Digiqole ad

Bamwe mu baganga ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe

 Bamwe mu baganga ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe

Abaganga b’ababyaza babiri n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe ku mirimo yabo bakekwaho imikorere mibi yaba yaragize ingaruka ku murwayi. Ni nyuma y’amakuru y’impfu z’ababyeyi bagera kuri batanu mu gihe cy’amezi atatu ashize bapfuye babyara.

Muri aba babyeyi bapfuye umwe muri bo umuryango we urashinja ibitaro uburangare kuko yabazwe abyara umuriro wabura bakamurika bakoresheje itoroshi ya telephone.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi Minisiteri yahagaritse abakozi bavugwaho uruhare muri muri iki kibazo mu gihe bagitegereje iperereza ryuzuye ry’abaganga hamwe na Police.

Amakuru yageraga k’Umuseke mbere ko umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu nawe yahagaritswe ntabwo yemejwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima.

Kuri ibi bitaro havugwa kutumvikana hagati y’umuyobozi w’ibi bitaro n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi. Aba baganira n’Umuseke umuyobozi yavuze ko nta kibazo bafitanye ariko umuyobozi w’ubutegetsi yemera ko hari imikoranire mibi hagati yabo.

Mu bitaro bimwe na bimwe mu gihugu hari aho ababigana bashima serivisi bahabwa hakaba n’aho usanga bagaya serivisi zaho.

Kwa muganga, imikorere cyangwa imikoranire mibi hagati y’abayobozi cyangwa abaganga igira buri gihe ingaruka mu buryo butaziguye ku barwayi bagana ibitaro.

UM– USEKE.RW

35 Comments

  • Rwose, twe nk’abaturage dukoreshe serivisi z’ibitaro by’akarere bya Rwinkwavu, turababaye cyaneeeeeee, kandi koko turababaye cyaneeeeeee kubona Dr. Fulgence NKIKABAHIZI agiye ubu. rwose uriya mugabo kuba agiye ubu birababaje kandi biteye agahinda kuko yakagombye kuba yarangiye keraaaaaaaaa cyaneeeeeee nko mumyaka 2 ishize. kubwanjye nubwo Minisante ibikoze ariko yagize uburangare kuburyo kuzasubiza biriya bitaro kumurongo bimaze imyaka 3 byarapfuye bizagorana. By the way ntawabura kubyishimira!

  • Ibyo bikozwe nibyo kuko iyo minisante itagira icyo ikora kwari ugushyigikira amafuti. Courage kubanyarwinkwavu!

  • Ni byiza ibyo bakoze, aliko ikibazo mpora nibaza ni kimwe: umuntu akora ibyaha nk’ibi bizamo n’urupfu barangiza bakamuhagarika gusa bikarangira! Ubwo ni ubutabera baba bahaye uwapfuye? Ndifuza ko police ijye ikora akazi kayo imushyikirize ubutabera abazwe ibyo yakoze.

  • Murakoze cyane Imana ibahe umugisha kuko Imana niyo isumba bose.

  • Na minister Binagwaho amukurikire bajyane.Ese nkubu iyitangaza makuru ritabivuga twari kuzabimenya? Itangazamakuru rikomeze ritembere mu bitaro byose maze muzumirwe.

  • murakoze gukuraho fulgence, gusa akurikiranwe no munkiko kuko hapfuye umuntu.
    Minisante murebe no kumikorere yabandi bakozi, admini, human ressource, Comptable, ndetse na bamwe nka, nursing, aimable, uwiyise kikwete. Gusa minisante irebe neza imikorere ya Maternity kuko ihoramo induru iturutse ku itonesha rishingiye ku ironda karere ribamo.

  • Kuvaho kwa fulgence byari ngombwa kuko ntashoboye kbsa, Admin nawe arebwe uko bimeze,
    Muburyo bwo gukemura ikibazo birambye ntimurebe fulgence gusa, murebe administration yose, nakurikiranye amakuru yibi bitaro nkomeza kubona bavuga abantu bafite icyo bashinzwe hakazamo izina kenshi ngo aimable ariko ntibavuge icyo ashinzwe, mutubwire ibyo ashinzwe kandi nawe murebe uruhare afite mumiyoborerer mibi yibi bitaro, musome, inyarwanda hazamo aimable, imirasire hazamo aimable, umuseke hazamo aimable, papalazi hazamo aimable, ejo kuri flash hazamo aimable mubaterefona, bifite icyo bivuze rero! gusa mubayungurure abaturage babone ubuvuzi

  • Mana akira icyubahiro cyawe,urakooooozeeee ushimwe,ndabibonye koko ujya wumva gusenga.bye bye fulgenceee imana igufashe ntagahora gahanze koko!!!! Ucukurira abandi imyobo bugacya nawe ukagwamo,Mbabajwe naho bazakujyana niba hahari.mana uzahe RWinkwavu umuyobozi mwiza uzunga abo asize abibyemo inzangano wenda bizadufasha kubona service nziza.

