Biravugwa cyane mu bitangazamakuru by’iburayi na Amerika kurusha mu karere ko igenzura riherutse gukorerwa mu Birunga ku ruhande rwa Congo Kinshasa ryerekanye ko muri ibi bisozi hariyo petrol. Inkuru ishyushye ku bashoramari bakomeye, Leta ya Congo biravugwa ko ishaka gucukura iyi petrol ariko hariho igitutu cy’imiryango irengera urusobe rw’ibiukikije ibuza ko hari igikorwa muri ibi birunga. World […]Irambuye
*Itegeko rishya ryagennye ko umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara ahabwa umushahara 100%, RSSB si ko yari yabigennye; *RSSB yemeye ko yakoze amakosa yemera kubihindura. Mu gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, kuri uyu wa 09 Ukwakira abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamuritse igihembo cyo ku rwego rw’isi ruherutse kwegukana mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abagororwa. Iki gihembo cyahawe u Rwanda kubera umushinga wa Biogas cyakiriwe na Komiseri mukuru wungirije w’uru rwego Mary Gahonzire ari nawe wasobanuye ibyacyo. Ari kumwe na Komiseri mukuru w’uru rwego Gen Paul Rwarakabije, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena uyobowe na Komisiyo yawo ya Politike n’imiyoborere myiza watangiye gusuzuma ingingo ku yindi y’umushinga w’Itegeko Nshinga rishya. Mu gutangira iyi mirimo, Perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere myiza ya Sena Sindikubwabo Jean Nepomuscene yasabye bagenzi be kugerageza bakihuta mu kujora uyu mushinga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Ishuri rikuru rihugura abanyamategeko bari mu mwuga n’abashaka kuwinjiramo ‘ILPD’, ishami rya Kigali ryatangije gahunda y’amasomo atangwa ku mugoroba y’ikiciro cya gatatu cyatangiranye n’abanyeshuri 70. Ndizeye Emmanuel, umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi n’imari yavuze ko aya masomo ahabwa abantu bari mu myuga itandukanye mu by’amategeko nk’abavoka, abashinjacyaha, abacamanza, n’abarangije za Kaminuza […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ubujiji mu rubyiruko “Fight Illiteracy Youth Organization (FIYO)” ku bufatanye n’umuryango witwa “Norwegian People’s Aid” ku ruhare rwa za Komite z’ababyeyi mu miyoborere y’ibigo abana babo bigamo bwagaragaje ko izo Komite nta ruhare runini zigira mu micungire n’imiyoborere y’ibigo cyane cyane mu bigo byigenga. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere 5 two […]Irambuye
Mu kwitegura icyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva 6-14 Ugushyingo 2015, Minisiteri ishinzwe uyu muryango yatangaje ko hari intambwe igaragara wateye harimo no guhuza za gasutamo mu bihugu biwugize, isoko rusange, ibikorwa byo guhuza ifaranga na politiki imwe, ariko ngo Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe ari mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba […]Irambuye
Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yatangaje ko muri Mutarama 2016 Leta y’u Rwanda izatangiza gahunda yitwa ‘Bye Bye Agatadowa’, iyi ngo izaba iha abaturage bagicana agatadowa amatara akoresha imirasire y’izuba mu gihe bataragerwaho n’amashanyarazi. Minisitiri Musoni yatangaje ibi mu nama y’iminsi ibiri ikoranyije impuguke z’ahatandukanye muri Africa ziri kungurana ibitekerezo ku byatuma ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi […]Irambuye
*Umwaka ushize ubuhahirane hagati ya Turkey n’u Rwanda bwinjije miliyoni 37$ Mu kiganiro agiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 05 Ugushyingo ambasaderi wa mbere wa Turkey mu Rwanda, Mehmet Raif Karaca yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite imiyobore myiza n’ubukungu buri kuzamuka cyane mu karere bityo ko igihugu ahagarariye kibonamo u Rwanda umufatanyabikorwa mwiza mu […]Irambuye
Polisi mpuzamahanga ihiga abanyabyaha ‘Interpol’ yasoje Inteko Rusange yayo ya 84 yari imaze iminsi ine ibera mu Rwanda, yizeje u Rwanda kuzakomeza kurufasha guhiga no guta muri yombi Abanyarwanda bakekwaho ibyaha n’ubutabera bw’imbere mu gihugu cyangwa ubwashyiriweho u Rwanda cyane cyane abakekwaho Jenoside. Kuri uyu wa kane, Inteko Rusange ya Interpol ya 84 yasoje imirimo […]Irambuye