatubenshye umusaza simugaya ibyo yakoze nibyo arko yari mukazi naveho tugahe undo

  • Ndikinani cyananiye abanzi abagome nabagambanyi, ubu arihe?

  • Igikoresho cy’ubutegetsi……. Ngo bazatakambira Kagame !!!!! Ariko ariko mwagiye mureka gukina kumubyimba wa ba nyarucari…… Fasha Kagame abone uko yemeza kumugaragaro ko nta tegeko yica ahindura ingingo we ubwe yashyizeho avugako ari nta yegayezwa ….. Naho ayo mahomvu yandi ntayo dukeneye kumva…. Ubaye intwari wamusaba kureka kwambura ba nyarucari duke baririraho ngo aduteguze amatora atampaye agaciro…

  • Mujye Mwiyumvirira. Buri Kintu Kigirg Igine Cyacyo. Tubirekere Ababishinze.

  • Tubiharire abacamanza kuko bazi amategeko kuturusha babifitemo uburambe gusa bazarebe ibifitiye inyungu abanyarwanda kuko amategeko bose kuko aribo afitiye inyungu

  • Turashaka nka banyarwanda ubutegetse byiza bufitiye abanyarwanda akamaro ubudusubiza inyuma ntitubura shaka ubwonge gusubiza abanyarwanda muntambara

Comments are closed.

en_USEnglish