Digiqole ad

PSD yemeje ko umukandida wayo ari Paul Kagame

 PSD yemeje ko umukandida wayo ari Paul Kagame

*Ngo FPR-Inkotanyi itamutanze nk’umukandida, PSD yakurikiza icyo itegeko ryayo rigena.
*Ngo mu bikorwa byo kwamamaza Kagame bazagenda bambaye umwambaro wa PSD…

Mu myanzuro yafashwe mu nama rusange y’ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) kuri uyu wa 03 Kamena ni uko Paul Kagame wo muri FPR-Inkotanyi ari we ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.

Biruta ati: “Gutanga Kagame ho umukandida ni ukwiteganyiriza”

Mu nama rusange yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shyaka rimaze rishinzwe, Komite ya Biro politiki yaryo yafashe imyanzuro irimo kuba nta mukandida uzariturukamo mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Uyu mwanzuro uvuga ku mukandida uzaharagarira PSD muri aya matora, ugaruka ku byifuzo byatanzwe n’abaturage bifuje ko Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavugururwa kugira ngo rikureho imbogamizi zashoboraga kubuza Perezida Paul Kagame kuziyamamaza muri aya matora ya 2017.

Iri shyaka rivuga ko na ryo ryari riri inyuma y’iki kifuzo ndetse ko rikigishyigikiye na n’ubu

Ryemeza ko umukandida waryo ari Perezida Paul Kagame wo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi ryo rigikomeje gukoresha ibikorwa byo gutoranya umukandida uzarihararira.

Abarwanashyaka ba PSD bagera kuri 700 bitabiriye iyi nama rusange bahise bahaguruka bemeza ko bashyigikiye uyu mwanzuro.

Dr Vincent Biruta uyobora uyu mutwe wa politiki agira ati “Gutanga Kagame nk’umukandida ni ukwiteganyiriza.”

Avuga ko adashidikanya ko n’indi mitwe ya politiki izashyigikira uyu mwanzuro wa PSD wo kwemeza Paul Kagame nk’Umukandida.

Gusa avuga ko hagize igitungurana FPR ntitange Kagame Paul nk’umukandida, PSD yakora icyo itegeko ry’iri shyaka rigena bagashaka undi mukandida uhagararira iri shyaka.

Ati “Umukandida wacu ni uwo kandi kuba ishyaka akomokamo ritaramutanga nta kibazo kirimo.”

Min Biruta avuga ko bamaze kubona ko amatora y’umukuru w’igihugu atari umukino, akavuga ko batabuze umukandida wahagararira PSD ariko ko ubereye u Rwanda n’ibyo Abanyarwanda bifuza ari Kagame.

Ngo mu bikorwa byo kwamamaza Kagame bazagenda bambaye umwenda wa PSD.

PSD ivuga ko ibyagezweho mu myaka 14 Umuryango wa FPR-Inkotanyi uri ku butegetsi byagaragaje ukwiye kuyobora u Rwanda kuko imibereho y’abaturage yazamutse bigizwemo uruhare n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Biruta avuga ko icya mbere atari amashyaka ahubwo ko ari ikiganisha Abanyarwanda ku byo bifuza. Ati ” FPR na PSD biramutse bitandukanye ariko byubaka ntacyo byaba bitwaye.”

Iri shyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’Abaturage rivuga ko ibyagezweho na ryo ryabigizemo uruhare n’andi mashyaka ariko ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi na Chairman wawo bagaragaje ubushobozi bwo kugeza Abanyarwanda ku byo bifuza.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi wo muri PSD nawe yari yaje kwifatanya n’Inama rusange ya PSD yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Mariko Rugenera wavugiye itsinda ry’abantu 140 bayishinze bwa mbere
Uyu mudamu yaje afite inyandiko yari yateguye isaba ko PSD yakwemeza Paul Kagame nk’umukandida wabo
Hon Wellars Gasamagera wo muri RPF nawe yari yaje muri kongere ya PSD
Prof Anastase Shyaka uyobora RGB asuhuzanya na Senateri Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo
Prof Shyaka uyobora Urwego rufite amashyaka mu nshingano zarwo
Dr Biruta yasabye abayoboke ba PSD kuzatora uwagejeje Abanyarwanda ku byo bakeneye
Abantu batangije iri shyaka bahawe ibihembo byo kubashimira. Barimo Mariko Rugenera, Hon Nkusi Juvenal n’abandi
Kuru uyu munsi nibwo bizihije imyaka 25 ishyaka rimaze rishinzwe

