Ihuriro rya munani rihuza abanyarwanda baba mu mahanga; Rwanda Day, rigiye gutangira i Amsterdam mu Buholandi…Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarirwa mu bihumbi bine nibo bategerejwe. Umubare munini w’aba wamaze kugera kuri RAI Amsterdam ku nzu mberabyombi iberaho iri huriro….Kurikira Umuseke ku makuru arambuye kandi buri kanya kuri iri huriro…. 12.35PM: Abamaze kugera aha bari kwitegura […]Irambuye
Mu mujyi wa Amsterdam ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hageze abanyarwanda benshi cyane baje kwitabira Rwanda Day ya munani. Barahurira kuri uyu wa gatandatu kuri nyubako mberabyombi ya RAI Amsterdam baganira cyane ku cyo bakora nk’abanyarwanda baba hanze mu guteza imbere igihugu cyabo. Mbere y’iri huriro kuri uyu wa gatanu habanje inama […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, tariki 02 Ukwakira, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagaragaje umugabo n’umugore bakora umurimo w’ubucungamutungo bakekwaho ubufatanyacyaha n’abo bakorera ibaruramari mu kunyereza imisoro igera kuri Miliyoni 350 bakoresheje inyemezabwishyu z’impimbano. Dorcella Mukashyaka, Umuyobozi wa RRA wungirije ushinzwe Serivise z’abasora yavuze ko aba bafashwe bakoranaga na Kompanyi yitwa ‘Quincallerie des Anges’. Ati “Iyo […]Irambuye
Nyuma y’aho akarere ka kamonyi kaziye ku mwanya wa 28 mu kwesa imihigo ya 2014/15, ku wa kane kakoze imenyekanisha bikorwa n’abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byahigiwe kugerwaho aho bigeze, Kamonyi yabaga iya kabiri cyangwa iya gatatu mu mihigo irashaka kwisubiza imyanya yayo ubutaha. Abafatanyabikorwa b’aka karere barimo ADRA-Rwanda, CARSA Medicus/ CEFAPEK […]Irambuye
Impanuka idakomeye cyane yibasiye igice cy’inyubako ya Land Star Hotel, gakoreramo Agaseke Bank ishami rya Remera, gusa nta muntu yahitanye, n’ibyo yangije si byinshi cyane. Abakozi b’iyi Banki, n’abaturanyi baje gutabara inkongi igitangira bavuze ko iyi mpanuka yatangiye mu masaha ya saa munani z’amanywa (14h00); bagashimira Polisi y’u Rwanda kuba yatabariye igihe, ikazimya inkongi itarangiza […]Irambuye
Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Murambi, ahazwi nko mu rugabano habereye impanuka ikomeye y’imodoka nto itwara abagenzi (Taxi Mini bus) “Toyota Hiace” yarenze umuhanda, abantu bane (4) bahise bahasiga ubuzima, abandi 10 barimo n’uwari uyitwaye barakomereka bikomeye cyane. […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko hari ubusesenguzi burimo gukorwa ku busabe bw’abantu banyuranye basabye gutangira gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane ubushakashatsi, no gukurikirana ibihingwa biri mu mirima, mu gihe abifuza iri koranabuhanga bo ngo bategereje ko inzego zishinzwe umutekano zibemerera kurikoresha. Umushinga ‘One Acre Fund-Tubura’ wasabye bwa […]Irambuye
*Ibitangazamakuru by’u Rwanda birakennye ku buryo hari ibihemba bamwe abandi bikabareka, *Ubukene mu banyamakuru butuma birengagiza amahame y’umwuga bagashukishwa amafaranga, *Hari abasanga Leta ifite uruhare mu gukenesha abanyamakuru, *Hari ababona ko abanyamakuru bazarangiza ibibazo by’ubukene ubwabo bafashijwe na Leta n’abashoramari, *Ruswa shingiye ku gitsina mu itangazamakuru na yo irafata intera. Mu cyegeranyo cyatangajwe n’Umuryango urwanya […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 30 Nzeri Urukiko rwamenyesheje impande zombi ko Minisiteri y’Ubutabera itumijwe kugira ngo isobanure imishyikirano uwunganira uregwa yavuze ko ari kugirana n’iyi minisiteri. Ni icyemezo cyasomwe mu masaha ya saa sita; mu gihe […]Irambuye
Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rigenga igenzura ry’ibicuruzwa birimo amavuta asigwa ku mubiri no mu mutwe, ibisigwa ku munwa, ku ngohe n’ahandi, Minisitiri w’ubuzima arasaba abaturaranda kureka gukoresha ibintu bibangiriza ubuzima byabujijwe n’itegeko, kuko ngo bishobora kubatera indwara nka Kanseri n’izindi. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko itegeko rishya ryemejwe muri tariki o5 Kanama, rigena […]Irambuye