Digiqole ad

Me Kavaruganda wari umukandida ‘rukumbi’ yatorewe kuyobora Abavoka mu Rwanda

 Me Kavaruganda wari umukandida ‘rukumbi’ yatorewe kuyobora Abavoka mu Rwanda

Me Kavaruganda Julien watorewe kuyobora uru rugaga

UPDATED 30/10/2015  5h40hPM
*Amatora yabaye mu muhezo w’umuntu wese utambaye umwambaro wagenewe Avoka;

* Me Kavaruganda yatowe ku majwi 400 kuri 506 bari biyandikishije kuri list y’itora;

*Imfabusa ni hafi 1/4 cy’abatoye Umukandida umwe rukumbi wahatanaga muri  aya matora;

*Mbere na nyuma y’amatora hari abatavuga rumwe ku mukandida umwe rukumbi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Ukwakira; mu matora yatangiye mu gitondo; Me Kavaruganda Julien yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ku majwi 400 kuri 506 y’abari biyandikishije ku rutonde rw’abagombaga gutora.

Me Kavaruganda Julien watorewe kuyobora uru rugaga
Me Kavaruganda Julien watorewe kuyobora uru rugaga

Ni amatora abaye nyuma y’amezi atatu; Abavoka bibumbiye mu rugaga rwabo bari mu nzibacyuho yari iyobowe na Me Anita Mugeni nyuma y’aho Urukiko Rukuru ruseshe amatora yari yabaye muri Kanama agatsindwa na Me Nduwamungu Jean Vianney byavugwaga ko yakozwe mu buriganya.

Mu cyumba cyabereyemo amatora wasangaga bamwe mu bavoka batavuga rumwe ku mukandida umwe bari baje gutorera kubayobora.

Ntiyifuje ko amazina ye amenyekana mu itangazamakuru  yagize ati “ umukandida umwe rukumbi!!, ibi se bibaho, iyi se ni yo demokarasi, ibi tubiheruka cyera ntibyari bikwiye muri iki gihe!”.

Uyu munyamategeko yabwiye Umuseke ko abantu bane ari bo bari batanze ‘Candidatures’ zabo barimo na Me Kavaruganda ariko ko bamwe bagiye bakwa ibyangombwa bidasanzwe byakwa abiyamamaza bityo ko ari ikimenyetso cyo kubananiza kugira ngo batazahatana n’uwifuzwaga.

Mu mvugo iziga; atagaragaza ababikoraga; uyu munyamategeko yagize ati “ bagiraga ngo babigize ku ruhande kugira ngo uwo bifuza atorwe.”

Nyuma yo kwiyandikisha no kubwira abari hanze kwinjira mu cyumba cy’amatora; Me Anita Mugeni wayoboraga uru rugaga mu nzibacyuho yasabye abantu bose bari mu cyumba cy’itora batambaye umwambaro w’abavoka gusohoka avuga ko batagomba gukurikirana imigenzo y’inama rusange y’urugaga rw’Abavoka nk’uko bisanzwe mu mategeko y’uru rugaga.

N’ubwo iki gikorwa kitabiriwe nk’amatora; Me Moise Nkundabarashi nawe yavuze ko iyi nama (amatora) itari ikwiye gukurikiranwa n’undi wese utari Avoka ndetse ko n’Umunyamakuru adakwiye kuyikurikira.

Uyu munyamategeko yemeza ko itegurwa ry’aya matora ryakozwe mu mucyo kuko Me Kavaruganda waje nk’umukandi u wenyine ari we wari wuzuje ibyasabwaga.

Me Nkundabarashi ati “ abakandida bose bahawe igihe kingana batanga candidature zabo; inama y’urugaga irazisuzuma; igihe yazisuzumaga yasanze izuzuye ari iza Kavaruganda; kumwemeza ntibivuze ko agomba gutorwa, ari nayo mpamvu twaje mu matora kugira ngo harebwe niba abavoka bose bamutora.”

Mu majwi yatangajwe na bwo Itangazamakuru rigihejwe; Uwari uyoboye amatora yatangaje ko utorewe kuyobora urugaga rw’abavoka ari Me Kavaruganda Julien ku majwi 400 kuri 506 y’abari biyandikishije gutora. Muri aya matora ntawifashe; naho 7 nti batatoye kandi bari biyandikishije kuri liste mu gihe imfabusa zabaye 98.

