Digiqole ad

U Rwanda rwamenywe ku byiza byinshi nyuma yo kumenywa ku izina ribi – Kagame

 U Rwanda rwamenywe ku byiza byinshi nyuma yo kumenywa ku izina ribi – Kagame

Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibyagezweho kandi ngo ibyiza byinshi biruta ibyagezweho biri imbere

*Umuganda ni umwanya wo gukorera hamwe, no kurinda ibyagezweho,

*U Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ubu ruzwiho ibindi bikorwa byiza,

*Ubuzima bwiza bugomba kujyana no gukora Siporo,

Mu muganda wo gutera ibiti ku musozi witwa Bwiza bwa Gasogi, uherereye mu mudugudu wa Ruhangare, mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, Perezida Kagame, yashishikarije abaturage kurinda ibyagezweho, bagahana amahoro, bagakora bagatera imbere, kandi ngo ibyiza byinshi biri imbere.

Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibyagezweho kandi ngo ibyiza byinshi biruta ibyagezweho biri imbere
Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibyagezweho kandi ngo ibyiza byinshi biruta ibyagezweho biri imbere

Perezida Paul Kagame wari kumwe n’umugore we n’abandi bayobozi, yavuze ko ibiti bitewe bizafasha mu kurwanya isuri no kurinda ko ubutaka bw’u Rwanda busigara bwanamye.

Ati “Ntidushaka ahantu hanamye, amazi yacu aba umutuku kubera isuri, nyuma iyo bimeze gutyo arakama, ntidushaka ko akama, ahantu hose tugomba kuhatera ibiti n’ibyatsi.”

Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibiti biterwa kuko ngo akarere ka Gasabo kari kagiranye amasezerano n’Inkeragutabara agamije kuzarinda iri shyamba, ariko Perezida yavuze ko kurinda ibiti ari inshingano ya buri muturage wese.

Ati “Ibi si ibya Local Defense, ni ibya twese, twaje gutera amashyamba, nitwe tugomba kuyarinda…Ibi byose turabikora turinda igihugu cyacu, ibiyaga, imigezi, imvura igwa itatwangiriza, turifuza amajyambere.”

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose bigerwaho bigomba kurindwa, kugira ngo abaturage bakorane umuvuduko bafate ibihugu bindi byateye imbere.

Ati “Amajyambere, bamwe barayazi, abandi tuyarimo, ariko turacyari kure, tugomba kwihuta, nurinda umuryango wawe, umuturanyi ukamuha amahoro, mugakora, mukarihira abana banyu amashuri, bakivuza, tuzagera ku rwego rwo hejuru, abandi barahageze si inkuru mbarirano.”

Yavuze ko ibyagezweho mu myaka 21 ari ikimenyetso ko bishoboka, bityo ngo nta handi byaturutse uretse mu bushake bw’abaturage binyuze mu muganda.

Ati “Umuganda, gukorera hamwe tugatera imbere, nicyo cyanzanye. Twumve ko tugomba gukora tukiteza imbere, umuganda ni ibikorwa, gukorera hamwe, no kurinda ibyo twagezeho.”

Yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ariko ngo ubu hari ibikorwa byiza ruzwiho.

Ati “Izina ribi ryaduhaye kumenyekana nabi, ubu igihugu cyacu cyamenyekanye mu bindi. Turi abambere ku Isi aho abantu bishimira gutura, muri Africa n’ahandi ku Isi, bafite impamvu.”

Perezida Kagame yasabye abaturage guharanira ubuzima bwiza, by’umwihariko bagakora Siporo, ngo kuko u Rwanda ruzwiho abantu batarabyibuha cyane.

Ati “Abagore bateye imbere, kugana ishuri, no kwivuza, ibyo byose bisigaye biranga u Rwanda ku Isi hose. Iryo zina rirashimishije, turarishaka ariko ni ukuriharanira, no kudacikwa n’ibyo twagezeho. Tugomba kubiharanira, tugomba kubirinda, tugomba gukora niyo nyungu dushaka, ibyiza byinshi biruta ibyo twagezeho biri imbere.”

