Gitwe: Uruhinja rwahiriye mu nzu rutabarwa n’ubutwari bw’umugore
*Musabyemariya yagaragaje ubutwari yinjira mu nzu akiza umwana
*Abaturage b’umudugudu bashimiwe umuco mwiza wo gutabarana
Saa tatu za mugitondo kuri uyu wa gatatu urugo rwa Jonathan Niyomufasha utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama rwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu nzu harimo umwana w’uruhinja wari ku buriri, uyu mwana yarokowe n’umugore wagize ubutwari akinjira mu muriro akamuvanayo atarashya.
Ba nyiri urugo bari bazindutse bajya kumurimo, amashanyarazi ngo yari yabuze maze agarutse agaruka ku gipimo kiri hejuru umuriro uhera hejuru mu gisenge uvamo inkongi.
Abaturage babonye umwotsi mwinshi hejuru y’inzu ya Niyomufasha bihutiye gutabara bifashisha amashami y’ibiti mu kuzimya inzu n’ibindi.
Umwe mu batabaye mbere yabwiye Umuseke ko icyumba cyafashwe n’inkongi ari cyo cyari kirimo umwana muto uryamye ku buriri.
Uyu yagize ati “Twabanje gutinya kwinjira mu nzu kuko umuriro wari umaze kuba inkekwe. Maze umubyeyi umwe wakoraga uturimo aha hafi agira ubutwari yinjira mu nzu atitaye ku muriro aterura umwanya mu cyumba aramusohora mu muriro, turatangara.”
Uyu mwana w’ikigero cy’umwaka umwe yahise yihutanwa kwa muganga ku bitaro bya Gitwe ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze kuko umuriro wari watangiye kumugeraho wamutwitse ku musaha umwe.
Abaturage b’umudugudu wa Karambo ubwabo nibo bajimije iyi nkongi yari yafashe uru rugo kugeza bayicogoje itangije inzu yose nubwo yangije bimwe mu bikoresho muri iyi nzu.
Justin Rwema umuyobozi w’umudugudu wa Karambo yashimiye ubwitange n’umuco w’aba baturage wo gutabarana vuba aho rukomeye, avuga ko uyu muco w’ubutwari ukwiye kubaranga buri gihe.
By’umwihariko buri wese hano akaba yatangariye akanashima ubutwari bw’umugore witwa Mediatrice Musabyemariya wahangaye umuriro akinjira mu nzu agasohora umwana wari watangiye gushya.
Photos/Damyxon/Umuseke
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango
23 Comments
Uyu mugore ni intwali kabsa kgira umwete wo kwinjira munzu haka ugakuramo umwana ni ibintu byo gushimirwa kabsa Imana yonyine imwongerere umugisha kandi uriya mugabo kbsa amushimire byimazeyo
imana imuhe umugisha
Imana imuhe umugisha uyu mubyeyi nukuri
Uwiteka yongerere imigisha uwo mudamu. Yokeze igikorwa cy’ubutwari benshi bari batinye!
Imana ihabwe icyubahiro kandi uwo mugore atubere urugero. Gusa iyi miriro nayo ababishinzwe bari bakwiye kwikubita agashyi!?
Imana ihe umugisha uyu mubyeyi ni ukuri urukundo rwa kibyeyi nirwo rwamushoboje.
imana ihe uwo mubyeyi umugisha warokoye uwo mwana kandi nabo babyeyi bazamushimire kuko igikorwa abakoreye nicyu butwari pe
Yesu aguhe umugisha mubyeyi mwiza. No kwakiriza abana mu rusengero ntitukabihinyure birimo ibanga. Imana ihimbazwe kubwo kurinda icyo kibondo
uyu MEDIATRICE MUSABYEMARIYA ni intwali pe! yagaragaje urukundo rwa kibyeyi. Imana yonyine izamwiture bikwiye kko njye ndi umubyeyi w”uru ruhinja sinabona icyo mwitura ngo numve nyuzwe. Ndizera ko ariwe mutegarugori umuseke uzahemba niwongera guhemba abategarugori b”intwari. Ese we ntiyahiye? umwana ubu ameze ate?
