Digiqole ad

Nta Munyarwanda uri mu Bisilamu 717 baguye mu mutambagiro mutagatifu-Mufti

 Nta Munyarwanda uri mu Bisilamu 717 baguye mu mutambagiro mutagatifu-Mufti

Sheikh Ibrahim Kayitare atanga ubutumwa bwe kuri uyu munsi

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim yatanze ihumure ko mu Bisilamu bagera kuri 717 baguye mu mutambagiro mutagatifu i Mecca muri Saudi Arabia nta Munyarwanda urimo.

I Mecca mu mutambagiro mutagatifu inkomere n'abapfa bakomeje kwiyongera (Photo: CNN)
I Mecca mu mutambagiro mutagatifu inkomere n’abapfa bakomeje kwiyongera (Photo: CNN)

Kuri uyu wa kane, mu gihe Abisilamu bo mu Rwanda bishimira umunsi mukuru bita “Iddil-Adhuha”. Hari itsinda ry’Abisilamu b’Abanyarwanda 74 berekeje i Mecca mu mutambagiro mutagatifu.

Kujya i Mecca mu Mujyi mutagatifu w’Abisilamu ukahakorera umutambagiro mutagatifu ni itegeko ku Mwisilamu wese, buri mwaka ibihumbi n’ibihumbi bihurirayo kugira ngo bubahirize ibyo idini ribasaba.

Gusa, hafi buri mwaka, abatari bake basiga ubuzima mu gace ka Mina kari muri km 5 uvuye Mecca, aho abitabiriye umutambagiro mutagatifu bajya gutera amabuye inkingi yitwa ‘Jamarat’ ishushanya Satani.

Iyo nkingi ishinze aho ngo Satani yageragereje Aburahamu bafata nk’intumwa ikomeye, aho niho abenshi basiga ubuzima.

Mu kiganiro twagiranye na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim yadutangarije ko mu Banyarwanda bariyo nta we uri mu bapfuye cyangwa abakomeretse.

Yagize ati “Nabajije kare abayoye itsinda ryacu AMUR (umuryango w’ivugabutumwa rya kisilamu mu Rwanda), navuganye n’uyoboye itsinda (ririyo) ambwira ko Abanyarwanda bose bari kumwe, nta kibazo, ntabwo ndabona amakuru neza, gusa twavuganye ko aza kumbwira. Kare twavuganaga bari muri Hoteli nta kibazo bafite.”

Mufti Kayitare yatubwiye ko ubwo yavuganaga n’uyoboye itsinda ry’Abisilamu 74 b’Abanyarwanda bari Mecca yari ataramenye iby’urupfu rwahitanye abasaga 700, gusa ngo yamusabye gukurikirana neza akaza kumubwira.

BBC ivuga ko aba bantu baguye mu mutambagiro w’uyu mwaka ni bo benshi mu myaka 25 ishize.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ivyizerwa biragwira!!!!!

    • Bigwira gute? Ese wowe wizera ibiki? Upimisha uwuhe munzani?

  • Ujye uha agaciro ukwemera kwa mugenzi wawe abantu basenga kwinshi harabasenga inbwa inka ibishushanyo ryangombe umuntu nikwinshi Ariko imana izaba umuntu kugiti cye respect

  • Sinzi niba urubuswa bwadusaritse cyangwa aramagini adukoresha.Niba igihugu byabereyemo kivugako kitari cyatangaza ubwenegihugu bw’abapfuye,uyu ibyavuga abikuye he?

    • UBANZA AHUBWO WOWE UTAZI GUSOMA: YAVUZE KO YABAJIJE ABAYOBOYE DELEGATIONS ZABAGIYEYO BAKEMEZA KO NTAWE BAJYANYE UBURAAAAAA

  • Imvugo y umuntu ihita igaragaza indero y umuntu

  • Ubundi se baba bajya gukora yo iki?,mwabonye abantu bagira umuvunďo kandi bagiye gusenga ? ??,ni kure kibuga cy’umupira se?

  • Ntawe ubabujije kujya muli uwo mulinda ngo ni gusenga izo mana zabo ariko umuntu abamenyera ku mbuto bera

  • SORRY MULI UWO MUVUNDO NGO NI AMASENGESHO

    • Wowe usenga ute? Kandi ubwo wasanga barakwinitse mumazi ngo uhinduke UMUVUNDE nako UMUVUNDO? Ntukagaragaze ubwenge buke bwawe. Jya wiha akabanga.

  • Wowe ufite ubwenge byinshi the islamist we!,ubwenge bwo gukora ubugome ku isi yose murazwi njye ndeka ibyanjye bizwi nanjye n’IMANA yanjye nsenga

Comments are closed.

en_USEnglish