Kuri uyu musozi wa Gasogi, hatewe ibiti 22 000, biriku buso bungana na Ha 14,5.

Mberabahizi Reymond Chretien Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije, yavuze ko aha hantu hagenewe ishyamba rizatanga amahumbezi mu mujyi wa Kigali.

Muri rusange rifite ubuso bwa Ha 25, ariko Ha 17 zari zirimo imyanya ikenewe kongerwamo ibiti. Hatewe ibiti byo mu bwoko bw’Inturusi (Eucalyptus) n’imisave.

Bari bishimiye gukora umuganda
Bari bishimiye gukora umuganda
Uyu musore yari agiye gutera ibiti
Uyu musore yari agiye gutera ibiti
Yari agiye gutera ibiti
Yari agiye gutera ibiti
Ashyira urugemwe iruhande rw'umwobo
Ashyira urugemwe iruhande rw’umwobo
Ahatewe ibiti
Ahatewe ibiti
Gutera ibiti ni kimwe no kubirinda ni ikindi
Gutera ibiti ni kimwe no kubirinda ni ikindi
Abaturage bari baje mu muganda ari benshi
Abaturage bari baje mu muganda ari benshi
Bari bishimye
Bari bishimye
Perezida asubuha abaturage bari baje mu muganda
Perezida asubuha abaturage bari baje mu muganda
Abaturage bari muri morale nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame
Abaturage bari muri morale nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame
Perezida Kagame na Jeanette Kagame muri morale
Perezida Kagame na Jeanette Kagame muri morale
Umukecuru bigaragara ko yishimiye Perezida, yarimo abyina imbere y'abahawe uburenganzira bwo kwicara hafi ye
Umukecuru bigaragara ko yishimiye Perezida, yarimo abyina imbere y’abahawe uburenganzira bwo kwicara hafi ye
Abayobozi bari bitabiriye umuganda rusange
Abayobozi bari bitabiriye umuganda rusange
Mu byiza u Rwanda rwamenyekanyeho harimo n'iterambere ry'abagore
Mu byiza u Rwanda rwamenyekanyeho harimo n’iterambere ry’abagore
Bari bishimiye kubona Perezida wa Repubulika
Bari bishimiye kubona Perezida wa Repubulika
Uyu musaza na we aracyaza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu
Uyu musaza na we aracyaza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu
Visi Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo
Visi Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo
Bari benshi harimo n'abiyogosheheje Gisitari
Bari benshi harimo n’abiyogosheheje Gisitari
Umuganda urangiye
Umuganda urangiye

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ibyiza birimbere ariko guhindura itegekonshinga ntabwo biri mubizana ibyiza birimbere.Niba aribyo atekerereza abanyarwanda nurubyiruko harimo nurwe aho arikwibeshya.

  • Ibi ndabona ari ukwiyamamaza cg gusaba abo wimye!

    • @umurerwa ! Hey hi?? Kuva wavuga ko ufite fraicheur nuburyo nikundira comment zawe I would like to see u! Twaganira byinshi bifite akamaro!!

    • kuvugira mu migani utanashoboye se wakeruye? kuva president yaba president mu myaka yose amaze akorera abanyarwanda, ahri umuganda numwe wari bwabe akawusiba, nonese buri gihe aba yiyamazaza?

  • Ark nkawe

  • IMVUGO NIYO NGIRO. IBIKORWA BYA NYAKUBAHWA EXCELLENCE BIRABIGARAGAZA. URIBESHYE TUZAMUTORA

  • Ark nkawe wiyita Murerwa wagize ikigarasha pé

  • Ibyo HE PK avuga bigite ishingiro.

    @ UMURERWA na GIHI mureke kuremererwa na roho mbi mutuze muture aho mwifuza iwanyu i Rwanda n’amahoro haratera imbere ubutitsa.

    Gusa s’ahi bigwari !!!

    Rwanda iryohera ufite ibakwe ryo gushakisha naho ukeneye gutamikwa yigumire hakurya.