 

Me Kavaruganda ngo azazamura imibereho y’abavoka …yiseguye ku Itangazamakuru

Aganira n’Abanyamakuru nyuma yo gutorerwa kuyobora urugaga rw’abavoka yavuze ko abavoka bagifite ikibazo cy’imibereho bityo ko kuyizamura azabiharanira.

Ati “ uyu ni umwuga dukora ngo udutunge, dukeneye ko twese twiyubaka, baba abari mu ntara baba abari I Kigali; mfatanyijee na bagenzi bajye bo mu nama y’urugaga tuzashaka uburyo bwose avoka yatera imbere kugira ngo akore umwuga we neza kandi awubahishe.”

Kuba Itangazamakuru ryahejwe mu muhango w’aya matora Me Kavaruganda avuga ko iki cyemezo atari we wagifashe ariko ko yubaha akanemera akazi k’itangazamakuru.

Ati “ nk’umukandida; ntabwo mba ndi umuyobozi w’inama; mfatwa nk’umukandida nta burenganzira mba mfite bwo kugira icyemezo mfata, kuri jye nkunda itangazamakuru ni puissance (Ububasha) ikomeye cyane.

Me Nkundabarashi yavugaga ko aya matora yari yihariye utari umwunganizi mu nkiko atagombaga kuyakurikirana
Me Nkundabarashi yavugaga ko aya matora yari yihariye utari umwunganizi mu nkiko atagombaga kuyakurikirana
Mu cyumba cy'itora mbere y'uko basohora abanyamakuru
Mu cyumba cy’itora mbere y’uko basohora abanyamakuru
Kavaruganda Julien watorewe kuyobora abandi Bavoka
Kavaruganda Julien watorewe kuyobora abandi bunganizi mu mategeko ni umuhungu wa Joseph Kavaruganda umunyamategeko wari uzwi cyane wari Perezida w’Urukiko rwo kurengera Itegeko Nshinga wishwe Jenoside igitangira mu Rwanda
Abunganizi bategereje gutangira amatora
Abunganizi bategereje gutangira amatora

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ngaho na we ndebera ibyo muri ministere y’UBUTAREBA.

    • Ngaho ra, ubuse ntumuhise mumenya ko nta banyamategeko tugira kobose bakorera kubwoba bityo ntibakurikize amategeko? Wababwira ngo bajye kuburanira umuntu abkemera hanyuma kumunota wa nyuma ugategereza wapi.

  • Ariko rero burya isi irasekeje, abanyamategeko niba banyamafutu kugeza aho? arko nibyo kubera ubucakura bwinshi bagira n’amanyanga bakamenya nuko bakwepa amategeko….. Niba uzengo nk izi zidakomeye se ubwo abo zifasha bo hari icyo zizabagezaho? Narumuwe

  • Niba ari umwe wujuje ibisabwa bakore nomination. Kuki bahatira abandi gutora?

  • Urunturuntu ntiruzashira niba nta bwisanzure.

  • Ibi byose byerekana ingoma yigitugu kubuza itangazamakuru gutara amakuru kugirango itubere aho tutari, ese tuzakomeza kuyobora bwiru kugeza ryari?

  • yewe yewe, ariko muzi no kubahitamo da!

    • Ntumureba se nyine? Bene abo ntibarushya, ni cishwa aha, vuga ibi, karame ndiyo.

  • ibi biteye agahinda! turaganahe?

  • Niba mutabizi, abayobozi batinya abanyamakuru kubi. Kuko babemereye bakinjira aho barimo gutekinika ibyabo, abaturage babimenya kdi bashaka kwereka abaturage ko ibintu byose ari sawa sawa, kdi buriya bazi ko ntabintu tuzi cga ko tutabona. Umuco wacu n’uguceceka tu, sibyo se. Niwo muco, ubundi bakaviringa ibintu byaaabo, bugacya babidutsindagiramo ngo tubyemere.