  • Hahahaha!Uwiyishe ntaririrwa, gusa pole ariko urizize peee!!

  • Mbona abagize uruhari mu kunyereza umutungo batabwa muri yombi.Abagize uruhari kumpfu z’aba
    ntu batanu bose bahagaritswe gusa.technique.com

  • ubuse abatoni be disi barajyahe ko basekaga aba adolphe nubwo bamubeshyeraga atatoneshaga nkuyu mugabo ugiye.sylvie na AIMABLE bihangane cyane tubafashe mumugongo.conglatilation kuri minisante ikuyeho uyu mugabo wari warigize kibamba.

  • ntabwo Yavuyeho ahubwo ni aba byaza babiri nabaganza babiri na admin babaye bahagaritwe

    • mutubwire amazina. y’

  • Ariko Mana weeeeeee Mwokabyara mwe bayobozi ba minisante mwere kuduhoho tera mutwirukanira umubyeyi wacu witwa Docter Furujance Nkikabahizi uyumugabo wibi bitaro Niwe udufatiye iryiburyo no kuba abantu bagana ibi bitaro bya Rwinkwavu bagihumeka nukubera uyu muyobozi rero Ba Daniel nabandi nkawe Mugabanye ibihuha namagambo menshi niyo bamwirukana tuzamukurikira aho azajya

  • Ariko agahwa karikuwundi karahandurika ko ariko nkamwe usibye urwangano mufite mumitimayanyu MWe uwagenzira ibyanyu yasanga murabera da ahaaaa ntawe utari Ku isi namwe muzumurwa abantu mwigize bapirato koko na yesu byamubayeho .maze nabanyamafuti bazamukiyemo( inkundarubyono we!)

  • ntcyo rutwaye abandi we rutamwibagiwe.

  • jye mperuka hari Adolphe none ndabona bikaze nahubundi se itonesha riri mubitaro by’uturere harukivuga? Munini Hospital ubu twaricecekeye ngo hato utagwirirwa n’isi! jye nyoberwa babandi birirwa bavuga ngo bakora ama audit ibyo bakora amafaranga aragenda umuntu areba namaso ariko ukabona baraje ngo ntakibazo,abakozi bahabwa akazi ntabizamini ariyo ntandaro yaza ruswa ukabona akarere ntacyo bikabwiye yewe ndabona na Presidant uzajyaho afite akazi karemereye pee!!!

  • byose nibyisi bizashira

  • Mwicecekere mupfe mwumva! ntacyo murabona! nonese abandi bo bazize iki? ariko ko mbona wagirango ivuriro yarigize inzuye? Minisiteri y’ubuzima yanze kumukura iruhande rwa PIH? kubera……. IMANA IZASUBIZA.

  • sorry u haters ndabona mwahashiriye mbega NGO murikina share burya urugi RWA Benz niyo rushaje ntirukorwamo imbabura umuyobozi ni umuyobozi ntibateze kumupakira nkuko babajyanye

  • ababyutseeeee mucelebra congssss kabisa kdi am sorry urucira mukaso rugatwara nyoko kdi nta rutugu rukura NGO rusumbe ijosi.kwekwekwe

  • Amagambo ashize ivugwa! Gusa mureke tubiharire iyaturemye!

  • sha twemeye kabisa, intera iracyari ndende, ariko na mwe mugabanye … ntawamenya, bucya bwitwa ejo.

