Digiqole ad

Nta mutekano nta cyakorwa, INTERPOL igerageza kubaka isi itekanye – Kagame

 Nta mutekano nta cyakorwa, INTERPOL igerageza kubaka isi itekanye – Kagame

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama rusange ya 84 ya Interpol

Kuri uyu wa mbere, ubwo yatangizaga inama rusange ya 84 y’ihuriro rya police mpuzamanga (Interpol) iri kubera i Kigali kuva muri uyu wa mbere tariki 02-05 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame yavuze ko Isi yugarijwe n’ibyaha byambukiranya imipaka bijyana n’iterambere ryihuta ririho, avuga ko ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu muri Interpol mu kurwanya ibi byaha ari umuhate mwiza wo kubaka Isi itekanye kuko ngo nta mutekano nta kintu cyakorwa.

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama rusange ya 84 ya Interpol
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama rusange ya 84 ya Interpol

Mu ijambo rye, Jürgen Stock umunyamabanga mukuru wa Interpol yavuze ko iyi nama ngo yanateguwe neza yakiriye abantu hafi 700, baturutse mu bihugu n’imiryango 145.

Stock yavuze ko iri huriro rizamara iminsi ine riziga ku nshingano nyinshi zireba Interpol muri iyi minsi. Ngo iziga ku ngamba nshya mu guhangana n’ibyaha bigezweho bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha byo gucuruza abantu, ruswa, iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi.

Stock yavuze ko nubwo Interpol yakoze byinshi biri no munshingano zayo nko guha amahugurwa no koroshya ihererekanya ry’amakuru hagati ya za Polisi z’ibihugu, ngo irakitezweho byinshi.

Kuba Isi irimo gutera imbere byihuse mu ikoranabuhanga, Stock asanga Polisi hirya no hino ku Isi nazo zigomba gukora zihanga udushya ku buryo zibasha guhanga n’ingaruka ziterwa n’ibyaha ndengamipaka.

Stock yashimye urwego Polisi y’u Rwanda igezeho, ngo byose ibikesha n’imiyoborere myiza, uruhare rwa buri umwe, n’imikorere buri gihe ishyira imbere inyungu z’umuturage.

Stock ujmaze umwaka umwe ku bunyamabanga bukuru bwa Interpol yatangaje umugambi we mushya yise Interpol 2020, ugamije guhuriza hamwe abanyamuryango kugira ngo baganire ku ngorane bahura nazo ndetse bazishakire ibisubizo.

Jürgen Stock, na Mireille Ballestrazzi, Perezida wa Interpol mu majambo yabo bahurije ku mbogamizi urwego bayobora zirimo ibibazo by’ubushobozi bw’amafaranga.

Mu ijambo ryo gufungura iri huriro, Perezida Paul Kagame yavuze u Rwanda n’Abanyarwanda bishimira umubano ukomeye rufitanye na Interpol kuva mu myaka ishize.

Kagame yibukije ko umutekano ari umusingi wa byose, kuko ngo iyo uguye hasi bigira ingaruka nyinshi zirimo n’abatakaza ubuzima, icyizere cy’abaturage kigatakara, ndetse n’ubukungu bukahahungabanira.

Yagize ati “Twahuye n’izi ngaruka mbi cyane mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, aho inzego zari zishinzwe umutekano muri icyo gihe zari ku isonga ry’abakoraga Jenoside.

Leka nshimire Interpol imbaraga ishyira mu guhiga abakekwaho Jenoside bashakishwa kubera Jenoside,…no gufasha mu guha ubutabera abayirokotse, n’ubwo hakiri byinshi byo gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko hakiri benshi muri abo bashakishwa kwihishwa bataratabwa muri yombi, ariko yizeza ubufatanye mu gukomeza kubashakisha.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gukorana na Interpol, n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo ubutabera bugerweho.”

Kagame yabwiye abitabiriye ihuriro rusange rya Interpol ko mu myaka 21 ishize, u Rwanda rwagerageje kubaka inzego za Leta zikorera abaturage neza, rumwe muri zo ngo rukaba ari Polisi y’u Rwanda ubu yizihiza isabukuru y’imyaka 15 muri uyu mwaka.