    RPF oyeeeee
    RDF oyeeeee

  • Ni byiza ko abaturage bakangurirwa kwiteza imbere haba mu by’ubukungu, imibanire n’abandi ndetse n’imiyoberere mwiza iganisha ku iterambere rirabye. Ikibazo dusigara twibaza nk’urubyiruko rudafite aho rugarariza ibitagenda nuko abitwa ko bagombye kubera rubanda ijisho ahubwo usanga ahari iryo jisho rihumwe cyangwa se bararinogoye. Ubu koko bariya biyise intumwa za rubanda umunsi twazibajije uko zaduhitiyemo ejo hazaza zizasubiza iki? Harya ngo nuko turi supesiyali? Twaretse gukabya maze isura ziza HE avuga ko igenda isakara hanze tukayibungabunga mu nzego zose aho kugira ngo ejo tuzitwe ko aritwo twahisemo IMVA kandi twari dufite uburyo bwo gutimo UBUZIMA. Nasaba HE kugira icyo avuga kuri ziriya mpinduka z’itegeko nshinga nkuko adahwema kuvuga ko yifuza ko u Rwanda rwaba igihugu cy’icyitegererezo mu ruhando rw’amahanga. Koko kuki abamyunganirije badashobora guhitiramo abanyarwanda inzira nziza aho kuboreka? Mwibuke uko ingoma zagiye zivaho kubera kugundira ubutegetse? Murangaguze amaso hirya no hino muri Afrika mubwire abahiriwe n’ingoma nkizo zitagira manda( nako zigenda zogerwa uko bukeye). Ibyo twavuga byose cyangwa twakora ntabwo turi akarwa katagira aho gahuriye n’abandi; byanze bikunze hari ibyo dushobora gukontorora twebwe ubwacu ariko hari ibindi bisaba ko n’abandi babigiraho ingaruka zaba nziza cyangwa mbi. Reha hano hafi yacu ingaruka ibyo Peter yakoze birimo kutugiraho(impunzi, ubucuruzi, imigenderanire n’ibindi). Rwose banyarwanda nubwo bigoye kuvugira hejuru kubera impamvu muzi ariko ababishoboye mutange ibitekerezpo byanyu kuko HE ari mukoresha cyane ikoranabuhanga nawe yashira mugaciro maze akatubwira icyo atekereza nk’umunyarwanda. Mbese akishyira mu mwanya nk’uwarubanda rufatirwa ibyemezo rutazi naho biva bigana. Iyi nzibacyuho koko hari umunyarwanda wasibye? Mbega babanyabwenge HE yatubwiye? Yari afite ukuri avuga ko ….aribo NJIJI.

  • Njyewe nsanga kugirango ibyiza twagezeho bidasenyuka nkuko ibyabandi hirya nohino byasenyutse twakwiga gutanga ubutegetsi nyuma ya manda guhindura itegekon,shinga tukabireka.Bityo tuzaraga umurage mwiza duhe abana bacu ejo hazaza heza.Ubu abana ba Bagbo,Compaore Kadafi barihe?

  • Ese koko mushaka kutubwirako aba bantu bateruye izi ntebe nibindi byose bibwirije? mujye mureka kutubeshya kuko tuzi uko bigenda. Kandi iyo bitamera gutya abayobozi baho bari kurara muri mabuso nguko uko ruyobowe.

    • Ariko ibipinga nka Munyakayanza mwabaye mute?None se umushyitsi yagusura ntumwitegure?Mwagiye munenga ibindi ariko ntimunenge nibidakwiye?Ahaaaa nzaba mbarirwa.

      Ariko murabeshya tuu Umusaza wacu tumuri inyuma.

  • Reka Sena igenzureko Ridoze neza Maze batumenyereko ibipesu biriho neza hatazagira undi uryambara atarirye; Maze twitorere umuyobozi w’intangarugero muri byose ( No mu mategeko) watwigishije kwihesha agaciro nkabanyarwanda.
    Maze nawe yiheshe agaciro akomeze atugezeho iterambere

    • Ahontabwo aho kumudodera ahubwo bari kumukanira urwabidishyi? Doraho nibereye.

Comments are closed.

en_USEnglish