Digiqole ad

Police y’u Rwanda yahaye iya Uganda ubuyobozi bw’ihuriro rya Police mu karere

 Police y’u Rwanda yahaye iya Uganda ubuyobozi bw’ihuriro rya Police mu karere

IGP Emmanuel Gasana (ibumoso) na IGP Gen Kale Kayihura wa Uganda bahererekanya ububasha

Police y’u Rwanda niyo yari imaze igihe iyoboye umuryango uhuza abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuri iki cyumweru nibwo mu nama y’aba bayobozi umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yashyikirije mugenzi we wa Uganda IGP Gen Kale Kayihura ububasha bwo gusimbura u Rwanda kuri uyu mwanya.

IGP Emmanuel Gasana (ibumoso) na IGP Gen Kale Kayihura wa Uganda bahererekanya ububasha
IGP Emmanuel Gasana (ibumoso) na IGP Gen Kale Kayihura wa Uganda bahererekanya ububasha

IGP Kayihura akaba yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda uburyo yayoboye uyu muryango hakabaho imikoranire ya za Polisi.

Ni mu nama yahuje abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika mu ihuriro ribahuza, ibaye mbere gato y’uko kuri uyu wa mbere hatangira inama mpuzamahanga ya Interpol i Kigali.

Mu biganiro byabereye muri iyi nama y’abayobozi haganiriwe kuri byinshi birimo ubufatanye mu guta muri yombi abantu bagera kuri 410 u Rwanda rugishakisha kubera ibyaha bya Jenoside harimo n’abihishe mu bihugu bimwe bya Africa.

Minisitiri Johnston Busingye w’ubutabera yavuze ko mu gihe abo bantu 410 bakigendagenda mu bihugu bitandukanye kandi bafite ibyaha bikomeye bakurikiranyweho Police igifite akazi gakomeye ko kubahagarika.

Minisitiri Busingye avuga ko ubufatanye nk’ubu bwa Police muri Africa ndetse na mpuzamahanga hari ikizere ko buzatuma abantu nk’abo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibihugu byacu byombi biri ku isonga muri Afurika!

Comments are closed.

en_USEnglish