Photos@C. Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • rimwenarimwe haribintu bintangaza hano iwacu. FPR iracyari mubikorwa byogutoranya uzayihagararira mumatora( nubwo bigaragara kobose bazahitamo Kagame) ariko PSD ntanokwihangana ngo bategereze Ko FPR yemeza Kumugaragaro PAUL KAGAME nkumukandida wayo. bobahise bemeza ko Ariwe bazashyigikira?

  • Hahahaaaaa! Ubundi se umukombozi utarasinya mu Cyama ategereje iki ko abayobozi babo basinye cyera?

  • Reka biteganyirize sibo bahera kuko na fazil musa yabikoze kenshi kandi guhakwa ni umucyo nyarwanda ubundi se iyo ubuna nka J sano atangaza yuko hafi 85% byabaturarwanda bafite amazi meza mazea akifotoza atanga umusanzu mu gaciro dpt fund ndarya kabiri kandi abanyamijyi bashoka ibishanga…

  • Aha!ntacyo mvuze iyi mikino irarambiranye.iri nishyaka cg baba babuze icyo bakoresha amafaranga birirwa batagaguza@bayafashijemo abakene ubundi iri ngirwa shyaka naryo rikisesa nubundi ko ritabaho riri kucyuka.muhindure uburyo mukinamo politike iyo irashaje kabisa

    • Reka nawe wibagora, ntawe utanga icyo adafite. Ni ryari wigeze ubona abanyepolitiki bagira creativite yahindura ibintu ? Ntayo

  • Ibi ni sawa. Aho gukora ubusa nk’umwanna wenda undi ngo ndabeshya abanyarw ko ndi gupiganwa, nanjye ndi PSD ni uku nabikora!! Ubundi nkigumira mu mutuzo, for now.

  • Mureke duhe gasopo abazungu. N’ubwo baduhatse ku bw’amikoro, tubereke ko mu mutwe atari cyane. Babone appropriate democracy abanyarw bihitiyemo!! PK azatorwa kuri 99.99% kandi nta n’uzatongana n’undi ngo ni mu mvururu zavuye mu matora mu Rwatubyaye!!!

  • hahahaaaa, guhakwa burya si bibi, ikibi ni ukubitindamo! ese ubwo hari igihe muzumva ko namwe hari mwashobora ra!

  • Mwese mwatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru muri abaswa muri politiki no mu mategeko. Kuba FPR itaremeza candidate wayo ntibyabuza irindi shyaka gushygikira uwo rishaka n’ ubwo yaba atari ryo aturukamo. Naho ibyo guhakwa byo, namwe uwabaha aho muhakwa ????. Nk’ubu Moussa Fazil aje gukora iki muri iyi nkuru? Murababaje gusa !!!

    • Ok ayo mategeko abiteganyaho iki? Ubwo watubwira iryo tegeko n’ingingo iyo ari yo tugasobanukirwa n’ababifiteho ikibazo bahita babona igisubizo thx

    • ubwo rero nawe ngo uravuze ntugasekwe.icyo usaba baguhe nawe ntaho utaniye n izo ngirwamashyaka.

  • ntabwo bitangaje kuko psd ni ishami rya fpr ndetse nandi mashaka ya hano.iwacu mbabajwe nabaturage birirwa bahiga ngo bari muri psd bazisinyire mucyama.bagire amahoro ariko murabona murwanda.tutaratewe koko

  • Hahhhhahahahafahahhafdahihihihihihihh!Biratangaje ntimugire ngo nasaze!

  • Ahhhaa bemeza umukandida utaremezwa nishyaka rye ??? Kandi muri psd harimo abantu bize vraiment….

    • @Habana kwiga siko kumenya

  • African politics strike again.So funny????????

  • PSD yari iya ba Nzamurambaho na ba Ngango. Yajyanye nabo. Iyi ikwiye kwisesa ikareka kujijisha abanyarwanda.