  • kbsa ni ukurwara ubukira

  • Mwikwirirwa mwiteranya nimana mumurakarira muri iki gihugu nta kamara uhaba, umunsi uzaba umwe inzego nizimara gushishoza neza yitege ibizamubaho yigize umuhanga wo gucura imanza no kuyobya abayobozi icyonzi nuko induduru namarira yabakozi nkibi bihora mubitaro bya rwinkwavu zirakungura, mbona atewe ishema no guhora yiregura yishingikirije ko aba yateguye imanza neza no kwirirwa yikoreye amadosiye yereka buri wese bahuye ngo aratangabagabo ko arumwere, nkababazwa nabayasoma bakayaha agaciro bagashingiraho bavugako arengana batumvise impande zombi birengagije ko uriya ari umuyobozi icyo yashaka cyose yagikora agamije kugushamo uwo ashaka wese ibi nibyo bituma umukozi ufite aho ahurira na fulgence mukazi ntamahoro ashobora kugira uko byagenda kose.

  • Njyewe ndatwite ariko ndahangayitse bitewe n’uko iyo ugiye kubyara baguha transfert ikujyana muri ibi bitaro bya Rwinkwavu kubw’ibyo nkaba mfite ubwoba bwo kuzabyarirayo hato bikaba byangendekera nka bagenzi banjye bitabye Imana. Dore ko nturiye ibi bitaro icyakora ndasaba Leta y’u Rwanda mu bushishozi bwayo idutabare kugirango tubanze tugire icyizere cy’aho twivuriza. Murakoze !!!

  • Mureke police ikore iperereza mube muretse guca urubanza!

  • yewe uriya ntimuzamushobora rwose ni umu escrot wumugome kabamba

  • Ibi byose ni imiyoborere mibi twa tukahashirira, kandi burya ruri hose kuko ibura ry’amashanyarazi mubitaro byose niko bimeze (District Hospital), kandi hagakomeza kugaragara ubwumvikane bucye hagati yabagomba guhuza abakozi ubwo namwe mwumve icyo bibyara, sihariya gusa ahubwo hagiye kuboneka nahandi muminsi iri imbere

  • Batamuriza Donatha we ngo ntawurusimbuka rwamubonye, ikindi ntamukuru w’ikuzimu ubwose aho niho hambere wumvise habaye nkabiriya, gusa jya wizera Imana gusa kuko ni i Burayi n’Amerika aribo batubanjirije mubuvuzi bakaba bafite n’iterambere mubuvuzi biriya bibaho, ubundi weho shyira umutima hamwe urikumwe n’Imana ntacyo uzaba gana abaganga bagufashe wihangayika turahari

  • Mwebwe muravuga Uwo mugabo icyakwereka AMACAKUBIRI n’inzangano yasize kubitaro bya aho bita i GAKOMA yagiye abantu baho yarabagize ayo ifundi igira ibivuzo kuko bamwe yaranabirukanye, kandi imitego y’uwo mugabo ntamuntu upfa kuwusimbuka kuko agutanga aho utapfa kugera ngo wisobanure Ahaaaaa reka tubihange amaso Gusa na MINISANTE ntizamukingire ikibaba kuko niyo ntandaro yo Gushira kw’abanyarwanda haba mumitima n’impfu za hato na hato

    • muzakurikirane neza murasanga uyu mugabo ago yabaye hose asiga ashenye asambuye kugirango bisubirane no aha Rurema ngo ntawe usiga ikimwirukamo.afite ahantu harwaye my mibanire n’abandi

  • ntawe usiga ikimwirukamoooo,afire ikibazo mu mibanire n’imikoranire n’abandi.bizakemurwa n’Imana gusa kuko itazasoma impapuro twanditse twiregura yo Izasoma mu mitima.

  • rwose, njye ntuye iruhande rwibibitaro ariko servisi zaho ntakigenda peee!!. uziko ujya kwivuza barangiza bakakubwira ngo ntamiti ihari icyo nikibazo gihangayikishishe abaturage. nge numva hagakwiye kujya hakontororwa nubuyobozi murwego rwo guha abantu service zinoze. noneho imbuga nkoranya mbaga zatumye service zitangwayo zidindira, usanga umuganga yibereye kuri whatssap wamubwira ikibazo ufite ntanakumve uhubwo yarangajwe na smart phone ye cyanga tablet, ibyo rwose ntibikwiye habenagato, murakoze cyane kandi tunishimira ubuyobozi dufite budahwema gukurikirana ubuzima bwabagituye.

  • Mwebwe muracyavuga , uziko nagore batwite abaganga basiiganira kubabyaza aha narumiwe!!

Comments are closed.

en_USEnglish