Digiqole ad

Banki y’Isi irateganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu 2018 na 2019

 Banki y’Isi irateganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu 2018 na 2019

Banki y’Isi iragaragaza ko mu myaka ibiri iri imbere ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzamuka ku gipimo cya 7%.

Kuri iki cyumweru, Banki y’Isi yasohoye raporo nshya irimo ibipimo bishya by’uko ibona ubukungu bw’isi buzaba buhagaze muri uyu mwaka n’imyaka ibiri iri imbere, ubukungu bw’u Rwanda ngo buzakomeza kuzamuka.

Banki y'Isi iragaragaza ko mu myaka ibiri iri imbere ubukungu bw'u Rwanda buzaba buzamuka ku gipimo cya 7%.
Banki y’Isi iragaragaza ko mu myaka ibiri iri imbere ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzamuka ku gipimo cya 7%.

Iyi raporo yitwa “Global Economic Prospects” iravuga ko ubukungu bwa Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buri kubyutsa umutwe bubifashijwemo n’ibiciro biri kongera kuzamuka ku isoko mpuzamahanga, ibihugu byo hanze y’aka karere birimo gusaba ibicuruzwa by’ibanze byinshi bihaturuka, n’izuba riri kugabanuka mu bihugu binyuranye, ndetse n’ibibazo by’umutekano biri kugenda bijya ku ruhande mu bihugu bimwe na bimwe.

Banki y’Isi irateganya ko muri uyu mwaka wa 2017 ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.0% ari nacyo gipimo n’u Rwanda ruteganya.

Gusa ngo mu mwaka utaha wa 2018, ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamukaho 6.8%, na 7.0% mu mwaka uzakurikiraho wa 2019. U Rwanda, Ethiopia, Tanzania, n’ibindi bihugu bicye biri mu bifite umuvuduko w’ubukungu uri hejuru muri Africa.

Banki y’Isi ikavuga ko muri uyu mwaka wa 2017 ubukungu bwa Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rubarizwamo buzazamukaho 2.6%, naho mu mwaka utaha wa 2018 buzamukeho 3.2, na 3.5% mu 2019. Gusa ngo umusaruro mbumbe w’umuturage muri iki gice cya Africa wo ngo uzasubira inyumaho 0.1% mu 2017, ariko wongere kuzamukaho 0.7 mu 2018-19.

Iyi raporo iti “Ibyo bipimo biragaragaza ko iri zamuka ry’ubukungu ridahagije kugira ngo ibihugu bibashe kugera ku ntego zo kugabanya ubukene.”

Uko ubukungu bw'ibihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Africa buzazamuka(Banki y'Iisi).
Uko ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Africa buzazamuka(Banki y’Iisi).

Mu bihugu bifite ubukungu budashingiye ku mitungo kamere cyane nka Costa Rica, Ethiopia, Indonesia, Malaysia, Rwanda, Senegal, Sri Lanka, Tanzania ho ngo ubukungu buzakomeza kujya mbere kubera ishoramari mu bikorwaremezo, urwego rwa Serivise ruhagaze neza, no kuba urwego rw’ubuhinzi ruri kongera kugaruka.

Nubwo ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Africa nk’u Rwanda na Ethiopia bifite ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kubera izuba ryinshi ryagabanije cyane umusaruro w’ubuhinzi, bityo ibiciro by’ibiribwa bikazamuka cyane.

Ku rwego rw’isi Banki y’Isi irateganya ko ubukungu bw’isi buzazamukaho 2.7% mu 2017 ahanini bishingiye ku rwego rw’inganda n’ubucuruzi, ikizere kiri kugaruka ku isoko mpuzamahanga; Ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa biri kongera kuzamuka ku isoko mpuzamahanga.

Mu bihugu bifite ubukungu buto birimo n’u Rwanda, ubukungu ngo buzazamukaho 5.4% mu 2017, na 5.8% mu 2018-19 kubera ibiciro ku masoko mpuzamahanga biri kongera kuzamuka.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni byo koko, hari amagorofa n’imihanda byinshi bizuzura mu Mujyi wa Kigali muri iyo myaka.

    • Niba nyine umujyi wa Kigali uzuzuza imihanda myinshi wowe urateganya kuzaba wujuje iki?

      • @Citoyen, muri 2018 nzaba nujuje imyaka itanu nta kazi ngira katari ibiraka bya rimwe na rimwe, n’imyaka 15 mba mu bukode.

Comments are closed.

en_USEnglish