Imana imwongerere imigisha nawe ijye imuramira igihe cyose kubwo kuramira iki kibondo cyiza. Ariko se ubundi ni gute ababyeyi bigiriye mu kazi bagasiga umwana w’umwaka 1 mu nzu ari wenyine? byibura iyo nubundi bamumusigira ko ari umuturanyi? Erega niyo atashya ashobora no kwangizwa na byinshi ni muto byo kudasigara mu nzu wenyine pe!!!!!!
Iyi nkuru irashimishije. Imana ihe umugisha uwo mubyeyi.
Mana nukuru ndagushyimye cyane kubwo igitngaza wakoze. Uyu muryango wa Joinathan na Alodie ndabakunda mwatuvereye urugero rwiza I butare muri campus.
Imana ishimwe cyane ko umwana yarokotse kandi uwo mubyeyi wakijije umwana Imana yonyine izamuhe umugisha, gusa mushireho no tumushimire dushyiraho na 2000 nawe azibukirwe ibyiza yakoze
Jonathan na Alodie mukomere
Uyu mubyeyi bamuhe uriya mwana amwirerere kuko nta babyeyi afite.Birantangaje kubona nta hantu havugwa ukuntu umwana w’uruhinja yari mu nzu wenyine.Ni inkuru cyangwa ituzuye
imana imuhe umugisha.
u Rwanda rukeneye abantu beza nkuyu.anyway Imana imuhezagire ni ukuri
BIRANDENZE, BAZAMUMUHE AMUBERE MARAINE BYIZA CYANE!
Mungu asifiwe,Mediatrice Imana imuhe umugisha!
Mana Nshimwa gusa. Abantu beza kandi bitannga ndetse bitanga kugeza aho bapfira n’abandi burya baracyariho. Medi, Imana Izaguhembe pe kandi ndabizi izabikwitura. Imana rero iri garagaje ni kuriya Imana igende itwigarariza pe utanze urugero rwiza rw’ubutwari. Jonathan nawe Alodie mushime Imana yo yarokoye umwana naho ibyangiritse byo iyakijije ubwana ikoresheje Mediatrice izabisana mutangare.
REG ikwiye gukosora imikorere yabo kandi ikajya inatanga indeminite kubantu bangirijwe butewe n’imikorere mibi yabo. Ibi bikwiye kumenyeshwa REG kuko ubutaha cg ubu ngubu tugomba guharanira uburenganzira bwacu kuri service mbi itanzwe ku kigo nka kiri.
Gusa mbere nambere nugushimira Imana kubwiki kibondo kiyagira uko gisa,nuyu mubyeyi Imana imuhe umigisha,kandi tutirengagije ko kuri kigihe umintu abaho yabanje gukora kandi uyu mwana akeneye gukurira ahantu heza so ndumva bataramutaye ahubwo bari bagiye kukazi ntitwitiranye ibintu nta mubyeyi wasiga umwana wenyine.
murakoze kwihanganisha uyu muryango. ariko ndatekereza ko abagaya uyu muryango nuko inkuru ituzuye umwana ntibamusize munzu wenyine yarikumwe numukozi ariko Umukozi ashiduka inzu ishya atinya kwinjira mo nibwo yahuruzaga abaturanyi mwirenganya ababyeyi bari bazindukiye mukazi kuko bafite nundi mwana ugenda uwo akurikira wari wasigaranye numukozi. murakoze
Mana yera ndagushimiye kubwibitangaza wakoreye Umuryango wa Jonathan .
Ineza bagira wakoze kuyibitura en avance.
Komeza uhe umugisha abowakoresheje Bose.
Kandi ube kumwe n’uyumwana kugeza akize agasubira kwiyumvamo ubuzima buzima.
Koresha ikigo gishinwe amashanyarazi kigire uruhare mwisanwa ry’iyinzu ndetse n’ibindibikoresho byangiritse.
Mwizinarya Yesu niho mbisabye nizeye
AMEN
Imana ishimwe uyu ni umubyeyi Uwiteka azabimwibukire.
Imana ishimwe cyaneee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.