Kayonza – Ku bitaro bya Rwinkwavu bamwe mu bahivuriza baranenga serivisi zihatangirwa ndetse bakavuga ko ari zo nyirabayazana y’impfu zimwe na zimwe nk’uruheruka rw’umubyeyi wabazwe tariki 16 Ukwakira 2015 ari kubyara umuriro ukabura hakabura mazutu yo gucana moteri, nyuma uyu mugore akaza gushiramo umwuka kubera kuva. Abagore hagati ya bane na batanu bamaze gupfa babyara […]Irambuye
Raporo y’imikorere y’urwego rw’umuvunyi y’umwaka w’ingengo 2014/2015 yagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina ariyo iza imbere mu bwoko bwa ruswa zigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta mu Rwanda, dore ko ngo iyi ruswa yiharira 40%, mu gihe ruswa y’amafaranga yo ari 39%. Raporo z’urwego rw’umuvunyi n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane zigaragaza ko ruswa mu mitangire y’akazi […]Irambuye
Aho ari mu ruzinduko rw’akazi mu Budage Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Deutsche Welle yanenze bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nk’igikoresho Abanyaburayi bashyizeho ngo gicire imanza Abanyafurika, yavuze kandi ko umuryango Human Right Watch utagiriweho kugenzura intambwe u Rwanda rutera mu miyoborere myiza. Umunyamakuru Tim Sebastian yabazaga Minisitiri Mushikiwabo kugira icyo avuga […]Irambuye
Update 15h30PM: Ingingo ya ‘101’ ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu, mu mushinga w’itegeko nshinga umaze gutorwa n’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, yavuguruwe aho kuba manda y’imyaka 7, Perezida azajya atorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe. Visi Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite, Ikimanimpaye Jeanne d’Arc, yasbye ko akajambo ‘Gusa’ kasozaga inyuma kavaho kuko ngo […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukwakira nibwo ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro cyaraye gitangaje ko ibiciro by’ingendo mu mugi wa Kigali no mu Ntara kiyongereye kuri kilometero imwe. Muri Kigali cyavuye ku mafaranga 18 kugera kuri 20/Km ku mugenzi umwe naho mu Ntara kiva kuri 18 kijya kuri 19Rwf/Km. Maj. […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwamurikaga raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15, rwagaragaje ko ikibazo cy’imanza nyinshi zirugezwa ziba nta karengane kabaye mu mikirize yazo, ngo biterwa no kutemera imyanzuro y’inkiko ku bantu baba batsinzwe. Nkuko bitangazwa n’Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire ngo ubu bubasha bwahawe Urwego rw’Umuvunyi bwo kurenganura umuntu bigaragara […]Irambuye
Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko iratangaza ko igeze muri bibiri bya gatatu (2/3) ivugurura rusange ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ngo kirimo kuvugururwa kugira ngo amategeko n’ibyaha bihuzwe n’igihe u Rwanda rugeraho. Mu kiganiro yahaye Umuseke, umuyobozi wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko (Law Reform Commission) John Gara, yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego nka […]Irambuye
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba, uregwa hamwe na Brig Gen (wasezerewe) Frank Rusagara na Sgt (wasezerewe) Kabayiza Francois, rusubikwa nyuma y’uko Me Buhura Pierre Celestin wunganira Rusagara atagaragaye mu rukiko; gusa Col Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko yari yaje yiteguye kuburana. Ku isaha ya saa 12h10, Inteko y’abacamanza bayobowe […]Irambuye
Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Eng Albert Nsengiyumva yahagaritswe ku mirimo ye bitunguranye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi riragira riti “Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza […]Irambuye
Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Raporo yayo y’umwaka wa 2014/15, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatunze urutoki mu bigo byakira abanyabyaha by’agateganyi (Transit Centers), amagereza na Sitasiyo za Polisi kuba hari hakirimo ibibazo bigaragaza ko ababishyirwamo batabona uburenganzira bwa muntu busesuye. Nubwo itagaragaje uburemere cyangwa ubukana bw’ibihabera nk’uko bikunze kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga […]Irambuye