Ubumenyi gakondo bugiye kwifashishwa mu kwirinda ingaruka z’ibiza
Inkuba, imvura idasanzwe, inkangu n’ibindi biza bikomoka ku bidukikije ni ibintu byabagaho na cyera bikaba byahitana ubuzima bw’abantu. Ariko icyo gihe abanyarwanda, kimwe n’abantu bo mu yandi mahanga ngo bagiraga uburyo bwa gakondo yabo bwo kugabanya ingaruka biteza. Minisiteri ifite gukumira ibiza nshingano ivuga ko uburyo bwa gakondo buramutse butangiye gukoreshwa yaba ari inyongera nziza mu guhangana n’ingaruka z’ibiza. Ubushakashatsi.
Kuri uyu wa mbere habaye inama yakoranyije abashakashatsi muri za kaminuza, abakozi ba Minisiteri y’ibiza n’impunzi hamwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya INILAK mu gikorwa cyo kurebera hamwe uko ubumenyi gakondo bwakwifashishwa mu gukumira ingaruka z’ibiza.
Muri iki gihe abanyarwanda baburiwe ku mvura idasanzwe y’ikiswe ‘El Ninho’ izaba irimo imiyaga n’inkuba byinshi bishobora kuzangiza byinshi n’ubuzima bwa benshi, kugeza ubu abantu barenga 15 mu kwezi gushize bahitanywe n’inkuba n’imigezi yuzuye kubera imvura nyinshi.
Abakuru bazi ko cyera mu Rwanda hari uburyo bwifashishwaga mu kumenya igihe imvura igiye kugwa n’uko ingana, ndetse hari uburyo bwa gakondo bukoresha ibikoresho bisanzwe mu kurinda ko inkuba ikubita ahantu runaka n’ibindi.
Ubu buryo butandukanye bwa gakondo nibwo Minisiteri ibishinzwe ishaka ko bwiyongera kuburyo buba bugezweho bugendanye n’ikoranabuhanga cyangwa igihe tugezemo mu gukumira ingaruka z’ibiza.
Minisitiri Seraphine Muntabana yavuze ko bikwiye ko bungurana ibitekerezo n’abashakashatsi n’abandi bahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere hamwe n’abandi bazi ubu buryo butandukanye bwa gakondo bwifashishwa mu gukumira ingaruka z’ibiza.
Mukantabana ati “Si hano gusa kuko nko mu nama iheruka mu Buyapani yahuje isi yose, twaganiriye ku buryo bwa gakondo mu gukumira ingaruka z’ibiza, byagaragaye ko ubu bumenyi bwa gakondo nabwo dukwiye kubuha umwanya kuko hari n’ahandi henshi bwifashishwa kandi bugatanga umusaruro.”
Iyi Minisiteri ubu irashishikariza abantu bose baba bafite ubumenyi bwa gakondo mu gukumira Ibiza runaka nk’inkuba cyangwa mu kumenya ikirere n’uko kimeze kwegera iyi minisiteri kugira ngo habeho ubufatanye n’abandi hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bene ubu buryo butangire kwifashishwa.
Dr. Ngamije Jean umuyobozi Mukuru wa INILAK yashimangiye ko ubumenyi gakondo koko bushobora gufasha mu kwirinda ingaruka z’ibiza, ko bunononsowe bugatangira gukoreshwa bwaba ari inyongera nziza cyane mu kwirinda ingaruka ziva ku biiza.
Sylvie Kwizera umunyehsuri wiga muri INILAK avuga ko imyumvire y’iki gihe isa n’iyahaye umwanya muto ubumenyi gakondo mu gukora ibintu runaka, ariko ko ubu bumenyi bukozweho ubushakashatsi bwatanga umusaruro ufatika mu gukumira ingaruka z’ibiiza.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW