Inkuba, imvura idasanzwe, inkangu n’ibindi biza bikomoka ku bidukikije ni ibintu byabagaho na cyera bikaba byahitana ubuzima bw’abantu. Ariko icyo gihe abanyarwanda, kimwe n’abantu bo mu yandi mahanga ngo bagiraga uburyo bwa gakondo yabo bwo kugabanya ingaruka biteza. Minisiteri ifite gukumira ibiza nshingano ivuga ko uburyo bwa gakondo buramutse butangiye gukoreshwa yaba ari inyongera nziza […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, ubwo yatangizaga inama rusange ya 84 y’ihuriro rya police mpuzamanga (Interpol) iri kubera i Kigali kuva muri uyu wa mbere tariki 02-05 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame yavuze ko Isi yugarijwe n’ibyaha byambukiranya imipaka bijyana n’iterambere ryihuta ririho, avuga ko ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu muri Interpol mu kurwanya ibi byaha ari umuhate […]Irambuye
Police y’u Rwanda niyo yari imaze igihe iyoboye umuryango uhuza abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuri iki cyumweru nibwo mu nama y’aba bayobozi umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yashyikirije mugenzi we wa Uganda IGP Gen Kale Kayihura ububasha bwo gusimbura u Rwanda kuri uyu mwanya. IGP Kayihura akaba […]Irambuye
*Umuganda ni umwanya wo gukorera hamwe, no kurinda ibyagezweho, *U Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ubu ruzwiho ibindi bikorwa byiza, *Ubuzima bwiza bugomba kujyana no gukora Siporo, Mu muganda wo gutera ibiti ku musozi witwa Bwiza bwa Gasogi, uherereye mu mudugudu wa Ruhangare, mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera, […]Irambuye
Ikigo kitegamiye kuri Leta cya Kepler hamwe na UNHCR Rwanda ku bufatanye na Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza kuri uyu wa gatanu bafunguye kumugaragaro gahunda y’amasomo ya kamanuza mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, gahunda yatewe inkunga na IKEA Foundation. Nibwo bwa mbere ku isi inkambi y’impunzi igiye gutangirwamo amasomo ku rwego rwa kaminuza. […]Irambuye
Abaganga b’ababyaza babiri n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe ku mirimo yabo bakekwaho imikorere mibi yaba yaragize ingaruka ku murwayi. Ni nyuma y’amakuru y’impfu z’ababyeyi bagera kuri batanu mu gihe cy’amezi atatu ashize bapfuye babyara. Muri aba babyeyi bapfuye umwe muri bo umuryango we urashinja ibitaro uburangare kuko yabazwe abyara umuriro wabura bakamurika […]Irambuye
UPDATED 30/10/2015 5h40hPM *Amatora yabaye mu muhezo w’umuntu wese utambaye umwambaro wagenewe Avoka; * Me Kavaruganda yatowe ku majwi 400 kuri 506 bari biyandikishije kuri list y’itora; *Imfabusa ni hafi 1/4 cy’abatoye Umukandida umwe rukumbi wahatanaga muri aya matora; *Mbere na nyuma y’amatora hari abatavuga rumwe ku mukandida umwe rukumbi Ku gicamunsi cyo kuri uyu […]Irambuye
*Umushinga mushya w’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite bari mu Nteko, *Uyu mushinga urimo ingingo ya 172 iha Manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 Perezida wese uzatorwa muri 2017, *Perezida watowe nyuma ya 2017, nasoza iyi myaka 7, azaba yemerewe no kwiyamamaza muri Manda y’imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa inshuro imwe, *Iyi myaka 7 si iyagenewe Perezida Paul Kagame gusa […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi wahagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga ihuza Afurika n’Ubuhinde (India Africa Summit), yashimangiye icyifuzo cy’Ubuhinde na Africa cyo guharanira impinduka mu Muryango w’Abibumbye ‘UN’, utwo turere twombi natwo tukabona abaduhagararira mu kanama gakuru k’umutekano n’ijambo ritari munsi y’iryabandi. Iyi nama ihuza Africa n’Ubuhinde iri kuba ku nshuro ya gatatu i New Delhi. […]Irambuye
Mu kiganiro cyabereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Twahirwa Antony ushinzwe urwego rusesengura ibyakusanyijwe mu iteganyagihe no kubitangaza yabwiye abanyamakuru ko kiriya kigo gifite inshingano yo guteganya uko ikirere kizamera mu gihe runaka ariko ngo ntibagena uko kizamera. Iki kigo kivuga ko abibaza ko ihindagurika ridasanzwe ry’ikirere ryiswe El Ninho ryahagaze kuko nta mvura idasanzwe iragwa […]Irambuye