  • Ibi nibyo Ntawukuriryayo yangaga we yumvaga bakwiye kujya bahatana niyo babona 3% ariko beretse amahanga nabanyarwanda ko bahari, naho ibi byerekana ko hari ishyaka rimwe rukumbi rya FPR.

  • Byari kuba byiza iyo muvuga ko nta mukandida muzatanga cyangwa mugakora iyo kongere yanyu FPR yaramaze guhitamo umukandida noneho mukamushyigikira. Ni gute ishyaka ryiyubaha ritanga umukandida utaribamo? Ni gute ishyaka ryiyubaha ritanga umukandida utaremezwa n’ishyaka rye? Bahisemo undi se cyangwa we ntabyemere? Ngiyo multipartisme mu Rwanda !!!!!

  • Ariko rero mushoboye guhangana kabisa, none se PSD ko ari icyifuzo batangaje bari ubwo bamugize President? Kandi nabo bavuze ko bagendeye kubyifuzo bya Rubanda nyamwinshi nobo namutanzeho nk’umukandida. Please abantu mureke kutugarura mubyakera kuko turashaka kujya mbere ayo matiku yanyu muzayajyane mu bazungu. Kagame tuzamutora kuko tuzi icyo atumariye wowe rero uri contre agenda ukomeze ube umucakara w’abazungu wituvangira tunyuzwe no kuba Umunyarwanda.

    • Ese hari uwavuze ko atazamutora? Ese wasomye itangazo rya PSD kuri Twitter? Baragira bati : Kongere y’Ishyaka P.S.D yemeje @PaulKagame nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repuburika azaba muri kanama 2017. #Rwanda.
      Nkubaze: Ishyaka ritanga umukandida utaribamo nka nde? Ubona iyo bavuga gushyigikira none ngo bemeje umukandida uzarihagararira. Arihagararira gute ataribamo?

      • @Aloys, ikibazo ubajije ni cyiza cyane ubundi ishyaka nyashyaka rimenye ibyayo mbere yo kumenye iby’abandio bateganye cyane cyane mbere yamatora.Iyi PSD numuti wamenyo kweli.Ese FPR ivuzeko Kagame atazuyamamaza byagendekera gute abayobozi bayo? Nubundi abanibo bagiye gutora ihinduka ryitegekonshinga mumuhezo bakanarwaniramo.Biruta uwamushyize kururiya mwanya niwe wabizambije nangwa na Ntawukuriryaho.

  • Ariko ubundi amatora amaze iki? Ayo mafaranga bagiye gupfusha ubusa ngo barategura amatora bayafashishije abakene, bakazana amazi meza abantu bakareka kuvoma ibinamba, bakubakira abatishoboye, bagahembera abakozi igihe, bakarwanya Nzaramba n’ibindi. Ibi byitwa G– USESAGURA.

  • Bariteganyirije ntibibabwiye

  • PSD = Party of Sycophants and Dereliction of political duty…this was expected.

  • Hari ikintu bita Masturbation sprituelle. Icyo nzicyo nuko mumyaka 30 irimbere abanyarwanda bazajya bareba ibyo banyuzemo biseke ndetse banigaye!!

    • ureba kure imana ikurinde uzabagire inama ubibutsta inamawabagiriye

  • Aba bagabo amateka azabibabaza aha singaho aho nibereye!! Niba mwe era ko ibyiza u Rwanda rwagezeho mwibigizemo uruhare nk’ ishyaka PSD, ubwo ndizera ko muzemera mudashidikanya ko n’ ibibi biri muri ikigihugu wabigizemo kandi mubigiramo uruhare.

  • Aba badogiteri bo muri PSD izi dogitora bazikurahe ngo natwe twigireyo bajye batwita dogiteri!!!?????

    • @Ikibasumba….barazihaye.

  • uko byagendakose Paul Kagame ni ntageranywa,nage nzamutora kabisa.

  • ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!Birasekeje kubona ishyaka ritabasha kubona umukandin=da waryo !!!!rizaseswe nka MDR

  • Nzamurambaho Frederic na Gatabazi Felicien nimwihangane nta kundi ibifu byasimbuye ubwonko.

Comments are closed.

en_USEnglish