Umuhanda mushya wa Masaka – Kabuga (6Km) watashywe kumugararo
Ni umuhanda wubatse mu buryo bugezweho ureshya na 6Km wubatswe ku nkunga y’Ubushinwa. Uyu muhanda uri gufasha abaturage batuye umuzosi Masaka n’inkengero zayo by’umwihariko abagana ibitaro bishya bya Masaka. Uyu muhanda watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri wuzuye utwaye miliyari 12 z’amanyarwanda.
Shen Yongxiang Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda wari waje gufungura uyu muhanda kumugaragaro yavuze ko igihugu cye inkunga kigenera u Rwanda izakomeza, kuko ubu bagiye gufasha mu kwagura ibitaro bya Masaka bikaba ibitaro byo ku rwego rw’igihugu.
Ati “Tugiye kandi gutera inkunga umushinga wo kubaka ishuri ry’ubuvuzi hafi y’ibi bitaro.”
Shen Yongxiang yavuze ko bishimira kubona inkunga baha u Rwanda ikoreshwa neza kandi ikagira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Abatuye i Masaka mu myaka mike ishize binubiraga cyane iyangirika ry’uyu muhanda, ivumbi cyangwa icyondo biteye ubwoba byahahoraga.
Mugiraneza Jean Bosco umwe mu batuye i Masaka, yabwiye Umuseke ko uyu muhanda ari igikorwa remezo gikomeye cyane kuri bo cyabagezeho.
Ati “Mbere uyu muhanda wari mubi cyane, ariko ubu nawe urareba…ababyeyi bajya kwa muganga ntibakigenda bicundugutura ku magare cyangwa za moto. Ni ibintu byo kwishimira cyane. Igisigaye ni uko hariya bagiye kongerera ibitaro abahatuye babishyura kuko bamaze kubabarira.”
Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abakoresha uyu muhanda kuwufata neza no kubahiriza amategeko agena ikoreshwa ryawo birinda impanuka.
Ndayisaba yavuze ko uyu muhanda ari umusanzu ukomeye muri gahunda yaguye y’Umujyi wa Kigali yo gutunganya imihanda ireshya na 104Km ahatandukanye muri Kigali.
Uyu muhanda wuzuye, wubatswe mu gihe cy’amezi 14.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
7 Comments
Dr. Kaberuka Oyee
ibikorwaremezo nkibi ni gihamya y’iterambere ry’u Rwanda, dushimire abashinwa babidufashijemo
Ibi bintu ni ibyo kwishimirwa na buri wese kabisa! Twibukiranye ko byose tubikesha imiyoborere myiza turangajwe imbere n’Intore Nkuru H.E Kagame udufasha gutsura umubano n’abafatanyabikorwa ngirakamaro. Ubihakana arebe bimwe mu bihugu duturanye binakize ku mutungo kamere. 2017 iradutindiye!!!!!!
NGAHO NATWE GASOGI BATWIBUKE DORE IVUMBI ICYONDO BITUMERERA NABI TURABASHIMIYE MWIBANDA KICUKIRO GUSA
ibikorwa nkibi nibigere no Kuri Kamonyi bireke kuguma muri Kigali gusa.
icyo nicyo dushimira leta yacu ikibazo nuko bibanda kicukiro koko DORE ZA NYAMIRAMBO TUMEREWE NABI NIVUMBI NATWE MUTWIBUKE TURABANYARWANDA NKABANDI
Turi gutera imbere buhoro buhoro
Comments are closed.