    Ubundi se ibi bintu bakoze birabatunguye? Cga n’uko mutabazi. Ubutabera ni faaake. Kumiro na Kalisa, muvuze ibyo nari kuuvuga. Ugira ikibazo wafata umu avocet bugacya bamutelefonnye, bakamuha ayo mwumvikanye nawe akabaha ingingo zawe zibatsinda cga se waba uburana n’umuntu wabo cga uwabahaye, bahita bamushaka bakamupakiiira ubundi wajya umutel, akagukwepa, ubundi akajya yijijisha mukabonana gacye, igihe cya audience ati sinza, kubera iki? kubera yariye cga yabujijwe cga se bamukanze. Ngubwo ubutabera dufite nako twumva kw’izina gusa. Buragaaapuuuu. Umwanzi arakajya mu nkiko, hariya hantu nimubagome gusa gusa, ariko mubareke, Imana irabibona ikarakara, izabahana bababare nkuko nabo barimanganya abantu bikabababaza, babavutsa ukuri/uburenganzira bwabo bakabupfukirana. Buriya uriya umwe witoje kdi bikemerwa bagaheza abanyamakuru, buriya bamuziho kutabarushya mubyo bamusaba kurimanganya. Ubundi twe abaturage dushyigikira itangazamakuru kuko nibo batumenyera bimwe n’ubwo ntacyo babikoraho ariko ntacyo biramenyekana, bo baba bakoze iby’umwuga wabo, ntibakemura ibibazo. Vous les gens de la presse, mujye mwihangana niko bimera gukorana n’abanyamafuti.

    • oya urabeshya nawe.ruswa yabaho ariko ntihabura abazima barokotse bagikoresha ukuri bakora kinyamwuga

  • ibi ntago bitangaje ni uko bimeze mu mashyirahamwe yose yo mu rwanda muzarebe no mu mashyaka umukandida aba ari umwe rukumbi reba PSD, reba Atraco, hari n’ ahandi ntavuze kuko nzahavumba ikindi ni uko hose ushobora gukomeza gutorwa ubuziraherezo

  • @Kabanga. Ujye uvuga ibyo uzi. Umukandida umwe abaho. Ikibi nuko yari kuba nome (adaciye mu matora) ubundi se niba hari abatabyishimiye kuki batifashe bose. Ariko 400/506 ni ukuvuga ko uwatowe ariwe ubukwiye.

  • Congratulations

  • ariko kuki dukunda amatiku?ko bavuze umu candidat umwe rukumbi,niba ariwe wiyamamaje mwagiraga ngo bahatire abatiyamamaje!cg hari uwavuze ko yiyamamaje baramwangira ngo mubihereho?muti yatinye kuvuga!hahhh twese ko tuvugavuga amateshwa twishakiye se?gusa dufite uburwayi mumitwe bwokumvako ibyo dutekereza cg twarerewemo ariko kuri.nyamara ubwo ni ububata !Imana ikwiye kudutabara naho ubundi dufite ibibazo byakarande yamatiku mumitwe!

    • Urabeshya cyane wageraho ukibeshya nawe

  • twagiye tureka amatiku kko?undi wiyamamaje bakamwanga ninde?

  • Yatorewe kuba ari uwa kavaruganda allloooo

  • Buriya se ibi bibaye mubanyamategeko aribo ndorerwamo y’iyubahirizwa ry’ubwisanzure ntibitanga isura y’ibisanzwe biba mu matora n’ibizaba ejo muri iyo ngirwa referendum ndetse no mu bizakurikira.Muzaba mubona akazakurikira ibi byose,mutekereza ko mwize mwenyine…bizatinda ariko muzasanga mwarahemukiye ababakomokaho.Ntabwo abantu bazemera gukomeza kuba abaja b’abandi. Ibi birarenze nta n’isoni mugira..

  • Haahàaaaaa, félicitations musore

  • Mwese murapfa ubusa ikiriho ni uko Anita ariyo mission yari yahawe n’urukiko bigera aho urukiko mû kirego kitwa icyo gusobanuza urubanza gikuraho abari bapiganwe mû matora bavuga ko yajemo amakosa
    Agatsiko Ka Kavaruganda kayobowe na Anita bumvikanye ko Kavaruganda agomba kuzana ibyemezo badasanzwe baka kugira ngo babishingireho bigizayo abandi; ikindi hari iterabwoba ryakorewe abavoka bamwe na procurations zakiriwe mugitondo binyuranye n’amabwiriza yari yatanzwe; Amahirwe menshi kuri mandat yawe Julien

  • yewe uwavuga ibiba muri iki gihugu bwakwira bugacya! nawe se inzego zose z’igihugu zabariwe akarengane kari kubera mu rugaga rw’abavoka zarinumiye! ubu bivuze se ko urugaga ruri hejuru y’amategeko? muzaba mwumva ejo uwo mugore w’intagondwa baraje bamugororere!

  • Burya se nababantu baminuje mu mategeko bitwara nka rubanda dusanzwe?

Comments are closed.

en_USEnglish