Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wahaye ikaze Abanyarwanda n’inshuti zabo bari muri Rwanda Day i Ghent mu Bubiligi muri ‘Rwanda Day’, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera idasanzwe itarigeze iterwa mu bihe byatambutse. Aha i Ghent mu Bubiligi hateraniye Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye byumwihariko i […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Ambasaderi Swanee Hunt wigeze guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America muri Austria yamuritse igitabo ku izamuka ry’Umugore mu Rwanda “Rwandan Women Rising” yari amaze imyaka 17 yandika. Muri iki gitabo kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’ay’Umunyarwandakazi muri rusange kuva mu kinyejana cya 11 kugera ejobundi mu 2013, harimo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) bagiye mu karere ka Gisagara mu mirenge y’icyaro ya Kibirizi na Mamba aho baroje inka 76 imiryango itishoboye, batanga ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa banakorana umuganda n’abaturage. Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 iri huriro rimaze. U Rwanda rufite umuhigo […]Irambuye
*Ati “Hari abahunganye agasambi n’agasafuriya bagataha mu ndege, bamwe ubu ni ba Minisitiri”, *Yaganirije urubyiruko ku nzira u Rwanda rwaciyemo kugira ngo rugere aho rugeze ubu. Mu nteko rusange y’Urubyiruko ibaye ku nshuro ya 20, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yaganirije abahagarariye urubyiruko ku mateka y’imiyoborere y’u Rwanda, avuga ko ababaye muri iki gihugu mbere […]Irambuye
Muhanga – Ibihumbi byinshi by’abaturage bo mu Karere ka Muhanga bamaze iminsi ine bitabira gahunda yo gusuzumwa no gukingirwa indwara ya Epatite B no gusuzumwa Hepatite C, iyi minsi irangiye hakingiwe abaturage ibihumbi 16 abacikanywe ni benshi cyane, barasaba ko iminsi yongerwa. Kuva taliki ya 05 Kanama 2017 kugeza kuri uyu wa gatanu hatangiye […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko ari mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda. Abiyita abavuzi gakondo na za farumasi zitujuje ibisabwa, bari gufungirwa ibikorwa ahantu hose mu gihugu. Kuri uyu wa kane i Karongi hari uwafungiwe wakoreshaga inzoka mu buvuzi bwe. Ku bufatanye n’uturere n’amashyirahamwe y’abavuzi […]Irambuye
*u Rwanda ngo rwungutse ba Ambasaderi benshi muri aba banyamahanga Nyanza – Kuri Stade ya Nyanza ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) uyu munsi ryatanze impamyabumenyi ku barangije ikiciro cyisumbuye mu by’amategeko bagera kuri 428, muri bo harimo abavuye mu bindi bihugu 118 baje gushaka ubumenyi hano. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umwarimu w’iri shuri yavuze ko abarangije […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku burenganzira bw’umwana n’uko agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko buri Munyarwanda arebwa no kurinda umwana, kuko ngo hari ubwo abantu bakuru banyura ku mwana wikorejwe ibimuvuna bakikomereza ngo umwana arimo arakora. Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta UWIZEYE Judith yavuze ko […]Irambuye
* Ngo yisubiyeho ku cyemezo cyo kutavuga mu rubanza rwe *Ngo ntiyakwisobanura ku byaha aregwa kuko ari ibyo agerekwaho *Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa kane Dr Lepold Munyakazi Umucamanza yatangiye amubaza niba yisubiyeho ku cyemezo yafashe mu iburanisha riheruka cyo kutazongera kuvuga mu rubanza cyangwa se akigitsimbarayeho. Munyakazi uregwa Jenoside […]Irambuye
Ruhando- Mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy’ubukene kiri mu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho ijana ku ijana, ariko Ubuyobozi bukavuga ko hari n’abifite bagira amacakubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri 2015 bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kari mu turere dutandatu tuza imbere […]Irambuye