*Haracyari imbogamizi mu bijyanye no gutanga amakuru kuri ruswa. *Hari abashaka kurya ruswa ya byombi “iy’igitsina n’amafaranga”. Mu nama yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko ikibazo cya ruswa kikiriho, ngo niyo mpamvu inzego zose zifatanya kuyirwanya, kutabivuga ngo byaba ari ukwirengagiza cyangwa kwemera ko ikibazo kizakomeza. Umuyobozi […]Irambuye
*“Ntabwo turi mu kwaha kwa FPR nta n’ubwo iduhetse” – PSD na PL *Green Party yatewe imbaraga n’uko PSD na PL bizashyigikira FPR, ngo ibyabaye si Demokarasi bifuza. Inkuru z’uko amashyaka azwi mu Rwanda, irya PSD (Parti Social Democrate) n’irya PL (Parti Liberal) yemeje mu nama rusange zidasanzwe z’abanyamuryango bayo ko azashyigikira Perezida Paul Kagame […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Banki y’Isi yasohoye raporo nshya irimo ibipimo bishya by’uko ibona ubukungu bw’isi buzaba buhagaze muri uyu mwaka n’imyaka ibiri iri imbere, ubukungu bw’u Rwanda ngo buzakomeza kuzamuka. Iyi raporo yitwa “Global Economic Prospects” iravuga ko ubukungu bwa Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buri kubyutsa umutwe bubifashijwemo n’ibiciro biri kongera kuzamuka ku […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Kongere y’Igihugu idasanzwe y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu ‘PL’ nayo yemeje ko iri shyaka rizashyigikira umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki 03 na 04 Kamana 2017. Umuyobozi wa PL, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yasabye abayoboke b’ishyaka […]Irambuye
*Ngo FPR-Inkotanyi itamutanze nk’umukandida, PSD yakurikiza icyo itegeko ryayo rigena. *Ngo mu bikorwa byo kwamamaza Kagame bazagenda bambaye umwambaro wa PSD… Mu myanzuro yafashwe mu nama rusange y’ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) kuri uyu wa 03 Kamena ni uko Paul Kagame wo muri FPR-Inkotanyi ari we ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri […]Irambuye
Akarere ka Nyagatare niko ka mbere korora inka nyinshi mu Rwanda. Aka karere kandi gakunda guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi rituma urwuri ruba ruke bigatera inka zimwe na zimwe gupfa. Bamwe mu borozi baganiriye n’Umuseke bavuga ko bafashe ingamba zo guhunika ubwatsi kugira ngo buzabafashe mu bihe by’impeshyi. Umwe muri bo witwa Karani wigeze guhura n’ikibazo […]Irambuye
Abaturage bafite amasambu akora ku muhanda werekeza ku Kigo cya Police cyigisha kurwanya iterabwoba, giherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga y’imitungo yari ku butaka bwabo yangijwe ubwo uyu muhanda wakorwaga mu mwaka wa 2015, ngo babaruriwe iyi mitungo nyamara kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa. Aba baturage […]Irambuye
*Abakatiwe bambaye iroza bacishijwe inyuma mu cyanzu *Ibiganiro byamaze amasaha arenga ane byarangiye ntagikozwe *Tom Rwagasana niwe wasabye ko ‘Ihererekanyabubasha risubikwa *Ngo mu biro byabo harimo ibimenyetso bazakenera mu rubanza. Updated: Mu muhezo nanone ku itangazamakuru, ku kicaro cy’itorero ADEPR ku Kimihurura hari hagiye kubera ihererekanyabubasha hagati ya bamwe mu bari abayobozi b’iri torero ubu […]Irambuye
Igishushanyo mbonera cy’imiririre muri Africa “Africa Nutrition Map” cyashyizwe ahagaragara n’Ubufatanye nyafurika mu Iterambere rya Africa ‘New Partnership for Africa’s Development (NEPAD)’ kuri uyu 01 Kamena, kiragaragaza ko ibihugu byose bya Africa bifite umubare w’abaturage barya ntibahage nubwo bifite imibare itandukanye. Iki gishushanyo mbonera “Africa Nutrition Map” kigaragaza ko mu Rwanda hari abaturage bagera kuri […]Irambuye
Ku cyegeranyo cy’amahoro ku Isi cya (Global Peace Index ) 2017 u Rwanda rumaze igihe rusubiye inyuma cyane kuri iki cyegeranyo rwazamutseho imyanya 15 ugereranyije n’aho rwari ruri umwaka ushize. Iki cyegeranyo gishya cyasohotse uyu munsi kiragaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ruva ku mwanya wa 128 n’amanota 2.323 rwariho umwaka ushize wa 2016, rugera […]Irambuye