Digiqole ad

El Ninho yatangiye, imvura iri imbere niyo nyinshi kurushaho – Meteo Rwanda

 El Ninho yatangiye, imvura iri imbere niyo nyinshi kurushaho – Meteo Rwanda

Izi za Mudasobwa zifashishwa mu gukorasanga no gusesengura ibipimo biva mu makusanyirizo( meteo stations)

Mu kiganiro cyabereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Twahirwa Antony ushinzwe urwego rusesengura ibyakusanyijwe mu iteganyagihe no kubitangaza yabwiye abanyamakuru ko kiriya kigo gifite inshingano yo guteganya uko ikirere kizamera mu gihe runaka ariko ngo ntibagena uko kizamera. Iki kigo kivuga ko abibaza ko ihindagurika ridasanzwe ry’ikirere ryiswe El Ninho ryahagaze kuko nta mvura idasanzwe iragwa atari ko bimeze kuko ibyatangajwe ari iteganyagihe atari ingengabihe.

Izi za Mudasobwa zifashishwa mu gukorasanga no gusesengura ibipimo biva mu makusanyirizo( meteo stations)
Izi za Mudasobwa zifashishwa mu gukorasanga no gusesengura ibipimo biva mu makusanyirizo( meteo stations)

Yifashishije urugero rw’uko bapima imvura ishobora guterwa n’ubushyuhe buva ku musozi, Twahirwa yavuze ko bisaba ko bagomba kuba bafite ubusesenguriro(meteo stations) butatu: bumwe bupima umwuka wo mu gishanga, ubundi bupima uwo mu mpinga ndetse n’ubundi bupima ubwo ku gasongero k’umusozi.

Ibi rero ngo ntibaragerwaho mu Rwanda bityo ngo ibipimo babona ubusanzwe byabafasha kuvuga neza uko ibintu biri bugende kuri buri musozi(micro climate) ntiraboneka.

Gusa ngo mu bushobozi bafite, babashije gushyira ubusesenguriro bw’iteganyagihe mu duce dutandukanye tw’u Rwanda bubafasha kubona ibipimo bifatika baheraho bateganya uko ibintu biri bugende ku kigero kirenga 80%.

Yatandukanyije iteganyagihe n’ingengabihe avuga ko guteganya ari ibintu bisanzwe mu buzima bw’abantu kugira ngo babashe gufata ingamba mbere y’igihe ariko ngo iteganya iryo ariryo ryose rishobora guhinduka kubera impamvu runaka.

Ku kibazo cyerekeranye n’uko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri ikigo cyabo cyari cyaburiye Abanyarwanda ko guhera mu Ukwakira imvura yari kugwa idasanzwe kubera El Nino ariko ikaba yaratinze abantu bakibaza niba El Nino yarahagaze, Twahirwa yavuze ko El Nino itigeze ihagarara.

Ngo kuba bitaragenze neza nk’uko bari barabivuze byatewe n’uko ari iteganyagihe nyine!

Twahirwa yaboneyeho kongera kuburira Abanyarwanda ko imvura yatangiye kugwa ndetse ngo iri imbere niyo nyinshi kurushaho.

Ashingiye ku mvura yaguye kuri uyu wa Gatatu mu turere twa Karongi , Ruhango n’ahandi, Twahirwa yatangaje ko hari indi izagwa mu minsi iri imbere.

Umukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gishamikiye kuri Minisiteri y’umutungo kamere, John Ntaganda Semafara yavuze mu kigo cyabo bafite ibikoresho bihagije kandi bikora neza ngo nibyo badafite hari imikoranire n’ibindi bihugu bagahanahana amakuru .

Kimwe mu bibazo byagarutsweho n’abanyamakuru ni ukumenya ukuntu amakuru bamaze gusesengura y’iteganyagihe agezwa ku baturage.

Twahirwa Antony yasobanuye ko bakorana na Minisiteri y’ubuhinzi nayo ikageza amakuru kuri ba Agronome nabo bakabigeza ku bahinzi n’aborozi mu mirenge bakoreramo.

Mu kiganiro kihariye yahaye Umuseke, Twahirwa yavuze ko nubwo amakuru agera ku nzego z’ibanze binyuze ku bayobozi bazo, ngo imwe mu mpungenge ni ukumenya niba bariya bayobozi babona umwanya wo kuyageza ku muturage usanzwe.

Semafara Ntaganda umuyobozi w’iki kigo cy’iteganyagihe we yemeje ko nubwo hakiri ikibazo cyo kugeza amakuru ku baturage mu buryo bwihuse, ariko ngo mu bushobozi bwabo bakora ibyo bashoboye kandi ngo mu minsi iri imbere bazarushaho kongeramo ingufu.

MINAGRI, MIDIMAR, MINERENA n’ibindi bigo bya Leta ngo bakorana bya hafi n’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe ariko ngo bazongera imikoranire kugira ngo irusheho kugirira akamaro umuturage mu mirimo ye ya buri munsi.

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu ntangiriro z’iki cyumweru cyane cyane mu turere tw’Iburengerazuba yahitanye abantu barenga bane ndetse hari n’inkuba ziremereye mu duce tw’Iburengerazuba n’Ibirasirazuba zahitanye ubuzima bw’abantu.

Twahirwa Antony yemeza ko bashinzwe guteganya igihe ariko ariko batakigenga
Twahirwa Antony yemeza ko bashinzwe guteganya igihe ariko ariko batakigenga
Semafara yabwiye abanyamakuru bafite ibikoresho bikenewe byose mu kazi kabo
Semafara Ntaganda yabwiye abanyamakuru bafite ibikoresho bikenewe byose mu kazi kabo
DSC_0763
(Uhereye i bumoso ujya i buryo)Bambili Paul, ushinzwe gukusanya ibipimo, Eng Kamanzi Fidel, ushinzwe ibyuma bikoreshwa muri Meteo, John Ntaganda Semafara, uyobora kiriya kigo, Twahirwa Antony, uyobora ibiro bisesengura iteganyagihe, Barigye Georges ukuriye ikigo FONERWA gikorana n’Ikigo cy’iteganyagihe hamwe n’ushinzwe imari muri kiriya kigo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish