Digiqole ad

U Rwanda rwiteguye gukorana na Congo Kinshasa mu guhashya FDLR – Kabarebe

 U Rwanda rwiteguye gukorana na Congo Kinshasa mu guhashya FDLR – Kabarebe

Ifoto y’urwibutso intumwa z’u Rwanda n’iza DRC bifotozanya (Foto Twitter MINADEF)

Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame.

Ifoto y'urwibutso intumwa z'u Rwanda n'iza DRC bifotozanya (Foto Twitter MINADEF)
Ifoto y’urwibutso intumwa z’u Rwanda n’iza DRC bifotozanya (Foto Twitter MINADEF)

Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yahaye ikaze mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, NGOYI Mukena.

Kabarebe yavuze ko u Rwanda na Congo Kinshasa bakoranye mu bihe byashize haba mu kurwanya ingabo zari iza CNDP zicika intege zivangwa n’ingabo za Leta ya Congo FARDC.

Ubwo bufatanye nk’uko Kabarebe yabitangaje ngo bwanabayeho mu kurwanya ingabo za M23 ubwo zatsindwaga, u Rwanda rugafata bamwe mu ngabo z’uwo mutwe bakajyanwa kure y’umupaka wa Congo aho bashyizwe mu nkambi mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yavuze ko u Rwanda na Congo Kinshasa bakoranye mu bikorwa byo guhashya inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, mu bikorwa by’ingabo bihuriweho byiswe UMOJA WETU.

Yagize ati “FDLR imaze imyaka 20 muri DRC iteza umutekano muke mu karere, ntitugomba kubibemerera, bagomba kurandurwana n’imizi.”

Kabarebe yavuze ko u Rwanda na Congo Kinshasa bifite inshingano ku baturage babyo, gushimangira umutekano nk’umusingi w’iterambere.

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yabwiye mugenzi we wo muri Congo ko yishimiye ko tariki ya 27 Kamena 2015, Gen Etumba yakiriye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, i Kinshasa Gen. Patrick Nyamvumba.

Yatangaje ko yishimiye ko inama nk’iyi y’umutekano ihuza Minisiteri z’ingabo z’ibihugu byombi yongeye kubaho kandi ikaba yabereye i Kigali.

Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri Congo Kinshasa, NGOYI Mukena wageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 23 Nzeri, yavuze ko yishimiye ibikorwa byiza Perezida Kagame yakoze mu Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira abaturage b’u Rwanda imbaraga n’umurava bakoranye nyuma yo kuva mu makuba ya Jenoside. Nazengurutse umujyi wa Kigali nitegereza, nabasaba kunshimirira Perezida Paul Kagame.”

Ngoyi yavuze ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda mu icuraburindi ubu akaba yararugejeje mu nzira y’icyizere.

Ati “Nkurikije ibyo niboneye i Kigali munyemerere mukomere amashyi abaturage n’ubuyobozi ku bw’imbaraga zigaragara bakoresha. Mfashe aka kanya kugira ngo mvuge ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umuntu waje ukenewe mu Rwanda.”

Minisitiri James Kabarebe yavuze ko mu byo baganiriye n’intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, harimo uko ingabo z’ibihugu byombi zakorana mu bitero byo guhashya no kurandura inyeshyamba za FDLR.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Hahahhhh ndabona umukwe numugeni bashimanye hasigaye gukora ubukwe. Ahubwo muzambwire nze kuvumba izo nzoga dore icyaka cyumpeshyi cyari kingeze ku buce. Aba cheris Rwanda + DRC ndabona utubizu mwaduhanye urukundo nirwogere

  • TURABYISHYIYE CYANE UBUNDI TUZE DUHANGANE NA FDLR ABA YIKINGIRAGA IKIBABA BAREKO DUSHOBOYE

  • BRO MINISTER NA CDS KUBWICYO GIKORWA TURIKUMWE
    100% KWI100%

  • Mucyo niba utari imbwa uri umusega

    • weho c uriki?

    • WEHO SE TU KWITE IKI NONEHO, KO MBONA UTUKANA GUSA

  • ALL THE BEST WITH ANOTHER INVASION…..UMU KONGOMANI YARA HUMUTSE MAGO AKIRI MURI 20 CENTURY…. NGAHO MUZIBESHYE…..KABILA WE ARI MU MAZI ABIRA EJO BUNDI BAZA MUTERA UMUGERI.

  • FDLR OYEEEEE!!!, TUZA TSINDA TUZANE DEMOCRACY IKWIYE ABANYARWANDA BOSE HATARIMO AMARIGANYA AGARAGARA MU GATSIKO KUBU.

  • twe turi tayari gukorana na Kongo guhashya iriya mitwe yigize akaraha kajya he, dukomeze dufashanye muri byinshi aho badukeneye batubwire nabo aho tuzabakenera tuzababwira usibye ko nkeka ari hake. Rwanda komeza ubere amahanga urugero

  • Pupupu! ntibikabe

  • kurwanya FDLR ninko gutera imigere kumacumu. Ntayomuzoshobora. Nkurunziza Pierre oyee.

  • Our Honarable Minister And Amry Cheif Of Comand We Are With U Kbsa.

  • Ibyo mwibwirako bishoboka gutsimbura FDLR byo mwibagirwe, musubize amerwe mw’isaho ahubwo mwitegure FDLR izabanyure hejuru, iyo mirwano mutegura niyo kwicisha abandi bahutu mwabuze uburyo mwica, muransetsa cyane iyo muvuga ngo muzafatanya n’ingabo za congo kurwanya abacunguzi, harya hashyize iminsi ingana iki muvuyeyo? Ibyo mwakorewe murabyibagiwe nonaha? Noneho se muzoherezayo bande batazi uko biba byifashe iyo mugiye gusetsa imikara, nababwira iki? Na nyina wundi abyara umuhungu.

  • Nasabaga abanyamakuru kujya babanza kunyuza amaso mu nkuru mbere yo kuyishyira online.

  • Yewe iyi ni byenda kunsetsa pee!!Kabarebe ati bafatanyije kurwanya M23?nuko nyine bose baba babiziranyeho ko ibiganiro byabo bose ari ukubeshyana,naho ubu byari bisekeje rwose

  • Amabuye,arakenewe,harabura iki ngo twinjire mugihugu kinjiji? Dukeneye indi pantagone.naho kurwanya fdrl,ntawayishobora. Ngayo nguko

  • ARIKO JASMINE WE AMABUYE NA FDRL BIHURIYEHE KOKO NUKO NYINE UVUGA IBYO UTAZI.

    AHO FDLR IRARA NAHO YIRIRWA TURAHAZI NAHO IRIRA TURAHAZI KANDI NABO BARABIZI UBWORERO CECEKA UTEGEREZE IKIGIYE GUKORWA.

  • Urwo rugamba rurakenewe maze izo nkoramaraso zive mu nzira kuko naho zitwa ko zahungiye zirakica abandi

Comments are closed.

en_USEnglish