Digiqole ad

Kompanyi zatwaye abagenzi neza mu 2013/2014 zahembwe

 Kompanyi zatwaye abagenzi neza mu 2013/2014 zahembwe

Minisitiri James Musoni (hagati) na bamwe mu bayobozi b’amakompanyi yahawe ibihembo

Ikigo cy’igihugu cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 cyatanze amashimwe kuri za Kompanyi zitwara abantu mu Rwanda, hagamijwe kuzishishikariza kunoza serivisi ziha abanyarwanada mu bwikorezi mu Ntara no mu mujyi wa Kigali. Muri rusange Komanyi ya Omega Car mu gutwara abantu mu Ntara na City Center Transport Cooperative muri Kigali nizo zabaye iza mbere.

Minisitiri James Musoni (hagati) na bamwe mu bayobozi b'amakompanyi yahawe ibihembo
Minisitiri James Musoni (hagati) na bamwe mu bayobozi b’amakompanyi yahawe ibihembo

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu kirebana no gushimira Kompanyi zitwaye neza mu gutwara abantu. Mu Rwanda habarurwa kompanyi zemewe gukora uyu murimo zigera kuri 38 (imibare ya 2012).

Muri izi harimo izitwara abantu zikoresheje Minibus, Coaster, Bus nini na Taxi Voiture zikorera mu mujyi wa Kigali, mu Ntara cyangwa zijyana abantu mu bihugu bikikije u Rwanda.

Mu gutwara abantu mu Ntara, Kompanyi ya HORIZON Express niyo yabaye iya mbere n’amanota 23,1 kuri 35. Igihembo cyayo kikaba cyashyikirijwe Girbert Bihira umuyobozi wayo akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora uyu murimo mu rwego rw’abikorera.

Ababaye aba kabiri mu gutwara neza abantu mu Ntara ni Kigali Coach Tours &Travel Ltd.

Mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali abahize abandi mu gufata neza ababagana ni Remera Transport Cooperative yagize amanota 25,7 kuri 35. Umwanya wa kabiri ufatwa na Royal Express Ltd.

Naho mu mashyirahamwe atwara abagenzi na Taxi Voiture abaje imbere y’abandi mu gutanga servisi nziza ni Airport Taxi Drivers of Kigali (ATAK) n’amanota 35/35.

Ibi byiciro byose bishyize hamwe muri rusange Omega Car niyo yabaye iya mbere mu Ntara naho City Center Transport Cooperative iba iya mbere i Kigali.

Maj. Patrick Nyirishema umuyobozi mukuru wa RURA yavuze ko ibyo bashingiraho batanga ibi bihembo ari uko abagana izi kompanyi bakira serivisi bahabwa, imiterere y’ibinyabiziga batwarwamo, kudatinza abagenzi mu mayira n’ibindi.

Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo we yasabye aba batwara abanyarwanda kurushaho kumva ibyifuzo by’abo batwara kuko aribo baha serivisi kandi bakeneye guhabwa serivisi zinoze.

Abahawe ibihembo bavuze ko bibateye ishyaka ryo kurushaho kunoza serivisi batanga kandi bazarushaho kumva impungenge n’ibyifuzo by’ababagana.

Minisitiri James Musoni na MajPatrick Kayishema uyobora RURA muri uyu muhango
Minisitiri James Musoni na MajPatrick Nyirishema uyobora RURA muri uyu muhango
Girbert Bihira umuyobozi mukuru wa Horizon Express yabaye iya mbere mu gutwara abantu mu Ntara
Girbert Bihira umuyobozi mukuru wa Horizon Express yabaye iya mbere mu gutwara abantu mu Ntara
 Minisitiri Musoni atanga igihembo kuri umwe mu bahize abandi mu gutwara abantu
Minisitiri Musoni atanga igihembo kuri umwe mu bahize abandi mu gutwara abantu

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Félicitations Thacien! OMEGA!

    • Ni byiza ariko byari kurushaho iyo muduha byibuze batatu ba mbere muri buri cyiciro no muri rusange.

  • Ibi bintu habamo kubogama turasaba Rula gutanga Ibyo bashaka Ko agence zajya zikurikiza bakabishyira ahabona maze abagenzi akaba aribo bitangira amanota aho kuzana abakozi ba Rula Kuko baza Umuntu wese abona ko aricyo baje Gukora kandi bakirinda guhura n abayobozi ba agence mukazi kabo

  • Ubwo se mwabuze kubaza abagenzi Mukura he amakuru??
    izijya mu ntara sinzizi zose ariko Horizon na Volcano mbizi cyane rwose.
    Horizon ntago ikiri Express. baba sure ko ubonye Ticket ukaza no kugenda ariko kuba waguze ticket ya sa saba ugahaguruka sa saba na 45 ni ibintu bimenyerewe

  • Horizon icyambere nyemerera ifite aba chauffeurs bagira ikinyabupfura,batwara imodoka bitonze sinka bya bihubutsi byo muri volcano!!!Bakomereze aho rwose turabashima

  • Yewe Horizon irantangaje kuko sinibaza ko yaza imbere ya Virunga. Zose njya nzitega ariko uretse no gukererwa Horizon inagira umwanda, uzi intebe zabo ko utinya kwegamaho. Ubutaha byaba byiza ni abagenzi babigizemo uruhare.

  • Ni gute Omega yabaye iya mbere muri rusange Ariko nta kiciro cyihariye yabayemo iya mbere… Is it possible??

    • Abanyamakuru mujye mwandika mufite ubusesenguzi. Ni gute muvuga ko Muri rusange Komanyi ya Omega Car mu gutwara abantu mu Ntara. mukagaruka mukavuga ngo: Mu gutwara abantu mu Ntara, Kompanyi ya HORIZON Express niyo yabaye iya mbere n’amanota 23,1 kuri 35. Ibi byavugwa ngwiki?

      Nonese turamenye iya mbere ari iyihe muri izi 2. Ese ubundi mwatanze amanota mushingiye guki? Izo si techniques?

      Murabura kutugarurira PROMOTION, ngo muratanga amanota. Promotion ni iki yababangamiyeho? Ngo yatangwaga mu kajagari! hanyuma umuti bikaba kuyikuraho. Kuki mutabagiriye inama uko bazitanga.

  • Congratulation to OMEGA CAR’s Shareholder and Staffs Specially Thacien.Mukomereze aho.

  • Si nabivuze dore rero ubutaha Rula rwose mujye mushakira amanota mu bagenzi kandi mukoreshe abantu bigenga mu gutanga amanota habemo kutabogama naho abo muzana baza birebera ba boss bakaba bwira iki bazanye naho ubundi byazagera ho ntihagire uwitabira ibyo birori kuko baba bazi uza gutsinda

  • Ark Ubundi wabwira gute ukuntu capital itaza no kumwanya wa 3 kandi ariyo yazanye ikoranabuhanga muri ticketing kandi ariryo bose bagenderaho Ubu bazanye no Kugura tike Kur Mobil mony ugura tike wicaye murugo cg aho ushaka utabanje guhamagara cg kujya kur agence ngaho da

Comments are closed.

en_USEnglish