*Nibagera mukwa 9 batarakosora ibyo basabwe ngo bazafungirwa burundu Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda muri iki gitondo imaze gutangaza ibyo yagezeho mu isuzuma yakoreye Kaminuza ebyiri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga. Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe bafunguye […]Irambuye
*Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, mu cyaro ni 12,6% *Ubu abafite ibyo bakora ni 42,8% imibare yakorwaga mbere bari 80% *Abahinzi mu Rwanda bari 70% ariko ubu ni 46% *Ku isoko ry’umurimo 5% gusa ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza *Abakozi 50% bakora amasaha 5 gusa ku munsi *Ubushomeri ngo buragenda bwiyongera […]Irambuye
Inama ya mbere yiga ku kunoza gahunda zo gukingira abana ihuriyemo ibihugu bitandatu bya Africa iteraniye i Kigali, iyi nama yagaragaje ko ibijyanye no gukingiza abana muri Africa biteye imbere rwose kuko biri ku kigero cya 80% ariko ko ibyo kubavura bikiri hasi kuko bidakorwa uko bikwiye nko ku bigo nderabuzima bibakira. Dr Phanuel Habimana […]Irambuye
Urupfu rurababaza cyane, ariko ni bacye muri iki gihe bajya ku irimbi gushyingura mumva eshatu icya rimwe z’abantu bawe ba hafi gutya. Ni agahinda katagira ikigero kuri Regis Kamugisha umaze gushyingura umugore we n’abana babiri mu irimbi rya Busanza kuri iki gicamunsi. Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni y’umuhanda wa […]Irambuye
*Abatizigama kuko batishoboye Leta igiye kubibafashamo *Izabazigamira mu gihe cy’imyaka itatu gusa *Mu kiciro cya mbere cy’ubudehe Leta izakuzigamira 100% *Abizigamira ubu ngo ntibakwiye kuzahura n’ikibazo abizigamiye cyera ubu bavuga Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasobanuriye abayigize uburyo bushya bwo gufasha abanyarwanda benshi kwizigamira no gufasha abatishoboye […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda wabereye mu Karere ka Rubavu wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere y’u Rwanda ‘Rwandair’ yakiriye indege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation” irimo internet. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga za Kigali saa cyenda ziburaho iminota micye. Biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, ikaba izakuba indege ya […]Irambuye
Nyuma yo guta muri yombi abayobozi batandatu b’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukaza no kwemeza ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30, Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu bwataye muri yombi n’umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’iri torero, Bishop Sibomana Jean. Police ivuga ko hashingiwe […]Irambuye
*Abashinzwe gutera inkunga abafite impano batabikora: Ati “ Izi nzego ndaza kuzimerera nabi” *Yababajwe n’uko mu basohokera igihugu, abayobozi baruta abakinnyi, *Mu mukino w’amagare, yanenze abasoresheje ibikoresho byari bizaniwe abakinnyi… Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’intore zatorejwe mu byiciro bitatu birimo iby’abahanzi, Abanyamakuru, n’abo mu nzego za Sport, yashimiye abafite impano bakomeje […]Irambuye
Abahagarariye inzego z’umutekano; iz’ubutasi n’iz’perereza muri Afurika bateraniye I Kigali mu nama yo kwiga ku mirongo yakuraho imbogamizi zabuza urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko ntawe ukwiye kumva ko guha rugari abanyafurika mu mugabane wabo bizahungabanya umutekano w’uyu mugabane, ahubwo ko bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo […]Irambuye