Ati “Uyu munsi, iyi Polisi ikiri nto ku bufatanye n’abaturage yatumye u Rwanda ruba hamwe mu hantu hatekanye ku Isi, aho Abanyarwanda bakomeje gukurikira intego zabo zo kwiteza imbere mu bukungu.”

Yongeraho ko hejuru y’ibyo Polisi y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, inafatanya na Interpol kugerageza kubaka Isi itekanye.

Kagame kimwe n’abandi banyacyubahiro bafashe ijambo ku munsi wa mbere w’iri huriro rya 84 rya Interpol, yavuze ko nubwo iterambere Isi irimo kujyamo rifite amahirwe menshi y’iterambere, ndetse n’ikoranabuhanga rikaba ririmo kwihuta, ngo binazana n’ibindi byaha byinshi birenze ubushobozi bw’igihugu.

Ati “…kubera imiterere y’ibi byaha, nta gihugu cyonyine ubwacyo cyahangana n’ibi byaha, tugomba gukorana.”

Perezida yavuze kandi ko kuba imiterere ya Interpol igena uburyo kuri buri munyamuryango bwo gutanga umusanzu we ku bindi bihugu, ngo biha uburyo Abapolisi bwo kuganira no kungurana ubumenyi.

Ati “…Abapolisi b’ibihugu bakwiye kubyaza umusaruro ubu buryo mu kazi kabo ka buri munsi, kugira ngo bakomeze gushaka ibisubizo, batarindiriye ko haza ibibazo…Iyi nama izafasha mu gukomeza imikoranire mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka, n’ibibazo by’umutekano.

Interpol ni urugero rwiza rw’imikoranire mpuzamahanga myiza muri rusange, Isi yakwigira ku buryo Interpol ikora ibintu byayo ituje, neza, kandi mu bufatanye.”

Kagame yasezeranyije Interpol ko u Rwanda ruzakomeza kuba umuryamuryango n’umufatanyabikorwa wa nyawe mu guharanira umutekano n’ubutabera ku Isi.

IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda we yavuze ko Interpol ifitanye imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda, by’umwihariko kongera ubumenyi, ubushobozi n’ibikoresho Polisi y’u Rwanda, ngo byatumye ubu ibabasha gufata no guhagarika abanyabyaha.

By’umwihariko, Gasana yashimiye Interpol ku ruhare yagize mu gusohora impapuro no gukurikirana abantu bagera kuri 300 bakekwagaho Jenoside yakorewe Abatsi, ndetse benshi muri bo ngo batawe muri yombi bashyikirizwa ubutabera.

IGP Gasana yavuze ko ku bufatanye na Polisi yo mu Karere na Polisi mpuzamahanga, kuva mu mwaka wa 2008, babashije gukurikirana ibirego 36 byerekeranye n’ibyaha byo gucuruza abantu, ibyo birego ngo byarimo abantu 153 bo mu bihugu binyuranye. Ubu bufatanye kandi ngo bwatumye mu mwaka ushize hafatwa abantu 10 bacuruza ibiyobyabwenge ku buryo ndengamipaka, n’ibindi.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Prezida wacu Imana imwongerere igihe cyo kubaho kabisa! Nezezwa n’uburyo ashyigikira inzego z’Igihugu akitabira ibikorwa byose

  • Polisi Mpuzamahanga ifasha U Rwanda muri byinshi nk’uko Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame yabivuze ariko na none ikwiye kongera imbaraga mu gufata abanyabyaha batandukanye bakidegembya mu bihugu byabo barimo abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

  • INTERPOL izafashe u Rwanda gufata abanyabyaha babarizwa hanze y’igihugu bagarurwe mu Rwanda babazwe ibyo bakoze

  • president rwose imana izaguhire, kubera ukuntu ugerageza gushakira abanyarwanda ibyagirira umumaro!

Comments are closed.

en_USEnglish